Diamond Platnumz yavutse ku itariki ya 02 Ukwakira
1989. Ku myaka 31, afite abana 4 barimo babiri
yabyaranye na Zari Hassan ari nabo bakuru barimo imfura yitwa Latifah Dangote wavutse
kuwa 06 kanama 2015 na Prince Nillan wavutse mu ukuboza 2016. Abandi bana be ni Dylan Abdull Naseeb
wavutse kuwa 08 kanama 2017 yabyaranye na Hamisa Mobeto, hakaba kandi na Naseeb Junior wavutse ku itariki imwe na se, 02 Ukwakira mu mwaka wa 2019 yabyaranye na Tanasha Dona.
Kuwa 08 Kanama 2021, ubwo umuhungu wa Diamond witwa
Dylan yabyaranye na Mobeto yuzuzaga imyaka 4, Diamond yamwifurije isabukuru nziza agira ati: “Yego! Intare ntoya yavutse none ". Yongeraho n’ijambo ry’Igikomangoma byo kwerekana ko ari uwo mu bwami bwe. Ubwo ibyo byabaga, umugore muto Tanasha Dona nawe yagize ati: “Umunsi mwiza w’amavuko
mwami muto Dylan, Imana yuzuze umugisha umunsi wawe."
Hagati aho Hamisa Mobeto, nyina wa Dylan, yari yateguye ibirori
anatumira abantu baje gucurangira umwana we umuziki barawuceka karahava, nawe yanifurije isabukuru nziza umuhungu we Dylan agira ati: “Umunsi mwiza w’amavuko
mwana wanjye ndagukunda cyane mukundwa, Imana ikurinde ku bwanjye." Mu bundi
butumwa buherecyejwe n’ifoto y’abana babiri, Mobeto yatomoye umwana we na Diamond
amugereranya n’umwami.Dylan Abdull Naseeb umuhungu wa Diamond Platunmz na Mobeto wizihizaga isabukuru y'amavuko y’imyaka 4 kuri uyu wa 08 Kanama 2021
Ibi birori bikaba bije bikurikirana n’ibya mushiki wa Dylan, Dangote wizihije isabukuru y’amavuko y'imyaka 6, mu minsi
itatu ishize. Icyo gihe, Diamond yafashe umwanya yifuriza “igikomakazi " Dangote, isabukuru nziza agira ati: “Umunsi mwiza w’isabukuru mukundwa, mukobwa wanjye, igikomangomakazi Tifah; amagambo ntiyasobanura uko ngukunda Nyampinga w’isi wanjye, ndumva ntategereza
guhura ngo twishimane kuwa gatandatu."
Nyina wa Tifah, Zari Hassan, nawe yakoresheje amagambo agaragaza ko
Diamond ari umwami n’abana be bakaba
ibikomangoma agira ati: “Igikomangomakazi cyo mu bwami bwa Tanzania cyujuje imyaka
itandatu kuri uyu wa 06 Kanama 2021, umunsi mwiza w’amavuko mutima wanjye wose."Latifah Dangote imfura ya Diamond yabyaranye na Zari Hassan wujuje imyaka itandatu kuwa 06 Kanama 2021
Mobeto ari kumwe n'abana be babiri harimo umuhungu yabyaranye na Diamond Platnumz, Dylan
Zari Hassan na Latifah Dangote iyi nimwe mu mafoto yasangije abantu muri iki gitondo cy'uwa 09 Kanama 2021 avuga ko azahora afasha umwana we kwambara ikamba neza anavugiraho avuga ko ataramenya kwitera ibitungo
Ahabereye ibirori bya Dylan Abdull NaseebUbutumwa bw'umugore muto Tanasha Dona yifuriza umwami muto isabukuru nziza
Byari ibirori byitabiriwe n'abakuze babyinnye karahavaAbaje kuririmbira Dylan banazanye umutsima w'umunsi w'amavuko
Ibirori bya Dangote kwa Zari naho birakomeje