Byari cira aha nikubite! Icyatandukanyije Miss Muyango na DJ Brianne

Imyidagaduro - 05/05/2026 3:37 AM
Share:

Umwanditsi:

Byari cira aha nikubite! Icyatandukanyije Miss Muyango na DJ Brianne

Mu myidagaduro yo mu Rwanda, hari ubufatanye bwagiye bukurura amaso ya benshi ku mbuga nkoranyambaga no mu birori bitandukanye, aho bamwe mu bazwi cyane mu bijyanye na ‘hosting’ bagaragazaga guhuza imbaraga mu buryo bwatangazaga benshi.

Muri abo harimo Uwase Muyango Claudine uzwi nka Miss Muyango na Gateka Brianne wamamaye nka DJ Brianne, bari barubatse izina nk’abakorana batandukanye n’abandi.

Aba bombi bigeze kugera ku rwego rugaragaza ko imikoranire yabo irenze akazi gasanzwe. Bahuriraga mu birori bitandukanye, bagafatanya kuyobora ibitaramo (hosting), ndetse kenshi bagasangira ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro bagaragaragamo hamwe.

Byatumaga benshi babafata nk’abantu badashobora gutandukana mu kazi, ndetse hari n’ababonaga ko bafite ubucuti bwihariye.

Icyakora, uko iminsi yagiye ishira, hatangiye gucicikana amakuru ku miyoboro ya YouTube atandukanye agaragaza ko aba bombi batagicana uwaka, ibintu byateje urujijo mu bakurikiranira hafi imyidagaduro nyarwanda.

Nubwo ayo makuru yavugwaga hirya no hino, ukuri kwaje kujya ahagaragara binyuze mu biganiro byabo bombi, aho buri umwe yasobanuye impamvu yatumye imikoranire yabo igera ku iherezo.

Mu kiganiro DJ Brianne yagiranye na Isibo TV mu rubuga rwitwa ‘The Choice’, yasobanuye ko icyemezo cyo gutandukana na Miss Muyango kitatewe n’amakimbirane, ahubwo cyaturutse ku nzozi yari asanganywe zo kwikorana no kugerageza ubushobozi bwe bwite.

Yavuze ko kuva kera yari afite intego yo gukora ibintu bye wenyine, akareba aho ashobora kugera adafashijwe n’undi muntu. Yatanze urugero ku bandi bakora ‘hosting’ bakoresha izina ryabo bwite, bituma nawe yibaza impamvu atagerageza gukora wenyine.

DJ Brianne yagize ati “Uretse ko wenda bibaye ubu, njye kuva na mbere namye nshaka gukoresha imbaraga zanjye njyenyine [...] Naricaye ndeba ndavuga nti Dj Marnaud akora wenyine, abandi ba 'Host' benshi bagiye babivamo, ndavuga nti kuki njyewe Brianne ntatangira ibintu byanjye njyenyine!

Ikindi kandi nashakaga kubaka ibintu byanjye birimo na 'Best friend' wanjye Tesha, erega Tasha nawe asanzwe ya 'Hosting'. Rero, ibyo bintu nari mbifite muri njyewe nshaka kwikorana niba nti njyewe Brianne nshoboye iki hatarimo imbaraga z'undi muntu?"

Ati: “Na mbere hose nahoze nshaka kwikorana kugirango ndebe ngo nshoboye iki? Muyango kenshi twahuriraga mu kazi nta wundi mubano wihariye wo ku ruhande. Ni akazi gusa k'imikoranire, tukavugana dukore iki? Tuzambara iki? Tukavugaana, ibindi byo ku ruhande, Oya! Umuntu w'inshuti yanjye ni Tesha."

Yanavuze ko n’ubwo yakoranaga na Miss Muyango, ubucuti bwabo bwagarukiraga ku kazi gusa, ko nta mubano wihariye wo hanze y’akazi bari basangiye. Yashimangiye ko inshuti ye ya hafi ari undi muntu utari Muyango, bityo ko ibyo abantu babonaga nk’ubucuti bukomeye byari akazi gusa.

Ku bijyanye n’ibihuha byigeze gukwirakwira bivuga ko yaba yaragize uruhare mu gutandukana kwa Miss Muyango n’uwahoze ari umugabo we Kimenyi Yves, DJ Brianne yabihakanye yivuye inyuma, abifata nk’amagambo adafite ishingiro.

Yagaragaje ko ayo makuru nawe yayabonye agatungurwa, ashimangira ko nta mbaraga afite zo gusenya urugo rw’abandi, ndetse ko nta mubano wihariye yari afitanye na Muyango uretse akazi.

Ku ruhande rwa Miss Muyango, nawe yemeje ko batagikorana, ariko agaragaza ubunyamwuga mu magambo ye, yirinda kuvuga byinshi ku mubano wabo wihariye.

Mu kiganiro yagiranye na RUA Rwanda, Muyango yavuze ko buri wese yahisemo gukora ku giti cye, anongeraho ko adakunda kuvuga ku bantu baba barigeze kuba inshuti ze, cyane cyane iyo batakiri kumwe mu bikorwa bya buri munsi.

Avuga ati: "Kuba tutagikorana, nabwo turi gukorana umwe wese yahisemo kuba yakora ku giti cye. Hanyuma ikindi si njya mvuga ku bantu twabaye inshuti cyane cyane ko ntaba nzi ibizaza cyangwa se ibyahise.

Ntubaha ko nakumenye, kandi nkubaha ibyiza byabayeho, rero iyo igihe kigeze tugatandukana, ibyo bintu icyo gihe mpitamo kubiguma ku giti cyanjye. Ndabifuriza ibyiza mu byo bakora byose, kandi nanjye ntekereza ko ari ibyo bakabaye banyifuriza."

Yongeyeho ko yifuriza DJ Brianne amahirwe masa mu byo akora, anagaragaza ko nawe yiteguye gukomeza urugendo rwe ku giti cye, akoresheje imbaraga ze.

Ibi bigaragaza ko n’ubwo ubufatanye bwabo bwari “cira aha nikubite” mu maso ya benshi, inyuma yabwo hari inzozi z’umuntu ku giti cye, zishobora gutuma inzira zihuriraho zitandukana.

Guhitamo kwikorana kwa DJ Brianne no gukomeza urugendo rwe, kimwe n’icyemezo cya Miss Muyango cyo gukomeza wenyine, ni urugero rw’uko mu myidagaduro, ubufatanye bushobora kurangira ariko buri wese agakomeza kubaka izina rye.

DJ Brianne yavuze ko gutandukana na Muyango atari amakimbirane, ahubwo ari inzozi zo kwikorana yari amaranye igihe

Miss Muyango yashimangiye ko hari igihe kigera abantu bagahitamo inzira zitandukanye mu kazi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...