Byatangiriye muri ‘studio’! Annette Murava yahishuye intangiriro y’urukundo rwe na Bishop Gafaranga

Imyidagaduro - 30/01/2026 11:10 AM
Share:

Umwanditsi:

Byatangiriye muri ‘studio’! Annette Murava yahishuye intangiriro y’urukundo rwe na Bishop Gafaranga

Hari inkuru nyinshi z’urukundo zitangira mu buryo budasanzwe, ariko izo zitangirira mu murimo w’ubuhanzi akenshi ziba zifite umwihariko. Ibyabaye kuri Annette Murava na Bishop Gafaranga ni urugero rutandukanye, aho indirimbo yabaye imvano y’urukundo rwaje kuvamo urugo.

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Annette Murava, yatangaje ko intangiriro y’urukundo rwe na Bishop Gafaranga ihishe mu ikorwa ry’indirimbo ‘Byabihe’, ari na yo yabaye ihuriro rya mbere ryabo muri ‘studio’.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv, Annette Murava yasobanuye ko icyo gihe Bishop Gafaranga yashakaga abakobwa bamufasha mu miririmbire y’indirimbo ye muri ‘studio’, ari na ho we yinjiriye nk’akazi yakoraga asanzwe azi ko gufasha abahanzi mu miririmbire.

Ati: “Sinzi niba abantu babizi, ariko twahuriye muri ‘studio’. Igihe indirimbo ‘Byabihe’ yakorwaga, yashakaga abakobwa bamufasha mu miririmbire. Hari umuntu wambwiye ko ashaka abakobwa, nanjye ni ko kujyayo.”

Annette avuga ko nubwo icyo gihe yari azi Bishop Gafaranga nk’umuhanzi wamamaye, we atari amuzi na gato, ndetse ko nta kindi cyari kirenze akazi yari agiye gukora.

Ati: “Bwari ubwa mbere mpuye nawe, ariko nari muzi kubera ko yari umusitari, ariko we ntabwo ari yari anzi. Icyo gihe rero ibijyanye  no gufasha abahanzi mu miririmbire nabikoraga nk'akazi nk'uko nafashaga n'abandi bahanzi."

Indirimbo ‘Byabihe’ ni yo yabaye iya mbere Annette Murava afashijemo Bishop Gafaranga, ari na ho batangiye kumenyana buhoro buhoro. Muri urwo rugendo, Annette yahise amubwira ko na we ari umuhanzi kandi afite indirimbo ze bwite, nubwo icyo gihe zitari zizwi cyane.

Ati: "Ariko muri ubwo buryo naboneyeho no kumubwira ndi umuhanzi, kandi ko mfite n'indirimbo zanjye, ariko ntabwo yari azizi."

Nyuma y’aho, Bishop Gafaranga yatangiye kujyana Annette Murava mu biganiro bitandukanye by’itangazamakuru igihe yamamazaga indirimbo ze, akamumenyekanisha nk’umuhanzi uri kuzamuka.

Akomeza ati "Kuva ubwo rero yajya kumenyekanisha indirimbo ze akanjyana  mu biganiro n'itangazamakuru. Twaba tuganira n'itangazamakuru, akabwira abantu ati 'uyu mukobwa yitwa Annette Murava afite indirimbo mugende mu mushyigikire'. Urumva, kuva icyo gihe abantu batangiye kumenya. Atangiye kumvuga, indirimbo zanjye zirarebwa."

Ubufatanye bwabo mu muziki ntibwagarukiye kuri ‘Byabihe’ gusa. Bishop Gafaranga yakomeje kumuha umwanya mu ndirimbo ye ya kabiri ‘Ibitambo’, aho Annette yaririmbye akagira n’igitero cye bwite. Bakurikiyeho indirimbo ‘Umuriro’, na yo yaririmbyemo.

Izi ndirimbo eshatu bakoranye zagize uruhare runini mu kuzamura izina rya Annette Murava, bituma na we abasha gusohora indirimbo ye bwite ‘Niho Nkiri’, yashimangiwe n’urukundo n’inkunga yahabwaga.

Ati: “Nakoze indirimbo ‘Niho Nkiri’ kubera urukundo n’inkunga yanshyigikije cyane. Nabonye abantu banshyigikiye, indirimbo zanjye zitangira kugera kure.”

Annette Murava agaragaza ko kuva atangiye gukorana na Bishop Gafaranga kugeza ubwo bakundanye bakaza no kubana nk’umugabo n’umugore, izina rye mu muziki ryagutse cyane, bikamubera ishema. Abishimangira agira ati “Izina ryaragutse, mbibona nk’ikintu cyiza nagezeho.”

Ku wa 11 Gashyantare 2023, Annette Murava na Bishop Gafaranga basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore, bashimangira urukundo rwatangiriye mu ndirimbo rukomereza mu buzima busanzwe.

Asobanura impamvu yamufashije cyane akanamukunda, Bishop Gafaranga yavuze ko yabonye muri Annette Murava imyitwarire myiza n’indangagaciro zatumye afata icyemezo cyo kumusaba ko babana nk’umugabo n’umugore.

Inkuru yabo igaragaza ko rimwe na rimwe umuziki utari indirimbo gusa, ahubwo ushobora no kuba intangiriro y’urugendo rw’ubuzima bwuzuye urukundo, icyizere n’umugisha.

Annette Murava yahishuye ko urukundo rwe na Bishop Gafaranga rwatangiriye muri ‘studio’ ubwo bakoranaga indirimbo ‘Byabihe’, akavuga ko kumufasha mu miririmbire ari byo byabaye intangiriro y’urugendo rwabo rwaje kuvamo urugo

Bishop Gafaranga yavuze ko imyitwarire myiza n’indangagaciro yabonye kuri Annette Murava ari byo byamuteye gufata icyemezo cyo kumusaba kubana nk’umugabo n’umugore, nyuma y’ubufatanye bwabo mu muziki

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ANNETTE MURAVA NA BISHOP GAFARANGA

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘UMUSARABA’ YA ANNETTE MURAVA NA BISHOP GAFARANGA


REBA HANO INDIRIMBO 'BYABIHE' YAHUJE BISHOP GAFARANGA NA ANNETTE MURAVA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...