Ibi byabaye ku wa 3 Kamena 2026 mu gihe urukiko rwari rwateranye mu iburanisha ryihariye. Nk'uko byatangajwe n'Ubushinjacyaha bwa Zimbabwe, iyo njangwe yinjiye mu cyumba cy'urukiko igenda buhoro buhoro mbere yo gutangira kuvuza urwamo rwatumye ibikorwa by'urukiko bihagarara by'agateganyo.
Inkuru y'iyi njangwe yateje umutekano muke mu rukiko kugeza bimuriye urubanza mu kindi cyumba, yatangiye kuvugwa cyane no gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga kuwa 05 Gicurasi 2026.
Inkuru dukesha NewsDay Zimbabwe ivuga ko nyuma y'uko iburanisha rihagaze, umucamanza yategetse ko iyo njangwe ikurwa mu cyumba cy’urukiko kugira ngo urubanza rukomeze. Icyakora, ibikorwa byo kuyisohora ntabwo byatanze umusaruro nk'uko byari byitezwe.
Abapolisi bane, abacungagereza bane ndetse n'ushinzwe kubungabunga inyubako y'urukiko bagerageje kuyikuramo, ariko ikomeza kwiruka izenguruka urukiko, ibacika, kuyifata bibaba na ihurozo.
Mu gihe abaturage n'abandi bantu bari aho batangiye kwegerana kugira ngo barebe ibibera mu rukiko, iyo njangwe yakomeje kwiruka mu cyumba cy'iburanisha mbere yo kwihisha munsi y'ameza y'umucamanza.
Ubushinjacyaha bwavuze ko iyo nyamaswa yakomeje kwitwara mu buryo bwatumye bidashoboka kuyikuramo, bituma hafatwa icyemezo cyo kwimurira urubanza mu kindi cyumba kugira ngo iburanisha rikomeze nta nkomyi.
Iryo buranisha ryaregagamo umusore witwa Bright Tshuma w'imyaka 19 wo mu gace ka Nkulumane mu mujyi wa Bulawayo. Yari akurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu amuteye icyuma.
Nyuma yo kuburanishwa, urukiko rwamuhamije icyaha cy'ubwicanyi maze rumukatira igifungo cy'imyaka 20.
N’ubwo urubanza rwarangiye nk'uko byari biteganyijwe, ibyabereye mu rukiko byatehe impaka n’impagarara mu baturage, bamwe bavuga ko byari bimeze nka firime, abandi bati “ni uwari wayiduterereje.”
