Byagenze gute ngo Boukuru wari kuririmbana na UB40 Ft Ali Campbell atahe ataririmbye? -VIDEO

Imyidagaduro - 10/06/2026 2:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Byagenze gute ngo Boukuru wari kuririmbana na UB40 Ft Ali Campbell atahe ataririmbye? -VIDEO

Abakunzi b’umuziki bitabiriye igitaramo cy’itsinda UB40 feat Ali Campbell cyabereye muri BK Arena ku mugoroba wo ku wa 9 Kamena 2026, batahanye amatsiko menshi nyuma yo kutabona ku rubyiniro umuhanzikazi Boukuru wari watangajwe nk’umuhanzi Nyarwanda wenyine wagombaga gususurutsa abitabiriye iki gitaramo.

Ni igitaramo cyari gitegerejwe na benshi kubera amateka n’ubwamamare bw’iri tsinda rimaze imyaka irenga 40 rikora umuziki, ndetse kikaba ari n’ubwa mbere ryari ritaramiye mu Rwanda.

Mu gihe BK Arena yari yuzuye abakunzi b’umuziki bifuza kumva indirimbo zakunzwe zirimo “Red Red Wine”, “Kingston Town” na “(I Can’t Help) Falling in Love With You”, benshi bari baniteze kubona Boukuru ahabwa umwanya nk’umuhanzi wo mu Rwanda wari watoranyijwe muri iki gitaramo.

Icyakora ibyo benshi ibyo bari biteze ntabwo byabaye. Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko Boukuru yageze kuri BK Arena hakiri kare ahagana saa saba z’amanywa, ari kumwe n’itsinda ry’abari kumufasha ku rubyiniro. Yari yiteguye, yakoze imyitozo yose yasabwaga ndetse ategereje igihe cyo kwinjira ku rubyiniro.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda nyuma y’iki gitaramo, Boukuru yemeje ko yari yiteguye kuririmba ariko ko byarangiye atashye atabonye amahirwe yo guhura n’abakunzi be.

Yagize ati: "Nari niteguye kandi narakoze imyitozo ihagije. Kutaririmba muri iki gitaramo ni impamvu zirenze ubushobozi bwanjye."

Amakuru avuga ko uyu muhanzikazi yakomeje gutegereza kuva igitaramo gitangiye kugeza kirangiye, yizeye ko ashobora guhabwa umwanya mu gihe icyo ari cyo cyose, ariko birangira UB40 feat Ali Campbell isoje igitaramo cyayo nta mwanya na muto ahawe.

N’ubwo hataratangazwa impamvu nyakuri yatumye ataririmba, ibyabaye byasize benshi mu bakunzi be bibaza icyabiteye, cyane cyane ko yari yatangajwe nk’umwe mu bagombaga kugaragara muri iki gitaramo.

Ku rundi ruhande, UB40 feat Ali Campbell yatanze igitaramo cyamaze hafi isaha n’igice. Mu bihe bitandukanye abagize iri tsinda bagaragaje ibyishimo byo kuba bageze mu Rwanda ku nshuro yabo ya mbere, ndetse bavuga ko bishimiye uburyo bakiriwe n’abakunzi babo i Kigali.

Abitabiriye iki gitaramo basubiranyemo amateka y’umuziki wa UB40, itsinda ryashinzwe mu 1978 i Birmingham mu Bwongereza.

Izina ryaryo rikomoka ku rupapuro rwitwaga “Unemployment Benefit Form 40” rwahabwaga abashomeri, ikimenyetso cy’ubuzima busanzwe bw’abarishinze ndetse n’ubutumwa bw’impinduka n’ubutabera baharaniraga.

Mu myaka ya 1980 na 1990, UB40 yabaye rimwe mu matsinda ya reggae-pop yakunzwe cyane ku Isi. Indirimbo zirimo “Red Red Wine”, “Kingston Town” na “(I Can’t Help) Falling in Love With You” zakomeje kuba ibimenyetso by’ibihe ndetse zituma iri tsinda ryandika amateka akomeye mu muziki mpuzamahanga.

Nyuma y’imyaka myinshi rikora umuziki, iri tsinda ryaje guhura n’ibibazo by’imiyoborere n’imari byatumye bamwe mu barigize batandukana. Muri abo harimo na Ali Campbell wari ijwi rikuru ryaryo.

Ibyo byatumye habaho amatsinda abiri atandukanye; UB40 isigaye igizwe n’abanyamuryango bamwe bagumye mu itsinda rya mbere, ndetse na UB40 feat Ali Campbell iyobowe na Ali Campbell n’abo bakomeje gukorana.

N’ubwo iryo tandukana ryateje impaka mu bakunzi b’iri tsinda, impande zombi zakomeje kuririmba indirimbo zakunzwe cyane, ari na zo zagarutsweho mu gitaramo cyabereye i Kigali.

 Boukuru yatangaje ko kutaririmba muri iki gitaramo ari “impamvu zirenze ubushobozi bwanjye”

Boukuru yamenyekanye cyane mu ndirimbo ziri kuri Album ye nka ‘Umwali’, ‘Silence’ n’izindi

Boukuru yari yatangajwe ku rutonde rw’abagomba kuririmba muri iki gitaramo cya UB40 feat Ali Campbell

 

Umuririmbyi Ali Campbell ayoboye bagenzi be mu itsinda rya UB40 ku rubyiniro


BK Arena yasohoye itangazo risobanura ko Boukuru atabashije kuririmba mu gitaramo cya UB40 Ft Ali Campbell

KANDA HANO UREBE UKO IGITARAMO CYA UB40 FT ALI CAMPBELL I KIGALI CYAGENZE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...