Byateje urujijo! Ben Affleck na Jennifer Lopez bongera kugaragara bari kumwe nyuma y'amezi batandukanye

Imyidagaduro - 07/10/2025 4:18 PM
Share:

Umwanditsi:

Byateje urujijo! Ben Affleck na Jennifer Lopez bongera kugaragara bari kumwe nyuma y'amezi batandukanye

Nyuma y’amezi menshi bivugwa ko batandukanye burundu, Ben Affleck na Jennifer Lopez bongeye kugaragara bafatanye agatoki ku kandi mu birori byo kwerekana filime nshya yitwa "Kiss of the Spider Woman", bituma abakunzi babo bakanguka bundi bushya.

Ben Affleck na Jennifer Lopez bongereye kugaragara bari kumwe mu birori by’imyidagaduro byabereye i Los Angeles, aho bagaragaye bituje ariko banyuzwe.

Nk’uko byatangajwe na TMZ, bombi babonetse bafite isura y’abantu bari mu byishimo. Mu mashusho n’amafoto yafashwe, bagaragaraga baganira mu ibanga, Ben amureba birimo ubwitonzi n’urukundo — ibintu byateye impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Abari aho bavuze ko bombi bari bituje kandi bashyize imbere iby’umwuga, kuko icyo gikorwa cyari igikorwa cy’ubucuruzi, aho bombi bafite uruhare mu filime nshya barimo gutegura.

Filime bahuriyeho yitwa Kiss of the Spider Woman, ikaba filime nshya yateguwe n’inzu itunganya filime Artist Equity, iyobowe na Ben Affleck na Matt Damon. Jennifer Lopez ni umwe mu bakinnyi bakuru

Ben Affleck ni umwe mu bashoramari bakuru (executive producer). Ni bwo bwa mbere bongera gukorana nyuma yo gutandukana muri 2024. Umwe mu bafatanyabikorwa wa filime yavuze ati: "Ni byiza kubona abantu babiri b’inararibonye bongera gukorana, nubwo bitavuze ko basubiranye mu rukundo."

Abafana baracyari mu rujijo

Nyuma yo gutandukana mu 2024, Ben na Jennifer bari baririnze kugaragara mu ruhame bari kumwe. Gusa gufatwa amashusho bari hamwe byongeye gutera abafana babo ibibazo byinshi. Bamwe bavuga ko bishobora kuba intangiriro yo kubyutsa urukundo rwabo
Abandi bavuga ko ari ubucuruzi busanzwe bw’imyidagaduro.

Kuva batandukanye, bombi bakomeje gukorera ku mishinga yabo: Jennifer Lopez ni umuziki n’amafilime, naho Ben Affleck akomeje kuyobora no gutunganya filime

Amateka y’urukundo rwabo

Urukundo rwa Ben na Jennifer rwatangiye mu ntangiriro z’imyaka ya 2000. Bashyingiranywe ku nshuro ya kabiri mu 2022. Ariko muri 2024, itangazamakuru ryemeje ko bashyizeho akadomo ku bushyingiranwa bwabo kubera ibibazo by’itumanaho n’akazi.

Icyakora, uburyo bagaragara bari hamwe ubu byongera gutera icyizere mu bafana babo, bamwe bavuga ko “urukundo nyarwo rutapfa burundu.”

Bateje urujijo nyuma yo kugaragara bafatanye agatoki ku kandi, kandi byari byaravuzwe ko batandukanye!


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...