Byaherukaga ku bwa Meddy na The Ben: Abakobwa babiri baguye igihumure kubera Chriss Eazy na Davis D (VIDEO)

Imyidagaduro - 12/07/2026 6:52 PM
Share:

Umwanditsi:

Byaherukaga ku bwa Meddy na The Ben: Abakobwa babiri baguye igihumure kubera Chriss Eazy na Davis D (VIDEO)

Hari igihe byari ibisanzwe kubona abakobwa bagwa igihumure, bagasuka amarira cyangwa bagahatanira kwegera Meddy na The Ben mu bitaramo bakoreraga hirya no hino mu Rwanda. Uko imyaka yagiye ishira, benshi bibazaga niba hari undi muhanzi uzongera gutera ayo marangamutima mu bakunzi b'umuziki.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 11 Nyakanga 2026, i Rubengera mu Karere ka Karongi, igisubizo cyabonetse.

Mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, cyabereye ku nshuro ya mbere muri aka karere, Chriss Eazy na Davis D basize amateka mashya nyuma y'uko abakobwa babiri baguye igihumure babashaka, ibintu byaherukaga kuvugwa cyane ku bahanzi nka Meddy na The Ben.

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n'imbaga y'abakunzi b'umuziki baturutse mu bice bitandukanye by'Intara y'Iburengerazuba.

Cyaranzwe n'ibyishimo, kuririmba no kubyina, ariko hagati muri ibyo byose hagaragaramo amarangamutima akomeye yagaragajwe n'abafana ba Chriss Eazy na Davis D.

Ubwo Chriss Eazy yari ageze hagati mu gitaramo aririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe, umwe mu bakobwa wari uri mu bitabiriye yaguye igihumure. Abashinzwe ubutabazi bahise bamwihutisha bamujyana mu ihema ry'ubuvuzi kugira ngo yitabweho.

Nyuma yo kongera kwisuganya, icyifuzo cye cya mbere cyari ukubonana na Chriss Eazy. Uyu muhanzi yamusanze, barahoberana, umukobwa agaragaza ibyishimo n'amarangamutima yari amaze igihe ahishe.

Nubwo yari amaze kubona umuhanzi akunda, ubuzima bwe bwakomeje kwitabwaho, ndetse yaje gutaha ateruwe n'abashinzwe ubuzima.

Si uwo wenyine wagizweho ingaruka n'ibyishimo byo kubona umuhanzi akunda.

Nyuma y'igitaramo cya Davis D, na we yasanze umukobwa wari wamutegereje mu ihema ry'ubuvuzi nyuma yo kugwa igihumure. Akimubona, Davis D yaramwegereye, aramusuhuza ndetse aramuhobera. Ako kanya uwo mukobwa yahise asuka amarira y'ibyishimo, agaragaza ko yari amaze kugera ku nzozi yari amaranye igihe.

Ibi bihe byibukije benshi imyaka Meddy na The Ben bari bageze ku rwego rwo gutera abakobwa amarangamutima akomeye, bamwe bakagwa igihumure cyangwa bagasaba kubegera kugira ngo babone amahoro yo mu mutima.

Ntabwo aba bakobwa ari bo bonyine bagaragaje urukundo rwihariye ku bahanzi.

Mu gihe umuraperi Kivumbi King yari ari ku rubyiniro, undi mukobwa yaciye mu bashinzwe umutekano amugeraho, amusanga imbere y'abafana maze agaragaza uburyo amukunda byimazeyo, ibintu byakiriwe n'impundu n'amashyi y'abari bitabiriye iki gitaramo.

Ku ruhande rw'umuziki, Davis D yongeye kwerekana impamvu akomeje kwiyita "Umwami w'Amajyepfo". Yaririmbye indirimbo zirimo 'Biryogo', 'Ifarashi' na 'Itara', zakiranywe urugwiro n'abafana.

Yanahamagaye Bushali ku rubyiniro baririmbana 'Bermuda', imwe mu ndirimbo zikomeje gukundwa cyane muri iyi minsi, ibintu byatumye abafana barushaho kuzamura akanyamuneza.

Chriss Eazy ni we wasoje iki gitaramo, ashyira akadomo ku munsi wari waranzwe n'ibyishimo n'amarangamutima adasanzwe. Yaririmbye indirimbo zirimo 'Edeni', 'Sambolela', 'Sampe', 'Basi Sorry' na 'Fasta', maze ibihumbi by'abari bateraniye i Rubengera bikomezanya na we kuririmba no kubyina kugeza ku ndirimbo ya nyuma.

Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bimaze imyaka birangwa n'imbaga y'abafana, ariko ibyabereye i Karongi byongeye kugaragaza ko hari icyiciro gishya cy'abahanzi batangiye kugera ku rwego rwo gukundwa n'abafana mu buryo butuma amarangamutima yabo arenga iby'umuziki gusa.

Ku bwa Chriss Eazy na Davis D, i Karongi habaye ijoro ritazasibangana mu mateka yabo, ndetse rinibutsa benshi ibihe byaranze Meddy na The Ben mu myaka yabo ya mbere y'ubwamamare.

Chriss Eazy yavuze ko yatunguwe no kubona umukobwa wamukunze mu buryo bukomeye, kugeza ubwo yifuje guhura nawe

Davis D yavuye ku rubyiniro ahura n'umukobwa wari wasabye ko bahura, ni nyuma y'uko amubonye ku rubyiniro aririmba

KANDA HANO UREBE UBWO UYU MUKOBWA YAHURAGA NA CHRISS EAZY AMUSANZE MU IHEMA


KANDA HANO UREBE UKO DAVIS D YITWAYE KU RUBYINIRO MU GITARAMO CYABEREYE I KARONGI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...