Nk'uko Daily Monitor ibivuga, Godwin Baguma, utuye i
Kijana mu Karere ko Hagati muri Uganda, amaze ibyumweru byinshi aburiwe
irengero, ibyo bikaba byarateye impungenge nyinshi mu muryango we n'abaturanyi
be.
Umuryango we wavuze ko Baguma, bivugwa ko yari afite
indwara yo mu mutwe, yavuye mu rugo mu buryo butunguranye nta muntu n'umwe
abimenyesheje, bituma hakorwa ishakisha rikomeye.
Ibintu byahindutse mu mpera z'icyumweru gishize,
ubwo umuryango wakiraga inkuru ivuga ko polisi yasanze umurambo wangiritse cyane
mu murima i Kisanja ku wa Gatanu.
Umurambo wajyanywe mu cyumba cy'ivuriro cya Masindi,
aho hatanzwe amatangazo yo kumenyesha abantu bafite abavandimwe babuze uwo
murambo.
Yakobo Kamuturaki, se wa Baguma, yavuze ko ubwo
yabonaga amakuru ku Cyumweru, yohereje abahungu be mu buruhukiro bw'abapfuye
kugira ngo bemeze ko umurambo wabonetse ari uw'umuhungu we wabuze.
Nyuma yo gusuzuma neza umurambo, bagarutse babwira
se ko umurambo babonye ari uwa Baguma.
Umuhango wo gushyingura wabaye ku mugaragaro.
Kamuturaki yagize ati: "Twabwiwe ko umurambo
wari warangiritse cyane. Abahungu banjye bagiye basanga ari umuvandimwe wabo.
Twarabyizeye kandi twemera ko yapfuye."
Nyuma yo kwemeza ibi, umuryango wahise utegura
umuhango wo gushyingura kubera ko umurambo wari warangiritse cyane.
Umuhango wo gusezera wabaye ku Cyumweru, umuryango
ufata gahunda yo gushyingura ku mugaragaro kuwa mbere.
Ariko agahinda kenshi kahindutsemo gutungurwa no
kwitiranya.
Bakirangiza gushyingura, amakuru yatangajwe ko
Baguma yabonetse ari muzima mu mudugudu wa Kihanguzi mu gace ka Labongo, mu
karere ka Masindi.
Jane Birungi, mushiki wa Baguma, yagize ati:
"Mbere twirengagije amakuru. Twari twamaze gushyingura umurambo. Ariko
twahisemo kugenzura."
Yavuze ko abagize umuryango bihutiye kujya muri ako
gace, aho basanze Baguma ari muzima, yiryamiye kwa mugenzi we.
Birungi yagize ati: "Tukimubona, twatunguwe.
Ntitwashoboraga kwemera ko ari we muzima."
Baguma yahise ajyanwa mu rugo rw'umuryango, ibyo
bikaba byarahagaritse imihango yindi yose yo gushyingura yari irimo gukorwa.
Gutabura umurambo washyinguwe
Iki gikorwa cyatumye umuryango ukora akazi
katoroshye ko gutaburura umurambo, mbere byakekwaga ko ari uwa Baguma, ubu
bikekwa ko uwo bahambye ari umuntu utazwi.
Janet Asiimwe, umuturanyi w'umuryango w'uwo mugabo
wakekwaga ko yapfuye, yagize ati: "Twari twaramaze kurira ndetse
tunashyingura umurambo.
Florence Bikorwa yavuze ko ibyabaye ari ibintu
bitangaje kurusha ibindi byose yigeze abona mu buzima bwe.
Polisi yemeje ibyabaye, kandi yatangiye iperereza
kugira ngo hamenyekane umwirondoro w'umurambo wari washyinguwe wibeshyweho.
Umuvugizi wa polisi akaba n'umuvugizi w'ishami
rishinzwe imibanire n'abaturage mu ntara ya North Albertine, Solomon Mugisa,
yavuze ko umurambo wabonetse kuwa gatanu ushize, ujyanwa mu cyumba
cy'ishyingura.
Mugisa yagize ati: "Umuryango wahageze umenya
ko umurambo ari uwu umuhungu wabo, maze batangira kwitegura umuhango wo
gushyingura.
'Nyuma baje gusanga umuhungu wabo ari muzima, ibyo
bikaba byarateje urujijo."
Yongeyeho ko ibi byatumye umurambo utabururwa
usubizwa mu buruhukiro bw'abapfuye mu bitaro bya Masindi.
Polisi yasabye abaturage kwitonda mu gihe cyo kureba
no kumenya imirambo y'ababo, cyane cyane iyangiritse cyane.
Mugisa yagize ati: "Mu bihe nk'ibi, imiryango
igomba gukorana bya hafi n'abakozi bo mu rwego rw'ubuzima kugira ngo hirindwe
amakosa nk'ayo."
Yashimangiye ko ari ngombwa gukurikiza amategeko mu
gihe cyo gutaburura umurambo harimo no kubona icyemezo cy'urukiko, uruhushya
rw'inzego z'ibanze, ndetse no kumenyesha polisi.


Umugabo yagarutse mu rugo ari muzima nyuma y'uko abe bari bamaze kumushyingura
