Umuhanzikazi
w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Annette Murava, yatangaje ko
intangiriro y’urukundo rwe na Bishop Gafaranga ihishe mu ikorwa ry’indirimbo
‘Byabihe’, ari na yo yabaye ihuriro rya mbere ryabo muri ‘studio’.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv, Annette Murava yasobanuye ko icyo gihe Bishop
Gafaranga yashakaga abakobwa bamufasha mu miririmbire y’indirimbo ye muri
‘studio’, ari na ho we yinjiriye nk’akazi yakoraga asanzwe azi ko gufasha
abahanzi mu miririmbire.
Ati:
“Sinzi niba abantu babizi, ariko twahuriye muri ‘studio’. Igihe indirimbo ‘Byabihe’ yakorwaga, yashakaga abakobwa bamufasha mu miririmbire. Hari umuntu
wambwiye ko ashaka abakobwa, nanjye ni ko kujyayo.”
Annette
avuga ko nubwo icyo gihe yari azi Bishop Gafaranga nk’umuhanzi wamamaye, we
atari amuzi na gato, ndetse ko nta kindi cyari kirenze akazi yari agiye gukora.
Ati: “Bwari ubwa mbere mpuye nawe, ariko nari muzi kubera ko yari umusitari, ariko
we ntabwo ari yari anzi. Icyo gihe rero ibijyanye no gufasha abahanzi mu miririmbire nabikoraga
nk'akazi nk'uko nafashaga n'abandi bahanzi."
Indirimbo
‘Byabihe’ ni yo yabaye iya mbere Annette Murava afashijemo Bishop Gafaranga,
ari na ho batangiye kumenyana buhoro buhoro. Muri urwo rugendo, Annette yahise
amubwira ko na we ari umuhanzi kandi afite indirimbo ze bwite, nubwo icyo gihe
zitari zizwi cyane.
Ati: "Ariko muri ubwo buryo naboneyeho no kumubwira ndi umuhanzi, kandi ko
mfite n'indirimbo zanjye, ariko ntabwo yari azizi."
Nyuma
y’aho, Bishop Gafaranga yatangiye kujyana Annette Murava mu biganiro
bitandukanye by’itangazamakuru igihe yamamazaga indirimbo ze, akamumenyekanisha
nk’umuhanzi uri kuzamuka.
Akomeza
ati "Kuva ubwo rero yajya kumenyekanisha indirimbo ze akanjyana mu biganiro n'itangazamakuru. Twaba tuganira
n'itangazamakuru, akabwira abantu ati 'uyu mukobwa yitwa Annette Murava afite
indirimbo mugende mu mushyigikire'.
Ubufatanye
bwabo mu muziki ntibwagarukiye kuri ‘Byabihe’ gusa. Bishop Gafaranga yakomeje
kumuha umwanya mu ndirimbo ye ya kabiri ‘Ibitambo’, aho Annette yaririmbye
akagira n’igitero cye bwite. Bakurikiyeho indirimbo ‘Umuriro’, na yo
yaririmbyemo.
Izi
ndirimbo eshatu bakoranye zagize uruhare runini mu kuzamura izina rya Annette
Murava, bituma na we abasha gusohora indirimbo ye bwite ‘Niho Nkiri’,
yashimangiwe n’urukundo n’inkunga yahabwaga.
Ati:
“Nakoze indirimbo ‘Niho Nkiri’ kubera urukundo n’inkunga yanshyigikije cyane.
Nabonye abantu banshyigikiye, indirimbo zanjye zitangira kugera kure.”
Annette
Murava agaragaza ko kuva atangiye gukorana na Bishop Gafaranga kugeza ubwo
bakundanye bakaza no kubana nk’umugabo n’umugore, izina rye mu muziki ryagutse
cyane, bikamubera ishema. Abishimangira agira ati “Izina ryaragutse, mbibona
nk’ikintu cyiza nagezeho.”
Ku
wa 11 Gashyantare 2023, Annette Murava na Bishop Gafaranga basezeranye kubana
nk’umugabo n’umugore, bashimangira urukundo rwatangiriye mu ndirimbo rukomereza
mu buzima busanzwe.
Asobanura
impamvu yamufashije cyane akanamukunda, Bishop Gafaranga yavuze ko yabonye muri
Annette Murava imyitwarire myiza n’indangagaciro zatumye afata icyemezo cyo
kumusaba ko babana nk’umugabo n’umugore.
Inkuru
yabo igaragaza ko rimwe na rimwe umuziki utari indirimbo gusa, ahubwo ushobora
no kuba intangiriro y’urugendo rw’ubuzima bwuzuye urukundo, icyizere
n’umugisha.

Annette
Murava yahishuye ko urukundo rwe na Bishop Gafaranga rwatangiriye muri ‘studio’
ubwo bakoranaga indirimbo ‘Byabihe’, akavuga ko kumufasha mu miririmbire ari
byo byabaye intangiriro y’urugendo rwabo rwaje kuvamo urugo

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ANNETTE MURAVA NA BISHOP GAFARANGA
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘UMUSARABA’ YA ANNETTE MURAVA NA BISHOP GAFARANGA
REBA HANO INDIRIMBO 'BYABIHE' YAHUJE BISHOP GAFARANGA NA ANNETTE MURAVA
