Gusa,
ubuhanga bwe bwo kwinjira mu mwanya w'uwo akina bwageze aho butuma n'umugabo we
aza kwihera ijisho uburyo abikora, nyuma yo gutungurwa n'uko ahinduka iyo ageze
imbere ya 'camera'.
Hari
abakinnyi ba filime usanga izina ryabo bwite ritakivugwa cyane, kuko abantu
baba baramaze kubafata nk'imiterere y'abo bakinaga. Ni ko byagenze kuri
Ukobizaba Leoncie, wamamaye nka Nyirankotsa, izina ryabaye ikimenyetso
cy'uburyo yigarurira abakunzi ba sinema nyarwanda.
Yakunzwe
cyane muri filime zitandukanye zirimo Amaraso Yanjye, My Husband, My Heart
n'izindi, aho akunze guhabwa inshingano zo gukina umugore ukakaye, uvuga
ibitutsi, uvuga amagambo akomeye cyangwa ugaragara nk'umuntu utagira impuhwe.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Leoncie yavuze ko ibyo abantu babona kuri ‘ecran’
nta sano bifitanye n'ubuzima bwe busanzwe, ahubwo biterwa n'uburyo yitangira
umukino.
Ati:
"Bakimpa 'script' y'ibyo ngomba gukina nkabona umugore banditse ni
umunyamahane, utukana, mpita mva mu kuba Leoncie ahubwo nkaba
Nyirankotsa."
Yavuze
ko kuva icyo gihe aba yinjiye mu buzima bw'uwo muntu wanditswe muri filime,
akumva amarangamutima ye, imico ye n'uko agomba kwitwara.
Mu
rugendo rwe muri sinema, Nyirankotsa akunze kugaragara ari kumwe na Killaman,
ibintu avuga ko bidaturuka ku mpanuka.
Asobanura
ko Killaman ari umwe mu bantu bamugiriye icyizere kuva kera, kandi ko iyo
abonye umukinnyi ushoboye ahora amuha amahirwe yo gukomeza kwigaragaza.
Ati:
"Killaman iyo abonye ko hari icyo ushoboye ntagutakaza. Kandi turi
abakinnyi benshi cyane, buri muntu aba azi imikinire ye."
Nubwo
kuba umukinnyi mwiza ari ishema, Nyirankotsa avuga ko hari igihe byamugoye
kubera abantu bamwitiranyaga n'uwo akina.
Yibuka
ko mbere abantu bamufataga nk'umuntu umeze nk'abo bakinnyi agaragaza muri
filime, cyane cyane kubera amagambo akomeye akunze kuvuga n'imiterere aba
yambaye.
Ati:
"Mbere n'ibyo byari bibi cyane. Ubu bitangiye koroha abantu batangiye
gusobanukirwa ibyo ari byo. Cyane cyane nkanjye babona ndi nk'umugome cyangwa
umugore ushira isoni, kuko nkoresha ibitutsi biremereye n'imigani iremereye.
Ibi bituma hari utinya kugukoresha."
Avuga
ko hari n'ingaruka zageze no mu buzima bwe bwa buri munsi, aho abantu
bamubonaga bakagira ubwoba cyangwa bakamucira urubanza bagendeye ku byo babonye
muri filime.
Ati:
"Ubu sinshobora gutega bus. Kuko ugeramo ugasanga abantu barimo
guhwihwisa, hakaba n'ufite umwana agahita amufata akamukomeza. Hari aho nkina
ndoga, ku buryo umuntu ashobora kumbona akavuga ati 'na bwa burozi
yabugendanye'."
Nubwo
ibyo byigeze kumubabaza, avuga ko ubu ibintu byatangiye guhinduka kuko abantu
benshi bamaze gusobanukirwa ko gukina filime ari akazi gasaba kwinjira mu mico
y'undi muntu.
Mu
nkuru zidasanzwe yavuze, harimo uburyo umugabo we na we yigeze gutangazwa
n'uburyo ahinduka iyo ageze mu mwanya wo gukina.
Nyirankotsa
yavuze ko hari amashusho yakinanagamo na Killaman agaragara nk'ay'urukundo
cyangwa afite amarangamutima akomeye, bituma umugabo we yibaza uburyo abasha
kubikora.
Ati:
"Hari uduce tumwe twa filime mpuriramo na Killaman, aho biba bidasanzwe.
Rero, umugabo wanjye yigeze kunyitegereza arambwira ati 'ariko mbere yo gukina
baguha iki?' [Araseka]. Ndamubwira nti 'ntacyo'."
Icyo
kibazo cyamubyariye amatsiko, kugeza aho afata icyemezo cyo kujya aho bakinira
filime kugira ngo arebere hafi uko bikorwa.
Ati:
"Byatumye aza aho nkinira filime kugira ngo arebe uko tubikora. Yaraje,
arareba agiye kubona abona ndahindutse. Yararebye yatsa imodoka
arigendera."
Uyu
mukinnyi avuga ko muri iki gihe yishimira uburyo abakunzi ba sinema batangiye
gutandukanya umukinnyi n'uwo akina, cyane cyane nyuma yo kumubona muri filime ‘Amaraso
Yanjye’, aho benshi bamushimiye ubuhanga yagaragaje.
Asobanura
ko kugira ngo arusheho kwegera abakunzi be, buri mwaka ategura igikorwa cyo
guhura na bo, bakaganira, bakamenyana kurushaho ndetse bakamusobanukirwa
nk'umuntu usanzwe, aho kumurebera gusa mu ndorerwamo y'imiterere agaragaza muri
filime.
Kuri we, icyo ni kimwe mu bifasha kubaka icyizere hagati y'umukinnyi n'abamukurikira, no gusobanurira benshi ko sinema ari ubuhanzi, aho umukinnyi aba afite inshingano zo kwinjira mu buzima bw'uwo yahawe gukina, aho kuba ari bwo buzima bwe bwite.
Ukobizaba
Leoncie wamamaye nka ‘Nyirankotsa’ muri Cinema, yatangaje ko abantu bakwiriye
gutandukana ibyo akina muri filime n’ubuzima bwe bwite