Byamusabye kugurisha ibibanza bitatu! Uko Killaman yongeye kwisanga muri Cinema - VIDEO

Imyidagaduro - 01/07/2026 10:46 AM
Share:

Umwanditsi:

Byamusabye kugurisha ibibanza bitatu! Uko Killaman yongeye kwisanga muri Cinema - VIDEO

Mu rugendo rwa Cinema, hari abahagarara bageze hagati kubera kubura ubushobozi, hakaba n'abahitamo gushyira ku munzani ibyo batunze kugira ngo bakomeze gukurikira inzozi zabo. Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman, ni umwe mu bahisemo iyo nzira, nubwo yari azi neza ko ishobora kumusiga habi.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Killaman yavuze ko mu myaka irindwi amaze afata Cinema nk'umwuga, yahuye n'ibihe byamugejeje aho atekereza ko byose birangiye. Ariko aho guhitamo gusezera ku nzozi ze, yafashe icyemezo gikomeye cyo kugurisha ibibanza bitatu yari atunze, amafaranga ayagarura muri Cinema.

Ni icyemezo avuga ko kitari kigamije gusa kongera kugaragara muri uru ruganda, ahubwo cyari ugushaka amahirwe yo gukomeza kubaho nk'umukinnyi n'utunganya filime.

Hari ukwezi yabonye amayero 550 gusa

Killaman yavuze ko hari igihe yigeze gucika intege kubera uburyo filime ze zari zitakirebwa, amafaranga yinjizaga akagabanuka cyane.

Yagize ati: "Hari umwaka ntibuka neza, aho ukwezi kwashize mfitemo amayero 550 habura iminsi 10 ngo ukwezi kwa YouTube kwifunge. Hari mbere y'uko nkora ubukwe. Kandi ariya mafaranga hari igihe yinjizwaga na Episode imwe. Njye rero sinacitse intege, ahubwo narakomeje. Ndavuga nti ese nzakora iki?"

Icyo gihe yahisemo gukomeza gukora cyane aho guheranwa n'igihombo. Mu minsi icumi yari isigay

e ngo ukwezi kurangire, ibintu byarahindutse ku buryo amafaranga yari amaze kwinjira yiyongereye mu buryo butunguranye.

Ati: "Nakomeje gukora izindi filime, ukwezi kurangira muri YouTube hagezemo amayero 6500. Ukwezi kwari kugiye gushira, ariko mu minsi 10 hahise hazaho amayero 6500. Icyo gihe byahise bimpa icyizere."

Aya mafaranga ni yo yamweretse ko nubwo ibintu bishobora kugorana, gukomeza gukora bishobora guhindura amateka.

Nubwo yari amaze kubaka izina muri Cinema Nyarwanda, Killaman yavuze ko mbere yo gukora filime Amaraso Yanjye, yari ageze mu bihe bikomeye aho filime ze zarebwaga n'abantu bari hagati y'ibihumbi 17 na 30 gusa.

Kuri we, ibyo byari bisobanuye igihombo gikomeye kuko amafaranga yashoraga atari agaruka.

Ni bwo yafashe icyemezo gikomeye cyo kugurisha imwe mu mitungo ye. Yagize ati: "Byakomeje kwanga, biba ngombwa ko mfata ikibanza mfite ndakigurisha ndongera nshora muri filime, abantu bakavuga ibintu bitandukanye. Nagurishije ibibanza nka bitatu mbigarura muri filime kugira ngo ngaruke muri Cinema."

Killaman yavuze ko ikibazo kitari ukubura akazi gusa, ahubwo ko amafaranga yashoraga muri filime atagarukaga uko yabiteganyaga.

Yasobanuye ati: "Ntikwari ugaruka gusa. Kuko urakora washoye Miliyoni 5 Frw, hakagaruka Miliyoni 2 Frw, kandi ‘Budget’ yawe iragusaba Miliyoni 5 Frw. Ugakenera ahandi ukura Miliyoni 3 Frw kugira ngo wongere ukore ukundi kwezi. Ukaba uragujuje, ugasanga ugeze mu ideni rya Miliyoni 9 Frw, ukavuga uti izi Miliyoni nzazishyura gute? Ukagurisha ikibanza, izisigaye ukongera ugashora, nazo zigahomba."

Aya magambo agaragaza uburyo ubucuruzi bwa Cinema bushobora gusaba umutima ukomeye, cyane cyane iyo amafaranga yinjira atangana n'ashorwa.

'Amaraso Yanjye' yayikoze bamwe mu bakinnyi bamaze kumusezera

Nk'aho ibibazo by'amafaranga bitari bihagije, Killaman yavuze ko no ku ruhande rw'abakinnyi yari asanzwe afatanya na bo, bamwe bari bamaze kumusezera.

Ati: "Naravuze nti noneho ndarangiye, n'abo nari mfite twakagafatanyije bahise bansezera. Ndabigenza nte?"

Aho guheranwa n'ibyo bibazo, yahisemo kubaka umushinga mushya. Yandika filime Amaraso Yanjye, ayishingira ku nkuru ifite ubutumwa bukomeye aho gushingira ku mazina y'abakinnyi bazwi.

Yagize ati: "Nibwo nicaye nkora filime 'Amaraso Yanjye'."

"Cinema ni Business"

Ku bwa Killaman, impamvu atigeze areka gushora amafaranga muri filime ni uko asobanukiwe neza ko Cinema atari imyidagaduro gusa, ahubwo ari ubucuruzi busaba kwihangana no kwemera ingaruka z'ishoramari. Yagize ati: "Ni Business. Iyo utinye gushora urataha nyine."

Ni imyumvire avuga ko yamufashije gukomeza urugendo rwe nubwo rwari rwuzuyemo igihombo, amadeni n'ibihe byo kwiheba.

Uyu mukinnyi wa filime agaragaza ko rimwe na rimwe gutsinda bituruka ku gufata ibyemezo bikomeye kandi bibabaza. Kuri we, kugurisha ibibanza bitatu ntabwo byari uguta umutungo, ahubwo byari ugushora mu nzozi ze.

Nyuma y'ibigeragezo byinshi, avuga ko yongeye kubona icyizere cyo gukomeza kubaka izina rye muri Cinema Nyarwanda, yifashishije filime Amaraso Yanjye, afata nk'intambwe nshya mu rugendo rwe rw'umwuga.

Killaman yatangaje ko yagurishije ibibanza bitatu kugirango akomeze gushora muri Cinema


Killaman avuga ko Cinema ari nk’izindi ‘Business’ bisaba gushora kugirango ugire icyo ugeraho

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KILLAMAN






Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...