Weekend ishize mu mujyi wa Kigali byari ibirori mu ngeri zitandukanye. Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filimi, Bahati Makaca yasabye akwa umugore we utuye muri Canada. Ni mu gihe mu ihema rya Camp Kigali abahateraniye barasetse bataha baribwa imbavu muri Seka Live imaze kwandika amateka yo kuzana abanyarwenya bafite amazina akomeye kuri uyu Mugabane wa Afurika.
Mu nzu iberamo imikino n’ibitaramo ya BK Arena, umuraperi La Fouine yatanze ibyishimo bidacagase amenyesha abanyarwanda ko yifuza gutegura igitaramo cye I Kigali nyuma yo kubona ko ahafite abafana benshi cyane. Ni ku nshuro ya kabiri yari ataramiye abanyarwanda bivuze ko agifite amavamuhira yo kubasusurutsa.
Mu nzu ndende iri mu Rwanda, Kigali City Tower hari abanyabirori bari bataramiwe na Bien-Aime wahoze muri Sauti Sol. Ni igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bwo ku kigero cyo hejuru cyari cyateguwe na Dj Marnaud usanzwe ari Brand ambassador wa Heinken. Ni igitaramo cyarimo abavanga imiziki bakunzwe barimo Dj Toxxyk, Dj Marnaud, Dj Inno, Dj Pius wari umushyushyarugamba.
Undi watunguranye ni Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan, waje igitaramo kigeze hagati aho yari kumwe na Intore Bruce utegura ibitaramo akaba yari umujyanama wa nyakwigendera Yvan Buravan.
Bruce Intore ni nawe uzashyira ku murongo umuzingo uzasohorwa wasizwe na Yvan Buravan. Ndetse ni nawe ugenzura ibikorwa bya muzika byasizwe na Yvan Buravan birimo kuzategura igitaramo cyo kumurika iriya album.
REBA AMAFOTO 40 YATORANYIJWE YEREKANA ISHUSHO YA WEEKEND MU MYIDAGADURO

Miss Nimwiza Meghan yaje kureba umuhanzi Bien-Aime wataramiye abanya-Kigali bakaryoherwa. Hano yitsimbaga gafotozi ngo atabasha kumufotora

Uyu mukobwa yari yari yizihiwe muri Marnaud Music Therapy



Ruti Joel yafashije abakuru gucinya akadiho abato batega amaboko babyinana indirimbo zitandukanye

Abakiri bato bacinye akadiho berekana ko bafite inyota y'umuziki w'umwimerere

Ruti Joel yatanze ibyishimo abyinisha abanyabirori umuziki wa Kinyarwanda

Ikinyobwa cya Heineken cyarasomwe gishira mu macupa. Abanya-Kigali bamaze kumenyera kwirekura mu bitaramo

Bien-Aime wahoze muri Sauti Sol yeretswe urukundo

Ruti Joel azi neza uko yitwara ku rubyiniro ku buryo yabyinishije abari baje bose yava ku rubyiniro bagahita basuherwa

Dj Toxxyk yacurangiye ibihumbi by'abafana bataha bishimye. Igitaramo cya Marnaud Music Therapy cyerekanye ishusho nziza y'uko hakenewe amaraso mashya mu gutegura ibitaramo.
REBA AMAFOTO 93 Y'IGITARAMO CYOSE
Bahati Makaca nyuma yo kuva mu murenge ku itariki 27 Nyakanga 2023 ku itariki 29 Nyakanga 2023 yasabye akwa Cecile utuye muri Canada. Ni ubukwe bwitabiriwe n'ibyamamare birimo Bamenya, Young Grace, Inkindi Aisha, Ally Soudy, Mike Karangwa n'abandi. Bwabereye mu ihema ryitwa Prime Garden riri i Gikondo ahazwi nka Nangumurimbo.

Bahati yasabye anakwa Cecile utuye muri Canada

Young Grace na Inkindi Aisha bari mu bagaragiye Bahati

Bamenya yashyigikiye Bahati

Umuhanzi Cyusa Ibrahim yasohoye umugeni anafasha abitabiriye gucinya akadiho
Salle yari iteguye bibereye ijisho

Abakobwa bari bambariye Bahati barimo ibyamamare, Young Grace (Umuhanzikazi), Inkindi Aisha (Umukinnyi wa filime)

Ally Soudy na Mike Karangwa bashyigikiye Bahati Makaca

Umunyamakuru Fatakumavuta n'umuraperi M Izzo bashyigikiye Bahati

Bahati yambitse impeta Cecile nyuma yo kumuha umugeni

Bahati yari ashyigikiwe n'ababa mu myidagaduro nyarwanda
Mu ihema rya Camp Kigali habereye Seka live yarimo abanyarwenya bafite amazina ndetse umuhanzi Nel Ngabo yasusurukije abitabiriye

Umunyarwenya Arthur Nkusi ari guhindura amateka mu ruganda rw'imyidagaduro

Abitabiriye barasetse kugeza ubwo umuntu yahubuka ku ntebe akwa hasi

Nel Ngabo na manager we Ishimwe Clement bari basetse batembagaye

Nel Ngabo yataramiye abitabiriye Seka live

Michael Sengazi yasusurukije abitabiriye Seka Live yapfundikiye Nyakanga ya 2023. Uyu munyarwenya yatangiriye muri Comedy Night amaze kujya mu bihugu byinshi abikesha gutera urwenya.

Dr Hilary Okello niwe wabaye umunyarwenya w'umunsi. Yamaze isaha yose ku rubyiniro asetsa abantu by'umwihariko ku byerekeye igihugu cye avukamo cya Uganda

Rusine Patrick yasekeje abitabiriye Seka Live

Patrick Salvado wo muri Uganda yataramiye abanyarwanda ku nshuro ya kane

Abanyarwanda bamaze kugira umuco wo kwitabira ibitaramo by'urwenya

Abanyamahanga bamaze kumenyera ibitaramo by'urwenya
REBA HANO AMAFOTO 84 YA SEKA LIVE
LA Fouine nawe yataramiye abanya-Kigali

La Fouine yifuza gutaramira abanyarwanda nyuma yo kwerekwa urukundo inshuro 2



La Fouine yataramiye muri BK Arena



Ange Kagame na Perezida Kagame bitabiriye umukino wahuje Angola n'u Rwanda


Abitabiriye bararyohewe

Perezida Kagame yakurikiye umukino wahuje u Rwanda na Angola

BK Arena habereye umukino w'igikombe cy'Amahoro cya Baskteball mu bagore. Wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023. Umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe ariko rubona itike yo gukina 1/4.
