Byari byiza kuri njye - Marina wakinnye umukino wibukije akamaro ko kurengera ibidukikije (VIDEO)

Imyidagaduro - 05/09/2026 9:30 AM
Share:

Umwanditsi:

Byari byiza kuri njye - Marina wakinnye umukino wibukije akamaro ko kurengera ibidukikije (VIDEO)

Umuhanzikazi Marina yavuze ko yashimishijwe no kuba umwe mu bahanzi bagize uruhare mu mukino w’ubuhanzi wagarutse ku butumwa bwo kurengera ibidukikije no kwita ku ngagi, wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze mu gihe cy’ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026, ubwo u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 21 umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi.

Wari umwihariko w’uyu muhango kuko ubutumwa bwo kurengera ibidukikije bwatanzwe mu buryo bw’ubuhanzi, bukomatanya umuziki, gukina ndetse n’ubutumwa bwubakiye ku kamaro ko kubungabunga ibinyabuzima n’ibidukikije.

Umukino wahimbwe n’umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime Malaika Uwamahoro, uzwi nka Malaika, afatanyije na Amza Niyonzima uzwi nka Nyambo Masa Mara.

Muri uyu mukino hagaragayemo abarimo Bushali, Kenny Sol, Marina na Teta Diana, bagatanga ubutumwa bwatambutse imbere y’abitabiriye umuhango wo Kwita Izina.

Mu bice by’umukino, ubutumwa bwo kurengera ibidukikije bwagaragaraga mu ndirimbo n’imvugo z’abakinnyi. Bushali yagaragaye aririmba amagambo ashimangira umuhate n’icyizere cyo gukomeza kubungabunga ibidukikije.

Uyu mukino wari ugamije kwibutsa ko kurengera ibidukikije atari inshingano y’umuntu umwe, ahubwo ko ari uruhare rwa buri wese, cyane cyane mu kubungabunga ibinyabuzima birimo ingagi.

Marina, umwe mu bagize uruhare muri uyu mukino, yavuze ko byari iby’agaciro kuri we kuba yaragize uruhare mu gihangano cyahurije hamwe ubuhanzi n’ubutumwa bwo kurengera ibidukikije.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko yishimiye cyane kuba yarabaye umwe mu bahanzi bitabiriye iki gikorwa, by’umwihariko kuko cyabereye mu muhango ukomeye ku Rwanda.

Ati: “Ni performance mvuga ko yarimo ubuhanzi cyane. Ikindi, yari umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ubaye ku nshuro ya 21. Byari byiza kuri njye, ariko kandi byari iby’agaciro kuri njye kuba nari mu bahanzi bataramiye abantu.”

Marina yavuze ko kuba uyu muhango warahuje ubuhanzi n’ubutumwa bwihariye byatumye awishimira kurushaho. Ati: “Narishimye cyane. Kubera ko igihe cyose harimo ibintu bijyanye n’umuziki n’ubuhanzi, buri gihe mba mpari.”

Uyu mukino ntiwari ugamije gusa gususurutsa abitabiriye Kwita Izina, ahubwo wari unafite ubutumwa bwagutse bwo gushishikariza abantu kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.

Marina yavuze ko indirimbo zakozwe muri uyu mukino zari zigamije gufasha abantu gusobanukirwa uruhare rwabo mu kurengera ibidukikije, kwita ku ngagi no kubungabunga ibinyabuzima. Ati: “Nk’indirimbo twakoze zari izo gushishikariza abaturage kubungabunga ibidukikije, kwita ku ngagi n’ibindi.”

Ibi byatumye ubuhanzi buba imwe mu nzira zo kugeza ku bantu ubutumwa bujyanye no kubungabunga umutungo kamere w’u Rwanda.

Kwita Izina ni umwe mu mihango ikomeye mu bukerarugendo no kubungabunga ibidukikije mu Rwanda. Kuva watangira, wagiye uba umwanya wo kwerekana umuhate w’u Rwanda mu kurengera ibinyabuzima, cyane cyane ingagi zo mu misozi.

Kuri Marina, uyu muhango ufite agaciro kihariye kuko ugaragaza uruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imyumvire yo kubirengera.

Yagaragaje ko kuba abahanzi bashobora kugira uruhare muri uyu muhango bifasha ubutumwa bwawo kugera ku bantu benshi, kuko ubuhanzi bufite ubushobozi bwo gutuma ubutumwa bw’ingenzi burushaho kumvikana no kugera ku bantu mu buryo bworoshye.

Mu Kinigi, ubuhanzi rero bwabaye ikiraro cyahuje imyidagaduro n’ubutumwa bw’ibidukikije. Marina na bagenzi be bakoresha umuziki n’imikino mu kwibutsa abitabiriye ko kurengera ingagi n’ibidukikije muri rusange ari inshingano ihuriweho na buri wese.

Kuri Marina, kuba yaragize uruhare muri iki gihangano byari amahirwe yo gukoresha impano ye mu kintu kirenze imyidagaduro, gutanga ubutumwa bushobora kugira uruhare mu gukangurira abantu kubungabunga ibidukikije n’ibinyabuzima by’u Rwanda.

 

Marina yatangaje ko yashimishijwe no kugira uruhare mu mukino wagaragaje uruhare rwo kurengera ibidukikije

KANDA HANO UREBE IKIGANIROTWAGIRANYE N’UMUHANZIKAZI MARINA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...