Ibi
yabitangaje mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda mbere y'igitaramo cya gatatu
cya Summer Country Tour giteganyijwe kubera mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa
Gatandatu tariki ya 27 Kamena 2026.
Bwiza
yavuze ko guhabwa amahirwe yo kuririmbana n'abahanzi bafite amateka akomeye mu
muziki nyarwanda byamubereye isomo rikomeye ndetse bimuha icyizere cy'uko nawe
ari mu rugendo ruzamugeza kure.
Yagarutse
ku gitaramo cya mbere cyabereye i Musanze ku wa 13 Kamena 2026, avuga ko nubwo
yari yabyiteguye, atakwirengagiza igitutu yari afite mbere yo kujya ku
rubyiniro.
Yagize
ati: "Ubwa mbere nagize ubwoba kuko nari ngiye gutaramana n'abahanzi
banini. Ni abantu nakuze ndeba nkiri muto, bafite amateka akomeye mu muziki.
Ariko nanone numvaga ari intambwe ikomeye ngezeho mu rugendo rwanjye."
Avuga
ko nyuma yo kuririmba i Musanze, icyizere cye cyiyongereye ku buryo igitaramo
cyakurikiyeho cyabereye i Nyagatare ku wa 20 Kamena cyamusanze yisanzuye
kurushaho.
Ati:
"I Nyagatare byari byoroshye cyane kuko nari namaze kumenyera uko ibi
bitaramo bigenda. Byatumye ndushaho kwigirira icyizere no kumva ko nkiri mu
murongo mwiza."
Bwiza
yavuze ko impamvu ahora ashishikajwe no gukora imyitozo no kwitegura buri gihe
ari uko yifuza kugera ku rwego rwo kuzajya akora ibitaramo bye bwite
bizenguruka igihugu.
Yagize
ati: "Mpora niteguye kuko simba nshaka ko hari undi muntu undusha. Ni yo
mpamvu nkora mu myitozo buri gihe. Inzozi zanjye ni uko umunsi umwe nanjye
nzagira ‘tour’ yanjye, kandi kugira ngo ibyo bishoboke bisaba kwitegura no
gukora cyane."
Uyu
muhanzikazi yavuze ko ikintu cyamukoze ku mutima kurusha ibindi ari uburyo
Bruce Melodie yamugiriye icyizere akamushyira mu bahanzi baherekeje uru rugendo
rw'ibitaramo, ruri kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda.
Yavuze
ko atabona ibi nk'impanuka, ahubwo abifata nk'ubuhamya bw'uko ibikorwa bye biri
kugenda byigaragaza.
Ati:
"Narishimye cyane, kandi byanyeretse ko ndi gukora cyane. Umuntu ntiyapfa
kuguhitamo ngo mugendane muri tour nk'iyi atakubonamo ubushobozi. Ndamushimira
cyane kuba yarangiriye icyizere."
Summer
Country Tour ni ibitaramo byateguwe na Bruce Melodie agamije kwegera abafana be
hirya no hino mu gihugu, aho yahisemo kubifatanyamo n'abahanzi barimo The Ben,
Kitoko na Bwiza.
Nyuma
yo kunyura i Musanze no i Nyagatare, uru rugendo rugiye gukomereza mu Karere ka
Bugesera, aho Bwiza avuga ko ari hamwe mu hantu yiteze gutanga igitaramo
cyihariye, cyane ko ari akarere asanzwe abarizwamo.
Yavuze
ko yateguye neza ibihangano azaririmba ndetse n'uko azitwara ku rubyiniro,
ashimangira ko abafana bazabona impamvu bamwita umwamikazi.
Kuva
yatangira urugendo rwe rwa muzika, Bwiza yakomeje kwigaragaza nk'umwe mu
bahanzikazi bafite ejo hazaza heza, aho indirimbo ze zakunzwe zirimo ‘Ready’, ‘Ogera’,
‘Ahazaza’ n'izindi zakomeje kumwubakira izina.
Kuba
ari mu bahanzi baherekeje Summer Country Tour na byo abifata nk'indi ntambwe
ikomeye imwerekeza ku nzozi zo kuzaba umwe mu bahanzi bakomeye bakora ibitaramo
byabo bizenguruka igihugu n'akarere.


Bwiza yavuze ko yiteguye gucana umucyo mu gitaramo cya Summer Country Tour i Bugesera, ashimangira ko imyiteguro yakoze izatuma abafana babona impamvu bamwita umwamikazi
