Byagenze gute ngo The Ben akurwe muri MTN Iwacu Muzika Festival kandi yari yasinye amasezerano?

Imyidagaduro - 19/06/2025 12:33 PM
Share:

Umwanditsi:

Byagenze gute ngo The Ben akurwe muri MTN Iwacu Muzika Festival kandi yari yasinye amasezerano?

Ni imwe mu nkuru zavuzwe cyane mbere y'uko hatangazwa abahanzi barindwi bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival! Havuzwe byinshi biherekejwe n'uko uyu muhanzi yasabaga Miliyoni 100 Frw kugirango aririmbe muri ibi bitaramo bizagera mu Ntara zitandukanye z'Igihugu, uhereye ku wa 5 Nyakanga 2025.

Ni ibitaramo bigiye kuba ku nshuro ya Gatandatu, ariko ni ku nshuro ya Gatatu bitewe inkunga na Sosiyete y'Itumanaho ya MTN. Bifite ingengo y'imari y'arenga Miliyari ukoze imibare ishingiye cyane cyane kuri kimwe gikenewe kugirango bizabashe kugenda neza, ndetse n'ibigenda ku bahanzi.

The Ben yabaye izina rinini ryavuzwe muri ibi bitaramo, ariko kandi hanagarukwa kuri Bruce Melodie. Isoko z'amakuru zigaragaza ko Bruce Melodie yari yasinye amasezerano y'imyaka ibiri akorana n'ibi bitaramo, ndetse mu 2024 yishyuwe asaga Miliyoni 86 Frw mu bitaramo byose yaririmbyemo. Ni nawe wari waciriye inzira Kenny Sol abaririmbamo.

The Ben avugwa ate muri iyi Dosiye?

Tariki 1 Mutarama 2025, The Ben yakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena yahuje no kumurikira abafana be Album ye 'Plenty Love'. Abari baguze iki gitaramo bamwishyuye Miliyoni 50 Frw, ariko anafata 30% y'amafaranga yagiye ava kuri buri muterankunga washyigikiye igitaramo cye, ashobora kuba yarasaruyemo ageze nibura kuri Miliyoni 70 Frw.

Icukumbura ryakozwe na InyaRwanda, rigaragaza ko The Ben ariwe wateye intambwe ya mbere yo gusaba ko azaririmba muri ibi bitaramo. Icyo gihe yagaragarijwe ibyo bazamufasha n'ibyo nawe agomba ubuyobozi bwa East African Party (EAP).

Buri muhanzi uririmba muri ibi bitaramo, amenyeshwa ko hari imodoka itwara abahanzi mu buryo bwa rusange, ko yishurirwa ibijyanye na Hoteli, akishyurirwa 'Band', mbese we icyo aba ashinzwe ni ukuririmba gusa. Umuhanzi uhisemo ko atazagenda muri 'Bus' agashaka imodoka ye arimenya, ndetse n'iyo ahisemo Band ye arayishyura.

Harimo kandi n'ibindi bikorwa umuhanzi agomba gukora bigamije kumenyekanisha ibi bitaramo, birimo nko kwifata amashusho cyangwa se ibindi ahamagararira abafana be kutazacikwa n'ibi bitaramo.

Ibi byose The Ben yarabyemeye ashyira umukono ku masezerano. InyaRwanda yabonye amakuru agaragaza ko The Ben yagiye gutaramira muri Uganda tariki 17 Gicurasi 2025, yaramaze gushyira umukono ku masezerano yo kuririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ibi byatumye hakorwa 'Affiche' ye nk'Umuhanzi Mukuru uzaririmba muri ibi bitaramo. Ni nawe wari ku mwanya wa Mbere, iyo urebye ku rutonde rw'abahanzi bose bahamagawe muri ibi bitaramo.

Ubwo The Ben yasinyaga amasezerano yo kuririmba muri ibi bitaramo, yasabye EAP ko yatekereza no kuri Kevin Kade agahabwa umwanya muri ibi bitaramo, kandi koko niko byagenze.

Kuri uru rutonde hanagaragaraho umuraperi Bushali nawe utarabashije kurusohokaho. The Ben ari muri Uganda, yari yanatangiye ibiganiro no kuba yaririmba mu bitaramo bya 'Rwanda Convention USA' bizaba muri Dallas muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 4-7 Nyakanga 2025.

Ibi bikorwa bya 'Rwanda Convention USA' bizaba ku itariki imwe (Tariki 5 Nyakanga 2025) ihura neza n'itariki yo gutangira kw'ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, aho bizahera mu Karere ka Musanze.

Ubuyobozi bwa EAP bwakomeje kuvugana n'abandi bahanzi, ndetse bizeye ko The Ben azaririmba mu bitaramo byabo. Baje gutungurwa n'uko The Ben yashyize hanze 'Affiche' igaragaza ko azaririmba muri Rwanda Convention USA, bakubitwa n'inkuba.  Ibyo kujya nawe muri uru rugendo bihagarara uko.

Amakuru avuga ko ibi bitaramo byari kuba umunani, ariko ko bitewe na gahunda ya The Ben, bari bahisemo ko bizaba birindwi, kugirango azabashe no kwitegura ibindi.

The Ben yahisemo gukora ‘Post’ kuri konti ya Instagram nk’inzira yo kugaragaza ko yavuye muri MTN Iwacu Muzika Festival, ariko ntiyigeze amenyesha East African Party (EAP). Ibyatumye babona ko zahinduye imirishyo, bashaka undi muhanzi wo kumusimbura.

King James….. amahitamo ya Kabiri

The Ben yaganirijwe na Ruhumuriza James wamamaye nka King James haratangiye ibiganiro nawe, ndetse uyu musore yari yarasabye amafaranga ayahagarara, ababwira ko bidakunze adashobora kuzagaragara muri ibi bitaramo.

Nyuma yo gutenguhwa na The Ben, ubuyobozi bwa EAP bwafashe icyemezo cyo guha King James amafaranga yifuzaga kugirango aririmbe muri ibi bitaramo; ndetse niwe muhanzi Mukuru uzajya usoza ibi bitaramo nk'uko byari kugenda kuri The Ben.

Isoko z'amakuru zizewe zigaragaza ko The Ben atigeze asaba Miliyoni 100 Frw; ndetse ko ayo King James yahawe aruta kure ayo The Ben yasabaga.

Ushingiye ku mafaranga angana na Miliyoni 82 Frw Bruce Melodie yahawe umwaka ushize, byumvikana ko umuhanzi Mukuru kuri iyi nshuro yahawe ari mu kigero cyariya.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, ku wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025, Mushyoma Joseph uyobora East African Party (EAP), yagaragaje ko The Ben atigeze yifuzwa muri ibi bitaramo, ahubwo ko ari amakuru yasakaye mu buryo nabo bwabatanguye.

Yavuze ati "Ku kijyanye na The Ben narabyumvishije nanjye. Ariko iyo 'Festival' iri kuba havugwa ibintu byinshi bitandukanye. Tuba duhura n'abahanzi benshi, tuvugana n'abahanzi benshi.”

“Nta cyapfuye gihari. Ahubwo n'uko nawe muri gahunda dufite, dufite kuzakorana nawe. Birashoboka ko wumvise iyo gahunda ubihuza n'iyi ng'iyi [Yumvikanishaga ko The Ben yavuzwe muri ibi bitaramo atari byo, ko hari ibindi bazakorana."

The Ben yahisemo kwirengagiza amasezerano yasinye muri MTN Iwacu Muzika Festival, kubera yari yamaze no kuvuga n’abateguye ibikorwa bya Rwanda Convention USA


The Ben yagiye gutaramira i Kampala muri Uganda ku wa 17 Gicurasi 2025, yarashyize umukono kuri kontora na EAP kuzaririmba muri ibi bitaramo bizabera hirya no hino mu gihugu, guhera tariki 5 Nyakanga 2025

Ku wa 28 Gicurasi 2025, nibwo The Ben yatangaje ko azaririmba muri 'Rwanda Convention 2025' nyuma y'iminsi irenga 20 yari ishize asinye amasezerano yo kuririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival

KANDA HANO UREBE KIMWE MU BIGANIRO BIGARUKA KURI THE BEN NA MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...