Thandi Chisi yari yitezweho guhagararira Malawi mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi, nyuma yo kwegukana ikamba rya Nyampinga wa Malawi, mu muhango wabereye i Lilongwe ku wa 13 Ukuboza 2025. Icyakora, abategura irushanwa bahisemo kohereza Ireen Navicha, bituma hibazwa niba icyemezo cyarafashwe mu mucyo, hakurikijwe amategeko y’irushanwa.
Iki cyemezo cyateje umwuka mubi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bashyigikiye Chisi batangije ubukangurambaga bwiswe #JusticeForThandie, basaba ibisobanuro birambuye ku mpamvu uwari wegukanye ikamba atahawe amahirwe yo guhagararira igihugu.
Zimwe mu mpamvu zatanzwe
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Sahara Reporters, mu ntangiriro, Miss Malawi Organisation yavuze ko Chisi atari yujuje ibisabwa bijyanye n’imyaka, kuko yari afite imyaka 27.
Icyakora, iyi mpamvu yaje gukemangwa nyuma y’uko hagaragajwe ko imyaka ntarengwa yari 27, kandi ko n’abandi bakobwa bafite imyaka 27 bari baritabiriye amarushanwa.
Ubuyobozi bw’iri rushanwa bwaje gusaba imbabazi ku rujijo rwatewe n’ibijyanye n’imyaka. Benedette Mweso, Umuyobozi Mukuru wa Miss Malawi Organisation, yasabye imbabazi ku makuru yatangajwe ku bijyanye n’uyu murongo w’imyaka.
Nyuma haje gutangwa izindi mpamvu. Hari amakuru yavugaga ko Chisi yaba yaragaragaje ko adashishikajwe no kujya mu marushanwa ya Nyampinga w’Isi, ahubwo akifuza andi marushanwa. Icyakora, Chisi yabihakanye yivuye inyuma.
Abategura irushanwa n’umuterankunga waryo, Goshen City, nyuma bagaragaje ko Ireen Navicha ari we watoranyijwe kubera ubunararibonye afite mu marushanwa mpuzamahanga n’ibikorwa bye byo guharanira uburenganzira bw’abakobwa, cyane cyane mu bijyanye n’igihe cy’imihango.
Ibi byavuzwe ko bihuye n’igitekerezo cya Nyampinga w’Isi cyo gukoresha ubwiza mu guteza imbere ibikorwa bifitiye akamaro sosiyete, kizwi nka “Beauty with a Purpose.”
Thandi Chisi na we yatanze ibirego bikomeye ku buryo yagiye afatwa. Yavuze ko amasezerano yari yarasinyanye na Miss Malawi Organisation yahinduwe, hakurwamo igika cyamuhaga uburenganzira bwo guhagararira Malawi mu marushanwa mpuzamahanga.
Yavuze kandi ko yasabwe gushaka amafaranga mu buryo bw’inguzanyo kugira ngo yishyure amafaranga ajyanye n’impushya zo gukoresha izina ry’irushanwa.
Nubwo impaka nyinshi zakomeje kuvuka, Miss World yemeje Ireen Navicha nk’uzahagararira Malawi muri Miss World 2026, bityo amahirwe ya Chisi yo kwitabira iri rushanwa yararangiye.
Iki kibazo cyatumye hibazwa byinshi ku gukorera mu mucyo, uburinganire n’imikorere y’abategura amarushanwa y’ubwiza, cyane cyane mu gihe Malawi yari igarutse muri Miss World nyuma y’imyaka 14 ititabira iri rushanwa.
Nubwo hari abashinja abategura Miss Malawi gutonesha Navicha kubera ko ari umukobwa wa Minisitiri, ibyo birego ntibiremezwa nk’ukuri, ahubwo bikomeje kuba intandaro y’impaka n’ibibazo abaturage bakomeje kwibaza ku cyemezo cyafashwe.




Thandi Chisi wari wegukanye ikamba rya Nyampinga wa Malawi, yasimbujwe umukobwa wa Minisitiri mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi 2026

Ireen Navicha usanzwe ari umukobwa wa Minisitiri ni we wahagarariye Malawi muri Miss World
