Yize muri kaminuza yo muri Amerika Rochester mbere yo kuva mu ishuri akajya kubana n’Umwami Mswati. Jabulile Mashwama, umwe mu bakomeye mu bagize Guverinoma, niwe se umubyara.
Uyu mugore muto w’Umwami wa Swaziland. Arutwa mu myaka n’abana bagera ku icyenda ba Mswati. Bavuga ko ari we akunda cyane kuruta abandi ndetse ko ari nawe uzamusimbura nyuma yo gupfa.
Ibi bishobora kugaragara nk’ihohoterwa rikorewe abana kuri bamwe, kuko uyu mwami afite umudendezo wo guhitamo umugore uwo ari we wese ashaka, atitaye ku myaka afite cyangwa ibyiyumvo bye.
Vuba aha, Mswati yashyizeho umubare ntarengwa umugabo agomba kuba afite. Yavuze ko umugabo yemerewe gushaka abagore batanu mu muco we, kandi ko Leta izishyura buri kimwe cyose ku bukwe bwabo ikabubakira urugo.
Muri iryo tangazo, yavuze ko nihagira umugabo uzaramuka arenze kuri iri tegeko akarongora abagore barenze batanu, azamara ubuzima bwe bwose muri gereza.
Umwami Mswati III yavutse mu 1968, avukira muri Swaziland. Kuri ubu, uyu mwami, afite abagore cumi na batanu(15) n’abana mirongo itatu na batandatu (36), mu gihe se umubyara Sobhuza II, yari afite abagore 70 mu myaka isaga 82 yamaze ku ngoma.
Siphelele Mashwama Yanye n’Umami Mswati afite imyaka 19 y’amavuko gusa muri 2017.
Siphelele Mashwama, umugore muto mu bagore b'Umwami Mswati III