Mu
ijoro ryo kuwa mbere tariki 16 Kamena 2025 ni bwo ikipe ya As Kigali
yashyize hanze itangazo ishimira myugariro Akayezu Jean Bosco wari ufite
amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe.
Mu
gihe isoko ry’igura n’igurisha rikomeje hano mu Rwanda abakinnyi bakomeje
gukora impinduka zitandukanye abandi nabo bajya mu biganira n’amakipe bifuza
kuzakinira mu mwaka utaha w’imikino.
Akayezu
Jean Bosco wanyuze mu ikipe ya Etincelles FC, yahisemo gutandukana na As Kigali
ndetse akishakira indi kipe kuko abona iyi kipe y’umujyi wa Kigali iterekana
ejo hazaza uko hameze.
Byagenze gute ngo Akayezu atandukane na
As Kigali?
Akayezu
yari aherutse gusinya amasezerano y’imyaka 3 muri iyi kipe gusa akaba agiye
hasigayemo imyaka ibiri.
Akayezu Jean Bosco hari bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports baganiriye, ndetse akaba yifuza gusinyira iyi kipe yigurishije akaba yakina imikino ya CAF Confederation Cup. Ntabwo ari muri Rayon Sports gusa uyu mukinnyi avugwa kuko na muri Police FC ashobora kwerekezayo nk’umukinnyi wayo wo ku mpande.
AS Kigali yashimiye Akayezu waherukaga kongera amasezerano mu mwaka ushize
Ni umukinnyi ufite ubushobozi bwo gukina inyuma iburyo n'ibumoso, ndetse akaba yakina imbere ku ruhande rw'iburyo