Byasabye ko bitarura umujyi! Diez Dola yitwaje Prince Kiiiz i Goma

Imyidagaduro - 20/05/2026 7:15 AM
Share:

Umwanditsi:

Byasabye ko bitarura umujyi! Diez Dola yitwaje Prince Kiiiz i Goma

Umuhanzi Kayumba Caleb uzwi nka Diez Dola yafashe umwanzuro wo kwerekeza i Goma ahunga ibirangaza by’i Kigali kugira ngo akurikize "Extra stamina" yakunzwe n’abatari bake.

Nyuma y’uko Diez Dola akoze indirimbo "Extra Stamina" igakundwa n’abatari bake aho kuri ubu imaze kurebwa n’abasaga miliyoni eshatu kuri YouTube, kuri ubu arimo kubarizwa i Goma muri Repubulica Iharanira Demokarasi ya Congo aho yagiye gushakisha murumuna wayo.

Amakuru InyaRwanda yahawe ni uko uyu muhanzi amaze icyumweru ari kubarizwa muri icyo gihugu kugira ngo abe yabasha gukora ku nganzo ye nta birangaza. Amakuru kandi yemeza ko uyu muhanzi yajyane na Producer Prince Kiiiz usanzwe ari we umukorera wihariye (personal producer).

Mu kiganiro na InyaRwanda, ushinzwe iyamamaza bikorwa bya Blaq Wave ibarizwamo Diez Dola, Freddy Musoni usanzwe ari n’umunyamakuru wa Isibo Tv, yavuze ko uyu muhanzi n’ikipe yabo bazamara ibyumweru bibiri i Goma mu rugendo rwo gushaka indirimbo ikurikira Extra Stamina.

Yagize ati: "Umuhanzi aba akeneye kujya kure y’ubuzima asanzwe abamo kugira ngo atyaze ingazo ye, ari i Goma, ari kumwe na producer we kuva na mbere bityo twizeye icyo bazakurayo."

Diez Dola yerekeje i Goma

Prince Kiiz ari gukorana na Diez Dola umushinga uzakurikira "Extra Stamina"

REBA INDIRIMBO 'EXTRA STAMINA' DIEZ DOLA AHERUKA GUSHYIRA HANZE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...