Messi w’imyaka 39 yakinnye iminota 90 yose mu mukino
wa 208 akiniye Argentina, aho yatsinze igitego kimwe anatanga imipira ibiri
yavuyemo ibitego.
Uyu mukino wari wateguwe nk’uwo gusezera kuri Messi, umukinnyi benshi bafata nk’umwe mu bakomeye kurusha abandi mu mateka y’umupira w’amaguru.
Abafana bari buzuye Estadio Monumental, bamwakiriye mu ndirimbo za
“Messi Messi” mu gihe ku kibuga hari umwambaro munini wa Argentina wanditseho
nimero 10, ariko aho kuba izina rye handitseho “Gracias”, bisobanuye
“Murakoze”.
Ku munota wa 10, umukino wahagaze abafana bamuha
amashyi menshi, ndetse abakinnyi ba Benin bifatanya n’Abanya-Argentina mu guha
icyubahiro uyu mukinnyi.
Mbere y’umukino, ibihumbi by’abafana bari buzuye
imihanda bakurikirana imodoka yari itwaye Messi, bashaka kumubona bwa nyuma.
Nyuma y’umukino, abakinnyi ba Benin na bo bashatse kwifotozanya na we.
Messi yasangiye ibyishimo n’umuryango we
Mbere y’umukino, Messi yagiye ku kibuga ari kumwe
n’abahungu be, Thiago, Mateo na Ciro. Umugore we Antonela na nyina Celia bari
mu bafana, mu gihe umutoza Lionel Scaloni na we yagaragaje amarangamutima.
Umunyezamu Emiliano Martínez mu mutwe hari handitsemo
inyuguti “M”, mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi udasanzwe.
Nyuma y’umukino, Messi yafashe mikoro maze ashimira
abafana n’abakinnyi bagenzi be.
Ati: “Kuba ntazongera kuza hano bizambabaza cyane. Iyo
biza kuba ari njye ubyihitiramo, nakwishimira gukomeza gukinira Argentina
ubuzima bwanjye bwose, kuko gukinira ikipe y’igihugu ari cyo kintu cyiza cyane
gishobora kukubaho.”
Yavuze ko bagenzi be bamufashije kugera ku nzozi ze zo
kuba Nyampinga w’Isi batwara igikombe cy’Isi cya 2022.
Messi yanditse amateka adasanzwe
Messi yakiniye bwa mbere Argentina ku wa 17 Kanama
2005. Mu myaka isaga 20 yamaze mu ikipe y’igihugu, yakinnye Igikombe cy’Isi
inshuro esheshatu, agera ku mukino wa nyuma inshuro eshatu, atwara igikombe
cy’Isi cya 2022 muri Qatar.
Yabaye kapiteni kuva mu 2011, atwarana na Argentina
Copa América ya 2021 na 2024.
Kugeza asezeye, Messi ni we mukinnyi wakiniye
Argentina imikino myinshi, afite imikino 208, ndetse ni na we watsinze ibitego
byinshi, 126.
Yatangaje ko asezeye nyuma y’Igikombe cy’Isi, aho
Argentina yatsinzwe na Espagne ku mukino wa nyuma.
Yasezeye atsinda igitego
Ku mukino wa Benin, Argentina yabanje kubona igitego
cyatsinzwe na Nicolás Otamendi, nyuma Nico Paz atsinda icya kabiri.
Ku munota wa 70, Messi yatsinze penaliti ayishyira mu
nguni yo hejuru, ahita ashyiraho akadomo ku mukino we wa nyuma mu ikipe
y’igihugu.
Abakinnyi ba Argentina bahise bajya kumushimira, mu gihe abafana bakomeza
kuririmba izina rye.
Nubwo yasezeye kuri Argentina, Messi ntabwo
yahagaritse gukina umupira w’amaguru. Aracyafite amasezerano na Inter Miami yo
muri Major League Soccer kugeza mu mpera za 2028.
Byaro amarira ubwo Lionel Messi yavugaga ijambo asezera mu ikipe y'igihugu ya Argentine
