Byari ishema kwambara umwambaro wa APR FC - Mamadou Sy yasize urwibutso ku bafana

Imikino - 02/06/2026 3:50 PM
Share:
Byari ishema kwambara umwambaro wa APR FC - Mamadou Sy yasize urwibutso ku bafana

Rutahizamu Mamadou Sy yasezeye kuri APR FC ndetse n’abafana bayo nyuma yo gusoza amasezerano ye n’iyi kipe, akemeza ko igihe yamaze yambara umwambaro wayo kizahora ari kimwe mu bihe by’ingenzi mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Kamena 2026 nibwo APR FC yatandukanye n'abakinnyi bayo basoje amasezerano barimo rutahizamu Mamadou Sy, Myugariro Aliou Suane na Lamine Bah ukina hagati afasha abasatira.

Mu butumwa bwe, Mamadou Sy yashimiye byimazeyo abafana ba APR FC ku rukundo, ubufasha n’inkunga bakomeje kumuha kuva yagera muri iyi kipe ndetse yerekana ko bitazamuva ku mutima.

Yagize ati: “Mbikuye ku mutima, ndashimira abafana ku nkunga mwakomeje kumpa muri uyu mwaka w’imikino. Uko mwabaga muri stade mudushyigikira, uburyo mwaduteraga imbaraga ndetse n’urukundo mwagaragarizaga ikipe byaduhaga imbaraga zo guhora dutanga ibyiza bishoboka muri buri mukino.”

Yakomeje avuga ko kwambara umwambaro wa APR FC byari icyubahiro gikomeye kuri we, ndetse ko gukinira ikipe ifite abafana b’indahemuka byatumye urugendo rwe ruba rwihariye.

Ati: “Byari ishema rikomeye kwambara umwambaro wa APR FC. Kumenya ko inyuma yacu hari abafana badahwema kudushyigikira byatumaga buri munsi twiyemeza gukora cyane kurushaho.”

Uyu rutahizamu yavuze ko atazibagirwa ibihe byiza yagiranye n’ikipe ndetse n’abafana birimo gutwara igikombe cy'Amahoro, Ibikombe bya Shampiyona ndetse na super cup, ndetse n'ibihe bitari byiza bagize.

Mamadou Sy wigeze guhagarikwa kubera imyitwarire mibi yashimiye  ubuyobozi bw'APR FC, abatoza, abakinnyi bagenzi be ndetse n’abakunzi ba APR FC bose ndetse abasezeranya ko azakomeza kuzirikana ibihe byiza bagiranye.

Mamadou Sy ukomoka muri Mauritania  yageze muri APR FC 2024 ndetse yafashije kwegukana ibikombe bitandukanye birimo ibikombe bibiri bya shampiyona, bibiri by'igikombe cy'Amahoro, Super cup imwe ndetse n'igikombe kimwe cy'Intwari.

Mamadou Sy yasezeye kuri APR FC yatwayemo ibikombe bitandatu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...