Ni
ibitaramo byitezweho kongera guhuriza ku rubyiniro bamwe mu bahanzi bakoze
amateka muri iri rushanwa ryigeze kuba icyitegererezo mu muziki w’u Rwanda.
Kuri
uyu wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2026, hatangajwe ku mugaragaro ko abahanzi bose
begukanye Primus Guma Guma Super Star bazahurira mu bitaramo bya ‘MTN Iwacu
Muzika Festival’ bizazenguruka intara zitandukanye z’u Rwanda kuva tariki 20
Kamena kugeza tariki 1 Kanama 2026.
Ni
igikorwa kiri kwamamazwa nka “Guma Guma Champions muri MTN Iwacu Muzika
Festival 2026”, aho buri muhanzi watwaye iri rushanwa azajya ahabwa umwanya wo
kuririmba mu Karere runaka, ndetse hakazaba no kunamira umuraperi Nyakwigendera
Jay Polly, nawe wegukanye iri rushanwa mbere yo kwitaba Imana.
Kwamamaza
ibi bitaramo byagaragaje amazina ya bamwe mu bahanzi bafite amateka akomeye
muri Guma Guma, barimo Bruce Melodie, Urban Boyz, Riderman, Butera Knowless, Platini
P ndetse na Tom Close.
Gusa
icyatunguranye kuri benshi ni ukubura kwa King James ku rutonde rw’abahanzi ndetse
no kuri ‘affiche’ yamamaza ibi bitaramo.
Uyu
muhanzi wegukanye Primus Guma Guma Super Star ya kabiri mu 2012, ni umwe mu
bafite amateka akomeye muri iri rushanwa, ndetse bamwe batangiye kwibaza
icyatumye atagaragara mu bahanzi batangajwe.
Amakuru
yizewe InyaRwanda yabonye, avuga ko ikibazo kiri hagati ya King James
n’abategura ibi bitaramo bo muri East African Promoters (EAP), gishingiye ku kutumvikana
ku ngingo zitandukanye zirimo n’imitegurire y’igitaramo cye.
Amakuru
avuga ko King James afite igitaramo gikomeye ateganya gukorera muri BK Arena
tariki ya 1 Kanama 2026, ari nawo munsi ‘Iwacu Muzika Festival’ izaba isorezwa mu
karere ka Rubavu. Byatumye habaho ikibazo cy’amatariki hagati y’impande zombi.
By’umwihariko,
uyu muhanzi ngo yifuzaga ko yakoresha Symphony Band mu gitaramo cye cyo muri BK
Arena, ariko iri tsinda rikaba rizaba ryamaze kwemezwa nk’itsinda rizacurangira
abahanzi muri ‘Iwacu Muzika Festival’.
Amakuru
kandi avuga ko King James yasabye ko habaho guhindura itariki imwe muri gahunda
z’ibi bitaramo kugira ngo atazahurirana n’igitaramo cye, ariko ibyo
ntibyashoboka kubera uko gahunda y’ibitaramo yateguwe.
Kutumvikana
kuri izi ngingo byatumye izina rye ridahita rijya ku rutonde rw’abahanzi
batangajwe ku mugaragaro, n’ubwo ibiganiro bikomeje hagati y’impande zombi.
Kwamamaza
ibi bitaramo mu buryo butarimo King James byahise bitera urujijo mu bakunzi
b’umuziki, cyane ko benshi bamufata nk’umwe mu nkingi za mwamba za Guma Guma,
ndetse bamwe bakemeza ko bitaba byuzuye adahari.
Mu
minsi ishize, Mushyoma Joseph uyobora East African Promoters (EAP), yari
yabwiye itangazamakuru ko King James azaba ari umwe mu bahanzi bazaririmba muri
ibi bitaramo. Icyakora kugeza ubu, ibiganiro hagati y’impande zombi ntabwo
birarangira ngo hafatwe umwanzuro wa nyuma.
Amakuru
avuga ko hakiri icyizere ko ashobora kongera gushyirwa ku rutonde rw’abahanzi
bazitabira ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’, mu gihe ibyo yasabye byaba
byumvikanyweho.
Mu gihe abafana bagitegereje umwanzuro wa nyuma, ikibazo cya King James gikomeje kuba kimwe mu biri kuvugisha benshi mbere y’itangira ry’ibi bitaramo byitezweho kongera kubyutsa amateka ya Primus Guma Guma Super Star.

Kutumvikana ku itariki y’igitaramo cye no gucurangirwa na Symphony Band, biri mu byatumye King James atagaragara ku rutonde rw’abahanzi batangajwe muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026' nk'uko amakuru abihamya

Mu bahanzi batangajwe batwaye Guma Guma bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival, King James ntagaragaramo
