Ni
ibitaramo bigiye kuba ku nshuro ya Gatandatu, ariko ni ku nshuro ya Gatatu
bitewe inkunga na Sosiyete y'Itumanaho ya MTN. Bifite ingengo y'imari y'arenga
Miliyari ukoze imibare ishingiye cyane cyane kuri kimwe gikenewe kugirango
bizabashe kugenda neza, ndetse n'ibigenda ku bahanzi.
The
Ben yabaye izina rinini ryavuzwe muri ibi bitaramo, ariko kandi hanagarukwa
kuri Bruce Melodie. Isoko z'amakuru zigaragaza ko Bruce Melodie yari yasinye
amasezerano y'imyaka ibiri akorana n'ibi bitaramo, ndetse mu 2024 yishyuwe
The Ben avugwa ate
muri iyi Dosiye?
Tariki
1 Mutarama 2025, The Ben yakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena yahuje no
kumurikira abafana be Album ye 'Plenty Love'. Abari baguze iki gitaramo
bamwishyuye Miliyoni 50 Frw, ariko anafata 30% y'amafaranga yagiye
Icukumbura
ryakozwe na InyaRwanda, rigaragaza ko The Ben ariwe wateye intambwe ya mbere yo
gusaba ko azaririmba muri ibi bitaramo. Icyo gihe yagaragarijwe ibyo
bazamufasha n'ibyo nawe agomba ubuyobozi bwa East African Party (EAP).
Buri
muhanzi uririmba muri ibi bitaramo, amenyeshwa ko hari imodoka itwara abahanzi mu
buryo bwa rusange, ko yishurirwa ibijyanye na Hoteli, akishyurirwa 'Band', mbese
we icyo aba ashinzwe ni ukuririmba gusa. Umuhanzi uhisemo ko atazagenda muri
'Bus' agashaka imodoka ye arimenya, ndetse n'iyo ahisemo Band ye arayishyura.
Harimo
kandi n'ibindi bikorwa umuhanzi agomba gukora bigamije kumenyekanisha ibi
bitaramo, birimo nko kwifata amashusho cyangwa se ibindi ahamagararira abafana
be kutazacikwa n'ibi bitaramo.
Ibi
byose The Ben yarabyemeye ashyira umukono ku masezerano. InyaRwanda yabonye
amakuru agaragaza ko The Ben yagiye gutaramira muri Uganda tariki 17 Gicurasi
2025, yaramaze gushyira umukono ku masezerano yo kuririmba muri MTN Iwacu
Muzika Festival mu gihe cy’imyaka ibiri.
Ibi
byatumye hakorwa 'Affiche' ye nk'Umuhanzi Mukuru uzaririmba muri ibi bitaramo.
Ni nawe wari ku mwanya wa Mbere, iyo urebye ku rutonde rw'abahanzi bose
bahamagawe muri ibi bitaramo.
Ubwo
The Ben yasinyaga amasezerano yo kuririmba muri ibi bitaramo, yasabye EAP ko
yatekereza no kuri Kevin Kade agahabwa umwanya muri ibi bitaramo, kandi koko
niko byagenze.
Kuri
uru rutonde hanagaragaraho umuraperi Bushali nawe utarabashije kurusohokaho.
The Ben ari muri Uganda, yari yanatangiye ibiganiro no kuba yaririmba mu
bitaramo bya 'Rwanda Convention USA' bizaba
Ibi
bikorwa bya 'Rwanda Convention USA' bizaba ku itariki imwe (Tariki 5 Nyakanga
2025) ihura neza n'itariki yo gutangira kw'ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika
Festival, aho bizahera mu Karere ka Musanze.
Ubuyobozi
bwa EAP bwakomeje kuvugana n'abandi bahanzi, ndetse bizeye ko The Ben
azaririmba mu bitaramo byabo. Baje gutungurwa n'uko The Ben yashyize hanze 'Affiche'
igaragaza ko azaririmba muri Rwanda Convention USA, bakubitwa n'inkuba. Ibyo kujya nawe muri uru rugendo bihagarara
uko.
Amakuru
avuga ko ibi bitaramo byari kuba umunani, ariko ko bitewe na gahunda ya The
Ben, bari bahisemo ko bizaba birindwi, kugirango azabashe no kwitegura ibindi.
The
Ben yahisemo gukora ‘Post’ kuri konti ya Instagram nk’inzira yo kugaragaza ko
yavuye muri MTN Iwacu Muzika Festival, ariko ntiyigeze amenyesha East African
Party (EAP). Ibyatumye babona ko zahinduye imirishyo, bashaka undi muhanzi wo
kumusimbura.
King James…..
amahitamo ya Kabiri
The
Ben yaganirijwe na Ruhumuriza James wamamaye nka King James haratangiye
ibiganiro nawe, ndetse uyu musore yari yarasabye amafaranga ayahagarara, ababwira
ko bidakunze adashobora kuzagaragara muri ibi bitaramo.
Nyuma
yo gutenguhwa na The Ben, ubuyobozi bwa EAP bwafashe icyemezo cyo guha King
James amafaranga yifuzaga kugirango aririmbe muri ibi bitaramo; ndetse niwe
muhanzi Mukuru uzajya usoza ibi bitaramo nk'uko byari kugenda kuri The Ben.
Isoko
z'amakuru zizewe zigaragaza ko The Ben atigeze asaba Miliyoni 100 Frw; ndetse
ko ayo King James yahawe aruta kure ayo The Ben yasabaga.
Ushingiye
ku mafaranga angana na Miliyoni 82 Frw Bruce Melodie yahawe umwaka ushize,
byumvikana ko umuhanzi Mukuru kuri iyi nshuro yahawe ari mu kigero cyariya.
Mu
kiganiro n'itangazamakuru, ku wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025, Mushyoma Joseph
uyobora East African Party (EAP), yagaragaje ko The Ben atigeze yifuzwa muri
ibi bitaramo, ahubwo ko ari amakuru yasakaye mu buryo nabo bwabatanguye.
Yavuze
ati "Ku kijyanye na The Ben narabyumvishije nanjye. Ariko iyo 'Festival'
iri kuba havugwa ibintu byinshi bitandukanye. Tuba duhura n'abahanzi benshi,
tuvugana n'abahanzi benshi.”
“Nta
cyapfuye gihari. Ahubwo n'uko nawe muri gahunda dufite, dufite kuzakorana nawe.
Birashoboka ko wumvise iyo gahunda ubihuza n'iyi ng'iyi [Yumvikanishaga ko The
Ben yavuzwe muri ibi bitaramo atari byo, ko hari ibindi bazakorana."
The
Ben yahisemo kwirengagiza amasezerano yasinye muri MTN Iwacu Muzika Festival,
kubera yari yamaze no kuvuga n’abateguye ibikorwa bya Rwanda Convention USA
The
Ben yagiye gutaramira i Kampala muri Uganda ku wa 17 Gicurasi 2025, yarashyize
umukono kuri kontora na EAP kuzaririmba muri ibi bitaramo bizabera hirya no
hino mu gihugu, guhera tariki 5 Nyakanga 2025
Ku
wa 28 Gicurasi 2025, nibwo The Ben yatangaje ko azaririmba muri 'Rwanda
Convention 2025' nyuma y'iminsi irenga 20 yari ishize asinye amasezerano yo
kuririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival
KANDA HANO UREBE KIMWE MU BIGANIRO BIGARUKA KURI THE BEN NA MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL