Byarangiriye mu magambo: Imyaka ibaye 4 Meddy na Patoranking batengushye abantu

Imyidagaduro - 24/08/2023 8:23 AM
Share:

Umwanditsi:

Byarangiriye mu magambo: Imyaka ibaye 4 Meddy na Patoranking batengushye abantu

Ni mu kiganiro yagiranye na Kiss Fm mu mwaka wa 2019, ubwo umunyamakuru yababazaga niba koko ibyo bavuze ko bagiye gukorana indirimbo niba ari byo atari ukubeshya ndetse anababaza igihe iyo ndirimbo izasohokera.

Patrick Nnaemeka Okorie wamamaye mu muziki nka Patoranking yaragize ati: "Ndabizi neza ko twabahaye amakuru yuzuye, gusa Meddy we yandebaga nabi kuko nta kintu nari nemerewe kubabwira kuko byari kuba ari ukubatungura (surprise). Gusa ariko nyine iyo uri gukorana n'umuntu wiyumvamo, gutegereza biba bigoye kuko uba wiyumvamo icyo mwakoze kiri gutinda kujya hanze. 

Icyo gihe yabajijwe igihe yaba amaze aziranye na Meddy, agira ati: "Mvugishije ukuri, nkunda gukurikirana umuziki, rero nabonye indirimbo ye yakoreye muri Amerika, numva irankosoye ubwo icyari gisigaye ni uguhuza nawe, gusa ariko igihe naherukaga hano ntabwo nigeze mbona umwanya wo kuba navugana nawe.

Gusa ariko nyuma Management yanjye yaragarutse kugira ibyo bavuganaho n'ibyo bigaho, rero ubwo narebaga amashusho y'indirimbo ye, nahoraga nibaza nti uyu muntu ni nde, Meddy rigahora ringaruka mu mutwe. Ibi kandi nanjye nibyo nkunda byo gukorana n'abavandimwe b'abanyafurika".

Si aha yabivugiye gusa kuko mbere y'aho gato, Iby’iyi ndirimbo yaheze mu kirere, Patoranking wari witezwe gitaramo cy’Inama nyafurika y’Urubyiruko izwi nka Youth Connekt Africa, yaberaga i Kigali guhera tariki 9 kugeza ku wa 11 Ukwakira 2019, yabivuze ubwo yahabwaga ijambo ngo aganirize abitabiriye iyi nama.

Mu magambo ye mbere na mbere yabanje kuvuga ko ari umuhanzi ukunda gufatanya n’abandi cyane cyane b'abanyafurika.  Ati “Nkunda gufatanya n’abandi bahanzi nk’uko mubizi nagiye nkorana n’abatandukanye bo ku migabane itandukanye. Ubu namaze gukorana indirimbo na Meddy wo mu Rwanda. Ntabwo mwari mubizi."

Patoranking ubwo yavugaga ibi, yari yaje i Kigali ubwo yari agiye guhurira mu gitaramo na Meddy, Charly na Nina ndetse na Bruce Melodie. Mu muziki we, uyu muhanzi akaba yibanda cyane ku njyana za Dancehall na Reggae.

Ubwo Patoranking yari yitabiriye igitaramo cya Youth Connekt Arica muri 2019

Kugeza ubu hamaze gucaho imyaka 4 iburaho ukwezi n'iminsi 20 babitangaje, kuko babivuze muri 2019, abantu benshi bakomeje kwibaza aho iby'iyo ndirimbo byarangiriye cyane ko yari itegerejwe n'abatari bake mu Rwanda ndetse no hanze.

Muri 2019, Meddy yari ku rutonde rw'abahanzi bayoboye abandi mu Rwanda mu gukundwa cyane, uyu muhanzi yari afite indirimbo nka All Night, Downtown ari kumwe na Thierry Nish, Adi Top ndetse n'izindi zari zikunzwe cyane.

Kugeza na nubu nta muhanzi uramukura ku gahigo ke yibitseho ko kuba ariwe muhanzi wa mbere ufite abantu benshi bamukurikirana (subscribers) ku rubuga rwa Youtube kuko niwe wenyine wujuje miliyoni ndetse n'indirimbo ye kuri ubu "Slowly" iracyaca agahigo ko kuba ariyo yonyine yarebwe cyane kurenza izindi zose mu mateka ya muzika Nyarwanda.

Meddy ibyo kuririmba indirimbo z'isi yabivuyemo yakira agakiza

Kugeza kuri ubu Meddy ibyo kuririmba indirimbo z'isi yatangaje ko yazihagaritse akaba yarinjiye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuko ubu indirimbo ya mbere imaze amezi arindwi 7 igiye hanze yitwa "Grateful" yo kuramya no guhimbaza Imana, imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni.

Gusa ariko kuba uyu muhanzi yaragiye mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ntabwo byashimishije abantu cyane nk'uko bamwiyumvagamo mbere.

Yanditswe na Dieudonne Kubwimana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...