Byari akazi katoroshye! Uko Igor Mabano yakoze 'Sound Track' ya filime nyarwanda yatwaye ibikombe mu Bufaransa

Imyidagaduro - 10/06/2026 12:53 PM
Share:

Umwanditsi:

Byari akazi katoroshye! Uko Igor Mabano yakoze 'Sound Track' ya filime nyarwanda yatwaye ibikombe mu Bufaransa

Umuhanzi akaba na Producer, Igor Mabano yashyize hanze indirimbo nshya yise “Wallah”, nyuma y’amezi atatu ari mu bikorwa bitandukanye by’umuziki, birimo no gukora amajwi (Soundtrack) ya filime Ben'Imana iherutse kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga ikegukana ibikombe mu iserukiramuco rya Cannes.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Igor Mabano yavuze ko yari amaze amezi atatu adashyira hanze indirimbo nshya, kuko yari ahugiye mu gutunganya imishinga itandukanye, harimo n’iyi ndirimbo “Wallah” yari amaze igihe ategura.

Yagize ati: “Amezi atatu arashize ndi kwita ku mishinga itandukanye harimo n’indirimbo ‘Wallah’ nk’umwe mu mishinga nifuza guha abantu muri iyi minsi.”

Mu itunganywa ry’iyi ndirimbo nshya, Mabano yakoranye bya hafi na mugenzi we Prince Kiiiz, asobanura ko basanzwe bafatanya mu bikorwa byinshi byo muri studio.

Ati: “Prince Kiiiz ni umwe mu bo dukorana bya hafi muri ‘studio’ nka ‘assistant’ mu mishinga imwe n’imwe yaba iyanjye cyangwa iy’abandi.”

Uretse umuziki we bwite, Igor Mabano yavuze ko yishimiye cyane umusaruro yatanze kuri filime “Ben’Imana”, by’umwihariko nyuma y’uko iyi filime yegukanye ibihembo bikomeye bibiri birimo Caméra d’Or, n’igihembo ‘FIPRESCI’ mu cyiciro cya ‘Un Certain Regard’.

Yagaragaje ko ibyo yakoze kuri iyi filime bishobora kumubera urufunguzo rwo kwagura ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu bijyanye no gukora amajwi yifashishwa muri filime.

Ati: “Filime ‘Ben’Imana’ ni imwe muri filime nakozeho itwaye igikombe gikomeye. Kuba narayikozeho ni imwe mu nzira zishobora gufungura imikoranire n’aba producer mpuzamahanga bakenera abakora Music Soundtrack.”

Mabano yavuze ko amajwi yose yumvikana muri iyo filime ari we wayakoze, nubwo byasabye igihe kinini bitewe n’uburyo yakoranaga n’abari bayitegura bari hanze y’u Rwanda.

Yagize ati: “Filime ifite ‘soundtrack’ nyinshi kandi zose ninjye wazikoze nk’akazi kuko ari cyo bifuzaga. Byatwaye igihe kuko buri gihe wakoraga bakaguha ibyo gukongeramo. Kandi twakoraga turi kure kuko bamwe bari mu Bufaransa, njye nkiri mu Rwanda.”

Uyu muhanzi yavuze ko yatangiye gukora kuri ayo majwi muri Ukuboza 2025, aza kurangiza uwo mushinga muri Mata 2026.

Indirimbo “Wallah” ije ikurikira ibikorwa bitandukanye Igor Mabano amaze iminsi ahugiyemo, ndetse ikaba ari imwe mu ndirimbo ateganya guha abakunzi be muri uyu mwaka, mu gihe akomeje no kwagura ibikorwa bye mu rwego rwo gukora amajwi akoreshwa muri filime zo mu Rwanda no hanze yarwo.

Igor Mabano yatangaje ko yashimishijwe no gukora ‘sound track’ ya filime ‘Ben’Imana’

Igor Mabano yavuze ko yari amaze igihe ahugiye mu gukora indirimbo zirimo na ‘Wallah’ yasohoye

 

Igor Mabano avuga ko ari kwitegura gufata amajwi y’iyi ndirimbo ye nshya

 

Filime Ben’Imana ya Dusabejambo Marie Clementine yatwaye igihembo cya 'Camera d'or' n’icya ‘FIPRESCI


KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘WALLAH’ YA IGOR MABANO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...