Ku
wa 3 Nzeri 2024, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Francis yatangaje ko
ashyize akadomo ku rugendo rwe rwo gukina muri City Maid, nyuma y’imyaka itatu
ayikinamo yitwa Steven.
Mu
kiganiro Echoes of Fame cya InyaRwanda, yavuze ko kwinjira muri iyi filime
byari uburyo bwo kugaruka muri sinema nyuma y’igihe kirekire yari amaze yibanda
ku guhanga imideli.
Ati:
“Fashion, bitewe n’urwego nari nayisizeho, byansabaga imbaraga nyinshi.
Nibajije nti ni iki kinsaba imbaraga nke ariko kikaba ari umwuka wanjye, impano
yanjye? Ni Cinema. Ni ko nisanze nongera kwinjira muri filime.”
Nubwo
yishimiye urugendo rwe muri City Maid, Francis yavuze ko gusezera muri iyi
filime ari kimwe mu byemezo bikomeye yafashe mu buzima bwe.
Ati:
“Ku bw’urukundo rwanjye rwa Cinema, kugeza uyu munsi biri mu myanzuro ikomeye
nigeze gufata. Njye ntabwo akenshi mbaho kubera ibyo nshaka, ahubwo mbaho
kugira ngo nsohoze icyo numva kindimo. Iyo rero bigeze aho bikagusaba gufata
umwanzuro ukomeye, ntibiba byoroshye.”
Yavuze
ko yamenye neza ko icyo cyemezo cyagize ingaruka ku bafana be kuko impinduka
zose zigora, ariko anashimangira ko igihe bamumaranye yabahaye umunezero
n’imbaraga ze zose.
Ati:
“Icyo gihe twamaranye n’abafana nabahaye ibyishimo. Natanze imbaraga zanjye uko
nagombaga kuzitanga, natanze impano yanjye 100%. Ariko naje kwibaza niba nanjye
iyo filime yangaruriye 100% mu byo nari niteze. Ni ho nahereye mfata uwo
mwanzuro."
Francis
yasobanuye ko kimwe mu byatumye asezera ari uko gukina muri filime nyinshi,
n’ubwo ari byiza, nta nyungu ifatika bigarurira abakinnyi.
Nubwo bimeze bityo, yavuze ko igihe cyose yakwiyambazwa mu yindi mishinga azaba yiteguye gukorana, ariko igihe ibyo asaba bizaba byubahirijwe.
Francis
Zahabu ari kumwe n’abarimo Nadia ubwo bakinaga muri filime ya ‘City Maid’
Natanze
impano yanjye 100% muri City Maid – ariko nanjye nibajije niba impano yarampaye
100% y’ibyo nari niteze
Kwiyemeza
gusezera muri City Maid biri mu byemezo bikomeye nafatiye ubuzima bwanjye –Francis
Zahabu
Nubwo
impinduka zigoranye, ntekereza ko abafana banjye nabahaye ibyishimo mu gihe
twamaranye- Francis
KANDA
HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA FRANCIS ZAHABU