Ni
igitaramo cyari cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 Senderi Hit amaze
akora umuziki wibanda ku nsanganyamatsiko z’uburere mboneragihugu, umuco,
ubwitange n’iterambere rirambye.
Abaturage
baturutse imihanda yose baje kwifatanya na Senderi, basusuruka ku ndirimbo ze
zakunzwe nka “Ibidakwiriye nzabivuga,” “Iyo Twicaranye,” “Tuzarinda Igihugu,” “Twambariye
gutsinda”, “Kagame ntacyo twamuburanye” n’izindi zifite ubutumwa bukangurira
urubyiruko gukunda igihugu, kurwanya ibiyobyabwenge no kwigira.
Mu
myaka 20 ishize, Senderi Hit azwiho kuba umwe mu bahanzi batacogoye mu gutanga
ubutumwa bwubaka igihugu binyuze mu bihangano bye.
Mu
ndirimbo ze, akunze kugaruka ku nsanganyamatsiko zirimo: Kurwanya
ibiyobyabwenge, Gukunda igihugu n’umuco nyarwanda, Kongera icyizere mu
rubyiruko, Kwibohora no kwigira no gushyigikira
gahunda za Leta n’iterambere ry’abaturage
Mu
bihe bitandukanye, indirimbo ze zagiye zifashishwa mu bukangurambaga bwa Leta,
binatuma aba umwe mu bahanzi bakunzwe mu bikorwa bya gahunda y’igihugu
n’ibirori by’iminsi mikuru y’Igihugu.
Senderi
yashimiye byimazeyo inzego zitandukanye zatumye iki gitaramo kiba impamo. Ati: “Ndashimira
cyane ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere
ry’Ubuhanzi, MINALOC, ndetse n’inzego z’umutekano zirimo RDF, Polisi y’u
Rwanda, RIB na DASSO ku buryo banshyigikiye kuva ku myiteguro kugeza dusoje.”
Yashimiye
kandi abanyamakuru batandukanye bakomeje kumuba hafi mu rugendo rw’ibitaramo
byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.
Mu
kurushaho gutuma iki gitaramo kiba icy’amateka, Senderi Hit yifatanyije na
Tuyisenge Intore, umuhanzi umaze imyaka irenga 30 aririmba indirimbo zubakiye
ku muco, ku mateka n’uburere bw’abanyarwanda.
Yatangiye
igitaramo asusurutsa imbaga mu mudiho gakondo, anashimira Senderi ku ruhare
akomeje kugira mu kubaka igihugu binyuze mu bihangano.
Iki
ni kimwe mu bikurikiye ibitaramo Senderi ari gukorera mu turere dutandukanye mu
rwego rwo kwishimira imyaka 20 y’ubuhanzi bwe. Kuri Ubu arateganya gukomereza
mu Ntara y’Amajyepfo no mu Majyaruguru, ndetse kuri uyu wa Gatandatu
arataramira mu Karere ka Musanze.
Urugendo
rwa Senderi Hit rugaragaza neza ko umuziki utari uwo gususurutsa gusa, ahubwo
ushobora gukoreshwa nk’urubuga rwo gutoza, gukangurira no kubaka umuryango
nyarwanda.
Iri
joro ry’i Sake rizibukwa nk’iryahurije hamwe abaturage, ubuhanzi n’icyerekezo
gishingiye ku ndangagaciro nyarwanda.
Senderi
y’abarenga ibihumbi 8 baje kumva ubutumwa bw’imyaka 20 mu muziki w’Uburezi
Mboneragihugu
Umuhango
w’ibyishimo, umurishyo w’ubutumwa! Senderi Hit yanditse amateka i Sake
Urukundo
rw’abaturage n’umuziki uhamya indangagaciro! Senderi mu gitaramo
cy’icyitegererezo i Ngoma
Amaso
yose kuri Senderi, indirimbo zose z’amateka… ijoro ridateze kwibagirana mu
mitima y’abitabiriye
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwifatanyije
n’abaturage mu gushyigikira umuziki w’ubutumwa n’umuco
Imbaraga
z’umuziki ziruta inzugi z’inama! I Sake, abaturage barenze ibihumbi umunani
bahuriye ku murongo umwe: Ubutumwa bwa Senderi
KANDA HANO UREBE INDIRIMBIO ZINYURANYE Z'UMUHANZI SENDERI HIT