Byari ibihe byo kwiga - Imbamutima za Madederi waserutse bwa mbere nk’umusizi muri Siga Art Festival –VIDEO

Imyidagaduro - 25/03/2026 8:42 AM
Share:

Umwanditsi:

Byari ibihe byo kwiga - Imbamutima za Madederi waserutse bwa mbere nk’umusizi muri Siga Art Festival –VIDEO

Umukinnyi wa filime n’umusizi, Dusenge Clenia uzwi nka ‘Madederi’, yagaragaje ibyishimo n’amarangamutima byamurenze nyuma yo gukora ku nshuro ya mbere igitaramo cy’ubusizi (live performance) ari kumwe n’itsinda ry’abasizi rizwi nka ‘Ibyanzu’, mu iserukiramuco rya Siga Art Festival ryabereye i Huye.

Iri serukiramuco ryabaye kuva ku wa 19 kugeza ku wa 21 Werurwe 2026, ryahuje abahanzi b’ingeri zitandukanye, ririmo abahanzi b’indirimbo, abasizi, abakinnyi ba filime ndetse n’abanyabugeni, bose bahuriye ku ntego imwe yo guteza imbere umuco nyarwanda no gusangira ibihangano.

Madederi, wamamaye cyane muri filime ‘Papa Sava’, yabwiye InyaRwanda, ko uru rugendo rwari rudasanzwe kuri we, cyane cyane kuko ari bwo bwa mbere yari agerageje kwinjira mu busizi ku rubyiniro mu buryo bwagutse kandi bufite ubunyamwuga.

Yagize ati: “Siga Arts Festival yabaye urubuga rudasanzwe kuri njye. Ni bwo bwa mbere nakoze ‘Performance Live’ nk’umusizi mfatanyije n’abanyempano badasanzwe, kandi byari ubunararibonye budasanzwe.”

Uyu mugore yagaragaje ko kimwe mu byamukoze ku mutima ari uburyo ashobora gufata ibitekerezo byinshi mu gihe gito, akabihindura igisigo gifite ubuzima, kigera ku mitima y’abacyumva.

Mu byo yakoze kuri uwo munsi, Madederi yinjiye mu mico itandukanye y’uduce tw’inkuru zitandukanye, aho yigaragaje nk’ufite ubushobozi bwo kwihinduranya mu buryo butangaje.

Yivugaga nk’Imana iri mu ijuru icira imanza abari mu isi, agaragara kandi nk’umuntu uri mu nkuru zifite imizi mu myemerere n’imigani, akinamo nka Satani, Delira, Joseph, Eva n’abandi batandukanye.

Yavuze ko ibi byose byari urugendo rwuzuye amarangamutima, ubuhanga no kwinjira mu mico itandukanye, ibintu byamusigiye amasomo akomeye azamufasha mu rugendo rwe rw’ubuhanzi.

By’umwihariko, yashimye cyane itsinda ‘Ibyanzu’ bakoranye, agaragaza ko rifite abahanzi bafite impano ikomeye. Ati: “Byaranshimishije cyane kwisanga mu basizi b’abahanga, abahanga nyabo. Iyo bumvise ibyo bavuga uhita wumva ubuhanga bwabo.”

Ntabwo yagarukiye aho gusa, kuko yanashimye uruhare rukomeye rw’umusizi Rumaga, umutoza w’iri tsinda, ufite uruhare rukomeye mu kubaka no gutyaza impano z’abarigize.

Madederi yavuze ko n’ubwo asanzwe afite ubunararibonye muri ‘theatre live’, ubusizi bwo bumusabye imbaraga zidasanzwe zirimo gufata ibintu byinshi mu mutwe, kubikurikiranya neza no kubihindura igisigo gifite umurongo uhamye.

Ati: “Icyangoye ni ugufata ibintu byinshi mu mutwe, kubikurikiranya neza, kandi byose bikaba igisigo gifite umurongo n’ubuzima.”

Nubwo byari bishya kuri we, yavuze ko yishimira cyane intambwe yateye, cyane ko igitaramo cye cya mbere nk’umusizi cyabereye mu iserukiramuco rikomeye nka Siga Art Festival.

Yagize ati: “Kuba ‘Performance’ yanjye ya mbere nk’umusizi yarabereye muri Siga Arts Festival ni ishema rikomeye kuri njye.”

Yongeyeho ko iri serukiramuco rifite uruhare rukomeye mu guteza imbere umuco nyarwanda no gusubiza abantu ku nkomoko yabo, ari na yo mpamvu asanga rikwiye gushyigikirwa no gukomeza gutegurwa.

Mu gusoza, Madederi yagarutse ku masomo yigiye muri uru rugendo, arimo kumenya ko inyuma y’umuhanga haba hari undi muhanga, ko ubufatanye bushobora kubyara ibintu bikomeye, ndetse ko kwiga no kugerageza ari ingenzi mu rugendo rw’umuntu.

Yanasize inama ku rubyiruko, arusaba gukunda no gusigasira umuco nyarwanda, avuga ko ari wo uranga Abanyarwanda aho bari hose. Ati: “Dufite imbaraga zo guhindura igihugu cyacu kikaba cyiza kurushaho, ariko ntitwahindura icyo tutazi. Nimurushaho kwiga amateka n’umuco wacu, bizadufasha ndetse binaturinde gusubira mu makosa yabayeho.”

Ibi byose bishimangira ko Madederi ari umwe mu bahanzi bari kwigaragaza mu buryo bushya, aho ari kwagura impano ye ava muri sinema akinjira no mu busizi, ibintu bishobora kumufasha kugera kure mu ruhando rw’imyidagaduro nyarwanda.

Madederi ku rubyiniro rwa Siga Art Festival, mu mukino wuzuyemo amarangamutima n’ubuhanga budasanzwe

Bwa mbere nk’umusizi kuri ‘stage’, Madederi yagaragaye mu mukino wasize benshi banyuzwe

Madederi [Wambaye imyambaro y'ibara ry'umweru] yinjiye mu mico itandukanye, agaragaza ko ubusizi bushobora kubaho mu buryo buboneka ku rubyiniro 


Mu iserukiramuco rya Siga Art Festival, Madederi yerekanye impano ye irenze gukina filime

 Madederi ari mu mwanya wo kwigaragaza nk’umusizi mushya ufite ejo hazaza heza mu buhanzi nyarwanda


KANDA HANO UBASHE KUREBA UKO MADEDERI YITWAYE KU RUBYINIRO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...