Byari amarira gusa! Lionel Messi yarangije inkuru ye mu ikipe y’igihugu ya Argentine

Imikino - 07/10/2026 6:25 AM
Share:

Umwanditsi:

Byari amarira gusa! Lionel Messi yarangije inkuru ye mu ikipe y’igihugu ya Argentine

Lionel Messi yasezeye ku ikipe y’igihugu ya Argentina mu buryo bwuje amarangamutima, ayifasha gutsinda Benin ibitego 3-0 mu mukino w’ubushuti wabereye i Buenos Aires mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu.

Messi w’imyaka 39 yakinnye iminota 90 yose mu mukino wa 208 akiniye Argentina, aho yatsinze igitego kimwe anatanga imipira ibiri yavuyemo ibitego.

Uyu mukino wari wateguwe nk’uwo gusezera kuri Messi, umukinnyi benshi bafata nk’umwe mu bakomeye kurusha abandi mu mateka y’umupira w’amaguru.

Abafana bari buzuye Estadio Monumental, bamwakiriye mu ndirimbo za “Messi Messi” mu gihe ku kibuga hari umwambaro munini wa Argentina wanditseho nimero 10, ariko aho kuba izina rye handitseho “Gracias”, bisobanuye “Murakoze”.

Ku munota wa 10, umukino wahagaze abafana bamuha amashyi menshi, ndetse abakinnyi ba Benin bifatanya n’Abanya-Argentina mu guha icyubahiro uyu mukinnyi.

Mbere y’umukino, ibihumbi by’abafana bari buzuye imihanda bakurikirana imodoka yari itwaye Messi, bashaka kumubona bwa nyuma. Nyuma y’umukino, abakinnyi ba Benin na bo bashatse kwifotozanya na we.

Messi yasangiye ibyishimo n’umuryango we

Mbere y’umukino, Messi yagiye ku kibuga ari kumwe n’abahungu be, Thiago, Mateo na Ciro. Umugore we Antonela na nyina Celia bari mu bafana, mu gihe umutoza Lionel Scaloni na we yagaragaje amarangamutima.

Umunyezamu Emiliano Martínez mu mutwe hari handitsemo inyuguti “M”, mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi udasanzwe.

Nyuma y’umukino, Messi yafashe mikoro maze ashimira abafana n’abakinnyi bagenzi be.

Ati: “Kuba ntazongera kuza hano bizambabaza cyane. Iyo biza kuba ari njye ubyihitiramo, nakwishimira gukomeza gukinira Argentina ubuzima bwanjye bwose, kuko gukinira ikipe y’igihugu ari cyo kintu cyiza cyane gishobora kukubaho.”

Yavuze ko bagenzi be bamufashije kugera ku nzozi ze zo kuba Nyampinga w’Isi batwara igikombe cy’Isi cya 2022.

Messi yanditse amateka adasanzwe

Messi yakiniye bwa mbere Argentina ku wa 17 Kanama 2005. Mu myaka isaga 20 yamaze mu ikipe y’igihugu, yakinnye Igikombe cy’Isi inshuro esheshatu, agera ku mukino wa nyuma inshuro eshatu, atwara igikombe cy’Isi cya 2022 muri Qatar.

Yabaye kapiteni kuva mu 2011, atwarana na Argentina Copa América ya 2021 na 2024.

Kugeza asezeye, Messi ni we mukinnyi wakiniye Argentina imikino myinshi, afite imikino 208, ndetse ni na we watsinze ibitego byinshi, 126.

Yatangaje ko asezeye nyuma y’Igikombe cy’Isi, aho Argentina yatsinzwe na Espagne ku mukino wa nyuma.

Yasezeye atsinda igitego

Ku mukino wa Benin, Argentina yabanje kubona igitego cyatsinzwe na Nicolás Otamendi, nyuma Nico Paz atsinda icya kabiri.

Ku munota wa 70, Messi yatsinze penaliti ayishyira mu nguni yo hejuru, ahita ashyiraho akadomo ku mukino we wa nyuma mu ikipe y’igihugu.

Abakinnyi ba Argentina bahise bajya  kumushimira, mu gihe abafana bakomeza kuririmba izina rye.

Nubwo yasezeye kuri Argentina, Messi ntabwo yahagaritse gukina umupira w’amaguru. Aracyafite amasezerano na Inter Miami yo muri Major League Soccer kugeza mu mpera za 2028.

Byaro amarira ubwo Lionel Messi yavugaga ijambo asezera mu ikipe y'igihugu ya Argentine


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...