Uyu
mugabo usanzwe ari umurezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), mu kwezi
kwa Nyakanga 2024 yaratunguranye atanga kandidatire ku mwanya w’Umukuru
w’Igihugu. Ariko ntiyemerewe gukomeza kuko hari ibyo atari yujuje.
Kuba
yari asanzwe azwi nk’umuhanzi wubatse izina mu njyana ya Hip Hop, byatumye
agarukwaho cyane mu itangazamakuru. Yari aherutse no gukora ibitaramo byo
kumenyekanisha indirimbo ziri kuri album ye.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Thomson yavuze ko tariki ya 29 Kamena 2024 izahora mu
ntekerezo ze, kuko ari bwo yatanze kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu,
nubwo atakomeje mu kindi cyiciro kubera kutuzuza ibisabwa byose.
Ati:
“Tariki 29 Kamena 2025 naciye impaka. Nagiye kudepoza (gutanga kandidatire)
nsaba akazi muri Leta mu biro biruta ibindi mu gihugu. Ntabwo wajya kwitegura
urugendo rwo gutanga kandidatire ngo ubivange n’ibindi. Nari ngomba kwita ku
burezi, kuri TVET, ariko intego nyayo yari iriya ofisi (Office) iruta izindi.”
Thomson
yavuze ko intego ye nyamukuru yari iyo kugeza ku rwego rwo gutanga kandidatire,
kabone nubwo atakomeje.
Yongeyeho
ko imyaka 15 yamufashije mu kwitwararika, kubaka ubushuti n’abantu yatekerezaga
ko bazamufasha, no kwiyibutsa buri gihe ko inzozi ze ari ugutanga kandidatire.
Mu
gushaka imikono 600 yasabwaga, Thomson yifashishije umumotari wamuherekeje mu
bice bitandukanye by’igihugu.
Yavuze ko mu rugendo rwe nta cyigeze kimuca intege, uretse abantu babiri bari bamufasha bitabye Imana mbere y’uko ajya kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
Thomson
yatangaje ko gutanga kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu atari ibintu
yahubukiye, ahubwo byamusabye imyaka 15 yitegura
Thomson
yavuze ko intego ye nyamukuru yari ugutanga kandidatire, kabone nubwo atakomeje
mu kindi cyiciro
Thomson
yashimangiye ko urugendo rwo gushaka imikono rwamufashije kubaka ubushuti
n’abantu batandukanye yatekerezaga ko bazamufasha
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA THOMSON
KANDA HANO ZIMWE MU NDIRIMBO Z'UMURAPERI THOMSON YASOHOYE MU BIHE BITANDUKANYE