Abby yashyingiranwe na Joshua mu 2021, mu gihe Brittany akiri umukobwa. Aba bavandimwe bavukanye ikibazo kidasanzwe kizwi nka 'dicephalic parapagus', aho imitwe ibiri iba iteye ku mubiri umwe. Mu minsi yashize, aba bavandimwe bagaragaye bafite umwana muto, biteza impaka n’ibitekerezo by’uko bashobora kuba barageze ku ntego yabo yo kuba ababyeyi.
Amafoto yerekana aba bavandimwe bafite umwana bari mu muryango w’imodoka.
Ntiharamenyekana neza umubyeyi wemewe n'amategeko w'uwo mwana uwo ari we, kandi birashoboka
ko baba barifashishije uburyo bwo gutwitirwa n'undi muntu
cyangwa bakaba barahawe umwana wo kurera bisanzwe.
Inkuru
yabo yatangiye gukurura abantu ku isi yose mu 1996 nyuma y’uko bavutse ku ya 7
Werurwe 1990 bafite indwara idasanzwe. Uhereye munsi y'umutwe kugera hasi, basangiye
ibice byose by’imbere mu mubiri birimo impyiko, igifu, imyanya myibarukiro n’ibindi. Ku rundi ruhande ariko, hari ibyo bagiye batandukaniyeho buri wese akagira igice cye nkp kuba bafite imitima ibiri n'ibindi.
Brittany,
umuvandimwe w'ibumoso, ntiyumva ibiri ku ruhande rw’iburyo, mu gihe na Abby
atumva ibiri ku ruhande rw’ibumoso. Ariko babasha kugenda no gukora ibikorwa
byabo nk’aho ari umuntu umwe. Aba bavandimwe ni bo bavukanye ubu buryo budasanzwe
ku isi.
Imibare igaragaza ko mu bana 40,000 bavukana, umwe gusa ari we ushobora guhuza n'undi umubiri, kandi muri
bo, 1% gusa babaho bakarenze umwaka umwe. Ababyeyi babo, Patty, umuforomo
w’umunyamwuga, na Mike w'umubaji, bavuga ko batari bazi ko bazabyara abana bahuje umubiri kugeza igihe bavukiye.
Brittany
na Abby, bafite umuvandimwe muto w’umuhungu n’uw'umukobwa. Bagira ubuzima busanzwe nk'ubw'abandi bantu: bajya ku kazi, bagira gahunda y’ibiganiro by'amashusho bitambuka kuri televiziyo, ndetse
bagakorana n’abantu mu rukundo. Ubu bakora nk’abarimu b’imibare muri Minnesota,
kandi bishimira kugabana umushahara umwe.
Mu
2013, Abby yavuze ko bagabana umushahara kubera ko bakora akazi k’umuntu umwe,
ariko nyuma, bahisemo gusobanura uburyo bashobora guhabwa agaciro
kurushaho bitewe n’impamyabumenyi zabo n’ubushobozi bwo gutanga inyigisho mu
buryo bubiri butandukanye. Brittany yongeyeho ko umwe ashobora kwigisha undi
akagenzura ibibazo, bityo bakaba bakora byinshi kurusha umuntu umwe.
Ku
bijyanye n’ubukwe, Abby yashyingiranwe na Joshua mu 2021, ndetse inyandiko zemeza
ko mu mategeko ari Abby wenyine wemewe nk’umugore.
Kugeza ubu, ubuzima bw'urukundo bwa Brittany buracyari ibanga. Aba bavandimwe basangiye ubuzima bwabo bwa buri munsi n’umwana.