Yabitangaje
mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, nyuma yo kwitabira igitaramo cy’iri
serukiramuco ryabereye i Huye ku wa 20 Kamena 2026, aho yafatanyije n’abandi
bahanzi batandukanye.
Bushali
yavuze ko Huye atari ubwa mbere ataramira, kuko ari inshuro ya gatatu yari
ahataramira, anashimira uburyo abafana bamwakiriye mu buryo bwuje urugwiro
n’akanyamuneza.
Yagize
ati: “Si ubwa mbere ndi i Huye, ni inshuro ya gatatu ndi muri MTN Iwacu Muzika
Festival. Dushimira cyane East African Promoters (EAP) n’abantu bagira
igitekerezo cyo guteza imbere abahanzi. Nk’uko mubibona, ni urubyiruko rwinshi,
amaraso ashyushye, ni ibintu byiza cyane.”
Yakomeje
avuga ko muri rusange igitaramo cyagenze neza kandi abafana bakabakiranya
ibyishimo byinshi.
Ikintu
gikomeye yagarutseho ni uko ibi bitaramo byamubereye ishuri ry’iterambere mu
muziki, cyane cyane mu bijyanye no kuririmba neza no kugenzura ijwi rye ku
rubyiniro.
Ati:
“Ibi bitaramo byamfashije gukura umugesi mu muhogo. Ubu ndirimba amajwi
arindwi. Urumva ko byamfashije cyane kuba umuhanzi witeguye neza mu muziki nyarwanda.”
Bushali
yavuze ko iyi myaka itatu yamubereye ingenzi mu kumwongerera icyizere
n’ubunararibonye bwo kuririmba imbere y’abantu benshi, bikamufasha kurushaho
gutera imbere mu rugendo rwe rwa muzika.
Bushali
yamenyekanye cyane mu ndirimbo "Ku Gasima". Ni imwe mu ndirimbo
zamugaragaje cyane nk'umwe mu nkingi za mwubakiye mu njyana ya Kinyatrap mu
Rwanda, ndetse ikanitirirwa alubumu ye ya kabiri yageze hanze muri Nyakanga
2019.
Uretse
iyi ndirimbo "Ku Gasima", uyu muraperi yagiye amenyekana no mu zindi
ndirimbo zakunzwe cyane zirimo: Nituebue, Mukwaha, Niyibizi, Umwali, n’izindi.
Uburyo
Bushali yitwaye ku rubyiniro n'ubutumwa bwe byatumye agira abakunzi benshi muri
muzika nyarwanda, ndetse akomeza gukora ibitaramo bikomeye mu Rwanda.



KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMURAPERI BUSHALI
