Byari byiza ni uko haburagaho igikombe - Biramahire Abaddy nyuma yo gusezera muri Rayon Sports

Imikino - 25/07/2025 6:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Byari byiza ni uko haburagaho igikombe - Biramahire Abaddy nyuma yo gusezera muri Rayon Sports

Rutahizamu w’Umunyarwanda Biramahire Abeddy waherukaga kongera amasezerano muri Rayon Sports, yasezeye aho agiye kwerekeza mu ikipe ya Entente Sportive Setifienne yo mu cyiciro cya mbere muri Algeria.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Biramahire Abeddy yavuze ko mu mezi arindwi amaze muri Rayon Sports ari meza cyane ariko ubwo bwiza bukaba bwarakomwe mu nkokora no kuba nta gikombe batwaranye. 

Abeddy yagize ati “Ni ibintu bitari byoroshye, usibye ko bitagenze neza nk’uko nabyifuzaga ku giti cyange, kuko byari kuba binshimishije iyo mba ngiye wenda ntwaye igikombe kuko zarizo ntego zange na bagenzi bange. Ku rundi ruhande Imana yaramfashije nta mvune nagize kandi meze neza. Urebye byari byiza icyabuze ni igikombe. 

Abeddy yavuze ko igihe cyose yamaze muri Rayon sports, ibintu byose abifata nk’ibihe by’ingenzi yagiriyemo. Ati “Ibihe byose ku giti cyange byari ingenzi kuko ntoranyije ntabwo nabona uburyo mbivuga. Biri mukino twajyaga gukina, buri gikorwa cyabaga, cyabaga ari ingenzi. 

Biramahire yavuze ko agiye kwerekeza mu gihugu cya Algeria aho azasimya hagati y’imyaka ibiri n’itatu. Ati “Ngiyeyo ngiye gusinya. Nta gihindutse ni imyaka ibiri cyangwa itatu."

Amakuru avuga ko azahabwa ibihumbi 50 by’Amadorali ubundi Rayon Sports igahabwamo Miliyoni 20 z’Amanyarwanda.

Biramahire Abeddy agiye kwerekeza muri Entente Sportive Setifienne yasoje umwaka ushize muri shampiyona iri ku mwanya wa 6 n’amanota 41 muri Algerian. Iyi kipe kuri ubu itozwa na Antoine Hey wigeze gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda,Amavubi.

Uyu rutahizamu yari yarageze muri Rayon Sports mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka aho yakinnye imikino yo kwishyura ya shampiyona agasondamo ibitego 5 ndetse agatsinda 4 mu gikombe cy’Amahoro.

Nyuma y’uko uyu mukinnyi yumvikanye n’iyi kipe, hahise hashakwa umusimbura we aho bivugwa ko ari Rayon Sports yamaze kumvikana na Rutsiro kugira ngo igure rutahizamu wayo, Habimana Yves.

Uyu mukinnyi yari agifitiye amasezerano y’umwaka umwe iyi kipe gusa bivugwa ko Murera izayishyura Miliyoni 10 Frw.

Habimana Yves ari uri mu bakinnyi bitwaye neza mu mwaka ushize w'imikino aho yatsinze ibitego 8 ndetse agatanga imipira 6 ibivamo muri shampiyona. Ni mu gihe mu gikombe cy’Amahoro ho yatsinze ibitego 3.

Biramahire Abebby yasezeye ku bakinnyi bagenzi be muri Rayon Sports 

Abeddy yari aherutse kongera amasezerano muri Rayon Sports 




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...