Mu Bwami bw’u Bwongereza hakomeje kuvugwa cyane icyemezo cyafashwe n’igisirikare cyo mu mazi cya Royal Navy cyo gukoresha amafaranga menshi mu guhindura amakoti y’imihango yambarwa n’abagore bakora muri icyo gisirikare, nyuma y’uko hagaragaye ikibazo ku buryo “buttons” zayo zari ziteye.
Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Bwongereza birimo Daily Mail na The Times, Royal Navy irateganya gukoresha agera ku bihumbi 200 by’Amapawundi y’u Bwongereza, amafaranga arenga Miliyoni 370 z’Amanyarwanda, mu gukora amakoti mashya y’abasirikare b’abagore.
Ibi byatewe n’uko bamwe mu bakozi b’iki gisirikare bagaragaje ko “buttons” ebyiri zo hejuru ku makoti asanzwe yambarwa n’abagore zari zishyizwe ahantu bavuga ko hadakwiye, kuko ziri hafi n’ahari amabere, ibintu bamwe bafashe nk’ibidahesha icyubahiro abagore.
Mu nyandiko y’imbere muri Royal Navy yashyizwe hanze, bavuga ko ayo makoti mashya azatangira gutangwa kuva muri Nzeri uyu mwaka, ndetse akazahabwa abagore barenga 950 bakorera muri icyo gisirikare.
Aya makoti akoreshwa cyane mu birori n’imihango ikomeye ya gisirikare irimo gushyingura abasirikare, kwakira abayobozi bakuru ndetse n’indi mihango ya Leta.
Nubwo abayobozi ba Royal Navy bavuga ko iri ari “itera ryiza rigamije kubaha no kurushaho gutunganya imyambarire y’abagore”, iki cyemezo ntabwo cyakiriwe neza na bose.
Hari bamwe mu bakozi ba gisirikare ndetse n’abaturage bavuze ko gukoresha amafaranga angana atyo ku myenda ari ugupfusha ubusa umutungo wa Leta, cyane cyane mu gihe u Bwongereza buvuga ko buri gushaka uburyo bwo kugabanya amafaranga akoreshwa mu gisirikare.
Bamwe mu basirikare bavuga ko iki kibazo cya “buttons” cyari gisanzwe gifatwa nk’urwenya muri Royal Navy, ariko ko batumva impamvu cyahindutse ikibazo gikomeye kugeza aho gitwara amafaranga angana gutyo.
Ikinyamakuru The Times cyavuze ko hari abasirikare bamwe bababajwe no kubona amakoti yabo bari bamaze imyaka bishimira yitabwaho nk’ikibazo gikomeye, kandi hari ibindi bibazo byugarije igisirikare.
Royal Navy yo yavuze ko amafaranga menshi azakoreshwa muri iyi gahunda azagenda agaruzwa binyuze mu kugabanya umubare w’imyenda yahabwaga abasirikare mu bihe biri imbere.


Igisirikare cy’u Bwongereza kigiye gukoresha arenga Miliyoni 370 Frw cyimura intoboro z’amakoti y’abagore bagera 950
