Atangaje ibi mu gihe yatangiye urugendo rwo gushyira hanze indirimbo zigize Album ye ya Munani yise ‘Gukura, igomba kujya hanze muri uku kwezi. Yavuze ko kuri iyi Album yakoranyeho indirimbo n’abahanzi batatu, barimo na Mutima.
Mutima amaze imyaka ine mu muziki, ndetse ari mu banyeshuri basoje amasomo ku ishuri rya muzika rya Nyundo. Umuyoboro we wa Youtube ugaragaza ko aheruka gusohora indirimbo mu myaka ine ishize, aho yashyize hanze indirimbo zirimo nka 'Rya joro; 'Bazavuga' ndetse na 'Urabaruta'.
Uyu mukobwa muri iki gihe abarizwa muri Tanzania, ari naho yimuriye umuziki we, ndetse hari amakuru avuga ko asigaye afasha mu bijyanye n’amajwi abahanzi barimo Ali Kiba.
Mu kiganiro na InyaRwanda, King James yavuze ko gukorana indirimbo na Mutima byashingiye ku ijwi rye yumvise mu ndirimbo ‘Kuch Kuch Rwanda’ yakoranye na Ross, Nathan na Marchal Ujeku.
Ati “Sinzi ukuntu nabonye iriya ndirimbo, numva iryo jwi riratangaje, numva ndayikunze cyane. Hashize igihe kinini ni cyera, rero ndi gukora iyi ndirimbo ‘Ndagushaka’ nibwo nahise numva ko ijwi rye ryajyamo bikagenda neza."
Uyu muririmbyi yavuze ko yakoranye n’ikipe basanzwe bakorana bashakisha nimero za Mutima baravugisha, ariko ababwira ko atari mu Rwanda. Yavuze ko byasabye ko uyu mukobwa afatira amajwi muri kiriya gihugu, ahuzwa n’aya King James.
Ati “Twasanze ari muri Tanzania, hanyuma tumwoherereza umushinga w’indirimbo, afatira amajwi hariya, arayohereza turabihuza, dukora ‘Audio’ yayo’. Icyo namukundiye rero ni uko afite ijwi ry’umwimerere, afite ijwi ryihariye cyane, kandi ryiza cyane, ni uko rero indirimbo yakozwe."
King James yaherukaga gukorana indirimbo na Ariel Wayz kuri Album ye ya Karindwi yise ‘Ubushobozi’. Yasobanuye ko buri gihe iyo agize amahirwe akabona umuntu ufite impano idasanzwe atekereza kumufasha uko byagenda kose.
Avuga ati “Buri gihe iyo mbonye impano idasanzwe, kandi mfite uburyo bwo kuyereka Abanyarwanda, kandi nkumva koko n’iyo ndirimbo ashobora kuyigira nziza biranshimisha iyo mbikoze, nkagira umuntu mushya abantu bamenya. Ntekereza ko n’abantu nibumva indirimbo baraza kumva ko ari ijwi ridasanzwe." Yavuze ko mu gihe cyose yabona ubushobozi, yiteguye gufasha uyu mukobwa impano ye ikamenyekana.
Uyu mukobwa w’imyaka 23 y’amavuko avuka mu muryango w’abana bane akaba ari we mfura. Yatangiye kuririmba afite imyaka 8 ku bigo bitandukanye yizeho.
Mutima ni umwe mu banyeshuri bize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo byanatumye yinjira mu itsinda rya Sebeya Band ryashinzwe n’abanyeshuri bize kuri iri shuri.
Yavuye muri Sebeya Band mu 2016 yinjira muri Neptunez Band yaririmbaga muri Kigali Jazz Junction avamo muri Mutarama 2020 ari nabwo yatangiraga urugendo nk’umuhanzi wigenga.
Mu gihe cy’imyaka ine yamaze muri Neptunez Band, Mutima avuga ko yungukiyemo byinshi, ndetse byamuhaye amahirwe yo kuririmbana n’abahanzi bakomeye ku Isi barimo Johnny Drille.
Uyu mukobwa avuga ko yakuze akunda abahanzi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) barimo nka Mbilia Bel, The Ben wo mu Rwanda n’abandi.
Mutima wakuranye inzozi zo kuzaba umukinnyi wa Basketball, yigeze kubwira InyaRwanda, ko afite intego yo gukora umuziki uryoheye amatwi y’abantu cyane abakundana kandi ukamutunga.
Yavuze ko afite intego yo gukora umuziki nibura kugeza ku myaka 80 y’amavuko kandi azabigeraho akora indirimbo zizumvikana muri Afurika no ku Isi yose.
Ati “Ndumva nshaka kugera aho najya njya hose muri Afurika bumva indirimbo yanjye. Nkumva bacuranga indirimbo yanjye."
Akomeza
ati “Gahunda mfite mu muziki ni uko umuziki ugomba kungaburira ndetse ukanteza
imbere mu mibereho yanjye ndetse n’ubuzima bwanjye bwa buri munsi."
King
James yatangaje ko yamenye Mutima binyuze mu ndirimbo yamubonyemo 
King
James yavuze ko yakoranye na Mutima mu rwego rwo gushyira mu ngiro intego
yihaye yo guteza imbere abanyempano
Mutima
amaze imyaka ine ari mu rugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga
Muri iki gihe, Mutima ari kubarizwa muri Tanzania mu mishinga y’indirimbo n’abarimo Ali Kiba
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘NDAGUSHAKA’ YA KING JAMES NA MUTIMA
