Ni
urugendo rufite amarangamutima, rufite isomo, kandi rwerekana ukuntu ubuzima
bugenda busunika abantu mu mihanda itandukanye, ariko umutima ugakomeza
kubahuza.
Kuri
uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Ukuboza 2025, Lionel Sentore wamamaye mu ndirimbo nka “Uwangabiye”
yageze muri Canada, igihugu cyamuhuje n’umubyeyi we nyuma y’igihe kinini
abitegereje.
Lionel
Sentore asanzwe akorera umuziki mu Bubiligi, ariko ntiyakunze kuvuga cyane ku
rugendo rwe rwo kureba umubyeyi we.
Ubusanzwe
atuye mu Bubiligi ari naho yubakiye ubuzima bwe bwa buri munsi n’urugendo rwe
rw’umuziki we.
Ubwo
Lionel yasesekaraga ku kibuga cy’indege cya Canada, ntiyajyanywe no gukora
igitaramo gusa, ahubwo byari n’umwanya mwiza kuri we wo guhura n’umubyeyi we.
Yasohoye
amashusho ku rubuga rwe rwa Instagram, amugaragaza ahoberana n’umubyeyi we ubwo
yamwakiraga ku kibuga cy’indege; bahoberanye bashirana urukumbuzi.
InyaRwanda
yabonye amakuru yizewe avuga ko Lionel Sentore na Mama we baherukanaga mu 2012
bari mu Rwanda. Icyo gihe, buri umwe yafashe indege yerekeza mu Bubuligi, n’aho
undi yerekeza mu gihugu cya Canada.
Lionel
Sentore yageze muri Canada mu rugendo rw’uruhererekane rw’ibitaramo ateganya
gukorera muri Amerika, Canada, muri Afurika n’ahandi hanyuranye.
Igitaramo
cya mbere azagikorera mu Mujyi wa Edmonton muri Canada, ku wa Gatandatu tariki
13 Ukuboza 2025. Ni igitaramo azahuriramo na Ikirezi Deborah, umukobwa wa
Massamba Intore, umukirigitananga Daniel Ngarukiye n'abandi.
Ni igitaramo
kibaye igihe nyacyo cyo guhuzwa n’abafana be baba muri Amerika y’Amajyaruguru,
kandi mu buryo bw’umwihariko, kikaba mu gihugu kirimo umubyeyi we.
Lionel
Sentore, ubarizwa mu Bubiligi, amaze igihe azamura umuziki nyarwanda mu ruhando
mpuzamahanga, akoresheje injyana gakondo afatanyije n’amajwi ye adasanzwe.
Album
ye nshya, ‘Uwangabiye’, irimo indirimbo zitandukanye zigaragaza umuco n’ubuzima
bwa kinyarwanda, akaba ari ikimenyetso cyo gukomeza guhesha agaciro umuziki
gakondo n’umuco w’u Rwanda ku isi yose.
Aheruka
i Kigali, mu gitaramo yakoze tariki 27 Nyakanga 2025 cyabereye muri Kigali
Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, yamurikiyemo Album
‘Uwangabiye’. Ni igitaramo yahuriyemo n’abarimo Ruti Joel, Jules Sentore
n’Itorero Ishyaka ry’Intore.
Album
ye iriho indirimbo nka: ‘Umukobwa w’abeza’, ‘Teta’, ‘I.U.O.A.E’, ‘Uko bimeze’
yakoranye na Mike Kayihura, ‘Urera’ yakoranye na Elysee, ‘Uwangabiye’ ari na yo
yitiriye Album, ‘Hobe’, ‘Mukandori’ yakoranye na Angela, ‘Ntaramanye’,
‘Urukundo’ yakoranye na Boule Mpanya, ‘Yanyuzuye umutima’ ndetse na ‘Haguruka
ugende’.

Lionel
Sentore yahuye n’umubyeyi we nyuma y’imyaka 13 ishize baba mu bihugu
bitandukanye
Lionel
Sentore aherutse kugaragaza ibitaramo agiye gukorera muri Canada no mu bindi
bihugu
KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM ‘UWANGABIYE’ YA LIONEL SENTORE
