Byinshi ku mugore wa Ludacris, Eudoxie Bridges uri i Kigali

Imyidagaduro - 02/06/2024 3:22 PM
Share:
Byinshi ku mugore wa Ludacris, Eudoxie Bridges uri i Kigali

Eudoxie Mbouguiengue [Eudoxie Bridges] ari kubarizwa i Kigali aho yitabiriye imikino ya nyuma ya BAL yashyizweho akadomo igikombe cyegukanwa na Petro de Louanda ya Angola.

Imikino ya BAL [Basketball Africa League] imaze iminsi ibera i Kigali yahagurukije ibyamama bitandukanye harimo na Eudoxie umugore w’icyamamare muri Hip Hop na sinema, Ludacris.

Tukaba twifuje kugaruka ku buzima bw’uyu mugore wavukiye muri Afurika akaza kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ludacris na Eudoxie Bridges bamaze imyaka igera ku 10 baseranye kubana nk’umugabo n’umugore.

Aba bwa mbere bakaba barahuriye mu gikorwa cyo gufasha cyitwa LudaDay hari mu 2008,bidatinze bakaba barahise batangira gukorana.

Mu mwaka wa 2014 bakaba ari bwo basezeranye kubana akaramata kabayarana Chance Oyali wavutse mu 2021. 

Ludacris ariko akaba yari asanzwe afite abandi bana b’abakobwa aribo Karma na Cai nabo afatanya na Eudoxie kurera.

Muri Kamena 2021, Ludacris yumvikanye avuga ko yamukundiye uburyo ari mwiza kandi aba ashaka guharanira no kugera kure hashoboka.

Mu bihe bitandukanye baba bagenda basangira amagambo aryohereye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Eudoxie Bridges akaba yaravukiye mu Burengerazuba bwa Afurika mu gihugu cya Gabon.

Yageze muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari umwangavu uzi amagambo atatu yonyine y’icyongereza.

Mu 2020 nibwo Ludacris na we yahawe ubwenegihugu bwa Gabon hamwe n’abana babo.

Benshi mu bavandimwe ba Eudoxie baracyatuye muri Gabon gusa bakomeza kugirana ibihe byiza uko bishoboka aho ababa hafi cyane.

Mu bihe bya COVID19 byarushijeho aho yabafashije kubinyuramo dore ko we n’umugabo we amafaranga atari ikibazo.

Mu 2018 aba bombi bateranye imitoma bidasanzwe bishimira imyaka 10 bamaze bamenyanye.

Ahishura ko bamaze igihe batari banasomana muri 2009 aribwo byabaye.

Ikintu gitangaje ni uburyo umunsi Luda yambika impeta Eudoxie  ari nawo bahise banakora ubukwe.

Mu bihe bitandukanye babasangiza amafoto n’amashusho agaragaza uburyo ari ababyeyi bishimye b’abakobwa babo bane barimo babiri babyaranye.

Eudoxie yabonye izuba mu 1986 bivuze ko agize imyaka 38.Eudoxie na Ludacris n'umuryango wabo urimo n'umukobwa muto bahisemo kureraUmunsi Ludacris yambikiyeho impeta Eudoxie ni na wo basezeraniyeho ibintu bidasanzweLudacris na Eudoxie bamaze imyaka 16 baziranye muri iyo 10 babana mu byishimo nk'umugabo n'umugore


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...