Kuri uyu wa Gatatu ni bwo uyu muhanzikazi w'icyamamare ku Isi yashyize kuri Instagram amafoto menshi aherekejwe n’amagambo agira ati “Holidaze”, agaragaza ko yari mu bihe by’ikiruhuko byuje ibyishimo n’umunezero.
Mu mafoto yashyize hanze harimo abiri agaragaza Justin Trudeau w’imyaka 54 aho imwe yarimo yoga ku mazi yishimye cyane naho indi barimo basomana aho bari bari ku mucanga. Uyu muhanzikazi kandi agaragara yambaye umukufi uriho ikirango cya Canada, ibishimangira ko aba bombi bashobora kuba bari mu rukundo.
Si ibyo gusa kuko Katy Perry w’imyaka 41, muri aya mafoto harimo agaragaza uburyo akomeje kubana neza n’uwahoze ari umukunzi we, Orlando Bloom, bafatanya kurera umwana wabo Daisy Dove w’imyaka itanu. Aba bombi bari kumwe bari ahagurirwa ibiti bya Noheri.
Katy Perry na Orlando Bloom bibarutse Daisy Dove muri Kanama 2020 nyuma yo gushyingiranwa muri Gashyantare 2019. Gusa muri Kamena 2025, bombi batangaje ko batandukanye burundu nyuma y’imyaka icyenda bari bamaranye.

