Iyi ndirimbo ifite iminota 4 n’amasegonda
37’, igaragaramo Kimber Terry aririmba mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ibintu
bidasanzwe ku muhanzi uturuka hanze y’u Rwanda. Patient Bizimana yavuze ko iki
gikorwa cyamukoze ku mutima, kuko ari ikimenyetso cy’uko ubutumwa bwiza burenga
imbibi z’indimi n’ibihugu.
Yabwiye InyaRwanda ati: “Byaranejeje cyane
kubona Kimber yemera kuririmba mu Kinyarwanda. Si ibintu bisanzwe, bisaba
umutima n’ubushake bwo kumva no kubaha ururimi rw’abandi. Byanyeretse ko
ubutumwa turi gutanga bugera kure, kandi bugakoraho imitima y’abantu
batandukanye.”
Yakomeje avuga ko gukorana na Kimber Terry
byari urugendo rwihariye, rwuzuyemo kwigira hamwe no gusangira ubunararibonye
mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ati: “Iyo ubona umuntu utavuga ururimi
rwawe arushyiramo imbaraga akaruririmba neza, birakunezeza bikanagutera ishema.
Ni ikintu cyanyeretse ko Imana ikora mu buryo burenze uko tubitekereza.”
Mu magambo agize iyi ndirimbo, harimo
ubutumwa bwimbitse bugaruka ku nyota y’umwuka n’icyizere cyo kwegera Imana, aho
umuririmbyi agaragaza uko umutima ukennye imbabazi n’ubuntu bw’Imana.
Aho agira ati “Ese rya riba riracyatanga
amazi ko nyotewe, Ese za mbabazi ziri ku nzira yanjye ngo mpoberane nazo…”
Aya magambo agaragaza ishusho y’umuntu
ushaka kwegera Imana, ayigereranya n’isoko y’amazi y’ubugingo idakama.
Mu buryo bw’amajwi, iyi ndirimbo yakozwe
na Mastola Music, mu gihe amashusho yayo (Video) yakozwe na Nass Lil afatanyije
na Dr. Kingsley, bakaba baragerageje kuyishyira mu ishusho ijyanye n’ubutumwa
bwayo bwo kwegera Imana no gushaka ubuntu bwayo.
Patient Bizimana yavuze ko iyi ndirimbo
ari imwe mu zifite umwihariko ku buzima bwe bw’umuziki, bitewe n’uko yakoranye
n’umuhanzi mpuzamahanga kandi bakabasha guhuza mu buryo bworoshye.
Ati: “Iyi ndirimbo ifite amateka yihariye
kuri njye. Gukorana n’umuntu uturuka ahandi ariko tugahuza umutima n’ubutumwa
ni umugisha ukomeye. Ndizera ko izakora ku mitima ya benshi, yaba abumva
Ikinyarwanda cyangwa abatacyumva ariko bakumva ubutumwa burimo.”
Yakomeje ashimangira ko umuziki wo kuramya
Imana ari ururimi rusangi ruhuza abantu bose, bityo ko kuba Kimber Terry
yarahisemo kuririmba mu Kinyarwanda ari intambwe ikomeye mu gukomeza gusakaza
ubutumwa bwiza ku rwego mpuzamahanga.
Indirimbo “Ndi Hano” ije yiyongera ku
zindi nyinshi Patient Bizimana amaze gukora zakunzwe cyane mu Rwanda no hanze
yarwo, aho akomeje gushyira imbaraga mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu
banyuranye, akoresheje impano ye yo kuririmba.

Patient Bizimana yishimiye cyane Kimber
Terry waririmbye Ikinyarwanda mu ndirimbo “Ndi Hano”, avuga ko byamukoze ku
mutima
“Si ibintu bisanzwe” – Patient Bizimana ku
munyamerika wemeye kuririmba Ikinyarwanda mu ndirimbo bakoranye

Indirimbo “Ndi Hano” yahuje Patient
Bizimana na Kimber Terry, igaragaza ko ubutumwa bwiza burenga imbibi z’indimi
n’ibihugu
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NDIHANO’ YA PATIENT BIZIMANA NA KIMBER TERRY
