Byabaye nk’ihurizo, bamwe baritarutsa! None ni inde wahuje Ishimwe Vestine na Idrissa ? (Ubuhamya)

Imyidagaduro - 06/10/2026 7:34 AM
Share:

Umwanditsi:

Byabaye nk’ihurizo, bamwe baritarutsa! None ni inde wahuje Ishimwe Vestine na Idrissa ? (Ubuhamya)

Tariki ya 14 Nzeri 2026, yabaye umunsi udasanzwe mu rugendo rw’urukundo rwa Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo, nyuma y’uko hamenyekanye amakuru avuga ko Vestine yasabye gatanya, nyuma y’umwaka umwe n’amezi abiri yari ashize bahamije isezerano ryabo imbere y’Imana n’abantu.

Ni inkuru yatunguye benshi, kuko yaje nyuma y’igihe aba bombi bagaragaza isura y’urugo rwabo nk’aho ibintu byose bigenda neza. Kuva icyo gihe, inkuru yabo yakomeje kuvugwa cyane mu bitangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga ndetse no ku miyoboro ya YouTube.

Impaka zarushijeho gukomera bitewe n’ubuhamya n’amagambo yagiye atangwa n’impande zombi. Buri ruhande rwagiye rusobanura uko rwabonye ibibazo byabaye hagati yabo, mu gihe abakurikiranaga iby’uru rugo na bo bakomeje kwibaza icyatumye umubano wabo ugera aho ugeze.

Vestine yari yarigeze kuvuga ko yinjiye mu rushako azi neza icyo arimo, ndetse akagaragaza ko atatekerezaga ko umubano we na Idrissa ushobora kurangira burundu.

Mu biganiro bitandukanye yagiranye n’ibitangazamakuru, yumvikanishaga ko Idrissa ari Umukirisitu kandi ko bombi bari bafite intego yo kubaka urugo rukomeye.

Yigeze no kuvuga ko gutandukana atari ikintu yatekerezaga, cyane ko atabona icyo yabwira ababyeyi be mu gihe yaba arushinze urugo nyuma akarusenya. Nyamara, nyuma y’igihe, ibintu byarahindutse kugeza ubwo Vestine yafashe icyemezo cyo gusaba gatanya.

Mu gihe ikibazo cyabo cyari kimaze kujya ahagaragara, impande zombi zatangiye gutanga ibisobanuro ku byabaye. Vestine yigeze gusohora ibaruwa yuzuyemo amagambo agaragaza ukwicuza, mu gihe Idrissa na we yagiye agaragaza agahinda k’ibyo yari arimo kunyuramo.

Ariko hagati muri ibi byose, hari ikindi kibazo cyakomeje kugarukwaho: Vestine na Idrissa bahuye bate? Ni nde wabaye umuhuza wabo?

Mu nkuru zagiye zivugwa nyuma y’uko umubano wabo ushyizwe ahagaragara, izina rya Murindahabi ryakunze kugarukwaho nk’umuntu wagize uruhare mu guhuza Vestine na Idrissa. Gusa yagiye ahakana kenshi ko ari we wabahuje.

Yavuze ko yamenye iby’urukundo rwabo nyuma y’uko Vestine ubwe amusanze aho yakoreraga, akamubwira ko afite umukunzi kandi ko bitegura kurushinga.

Idrissa, ku rundi ruhande, we yagiye yumvikana avuga ko yahuye na Vestine bigizwemo uruhare na Murindahabi.

Ibi byatumye ikibazo cy’uwahuje aba bombi gikomeza kuba amayobera ku bakurikirana inkuru yabo.

Hari n’andi makuru yavuzwe ko Idrissa yageze mu Rwanda mu Ukwakira 2024, icyo gihe akagira umubano n’umwe mu bakobwa bari baritabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, ariko uyu mubano ntukomeze kuko uwo mukobwa atari yiteguye gushinga urugo.

Bivugwa ko uyu mukobwa yaba yaragiriye Idrissa inama yo gushaka umukobwa uzwi cyane mu itangazamakuru niba yarashakaga kubaka urugo rushingiye ku kuba bombi bazwi.

Icyakora, aya makuru ntabwo InyaRwanda yabashije kuyagenzura mu buryo bwigenga.

Ubuhamya bushya butanga indi sura y’uko Vestine na Idrissa bahuye

Mu gihe ikibazo cy’urugo rwabo gikomeje kuvugwa, InyaRwanda yabonye ubuhamya bw’umwe mu bantu bo mu muryango wa Ishimwe Vestine, utanga ibisobanuro birambuye ku buryo Idrissa yamenyanye na Vestine.

Uyu mutangabuhamya avuga ko yamenye ko Vestine akundana na Idrissa mu mwaka wa 2024.

Nk’uko abivuga, Vestine ubwe ni we wamubwiye ko Idrissa yamumenye binyuze ku mukobwa witwa Dyna, wamuhaye nimero ya telefoni ya Vestine.

Ati: “Yahaye Idrissa nimero ya Vestine. Idrissa yabwiye Vestine ko iwabo ari muri Burkina Faso ariko ngo aba mu Bushinwa.”

Uyu mutangabuhamya avuga ko icyo gihe atari azi neza ibyo Idrissa yakoraga, ndetse ko na Vestine ubwe atari azi neza ibikorwa Idrissa yakoraga.

Idrissa yakoresheje izina “Jean Luke”?

Muri ubu buhamya kandi, havugwamo ko mu ntangiriro z’umubano wabo Idrissa yaba yaragiye abwira Vestine ko yitwa “Jean Luke.”

Uyu mutangabuhamya avuga ko Vestine yamenye amazina nyakuri y’umugabo we ari uko bari bageze mu nzira yo gusezerana imbere y’amategeko, ubwo yamenyaga ko yitwa Idrissa Ouedraogo.

Ibi, niba ari ukuri, byaba ari kimwe mu bintu byihariye byaranze intangiriro y’umubano wabo.

Uyu mutangabuhamya kandi avuga ko Idrissa yageze mu Rwanda inshuro eshatu mbere y’uko akora ubukwe na Vestine.

Avuga ko Vestine atigeze ajya gusura ababyeyi ba Idrissa muri Burkina Faso, kuko ngo Idrissa yamubwiraga ko adashaka ko ajyayo.

Muri ubu buhamya, havugwamo kandi urugendo rwa Idrissa mbere y’uko atura mu Rwanda.

Uyu mutangabuhamya avuga ko Idrissa yabanje kuba mu Bushinwa, nyuma akaza kwimukira i Dubai, aho yamaze igihe, mbere yo gutura mu Rwanda muri Gicurasi 2025.

Ni muri icyo gihe umubano we na Vestine wari umaze kugera ku rwego rukomeye, kugeza ubwo bahisemo kubana nk’umugabo n’umugore.

Ubuhamya buvuga ku burakari bwa Idrissa

Ikindi kintu gikomeye kiri muri ubu buhamya ni ibirebana n’imyitwarire ya Idrissa, aho uyu muntu wo mu muryango wa Vestine avuga ko yamubonaga nk’umuntu wagiraga uburakari bukabije mu bihe bitandukanye.

Atanga urugero rw’ibyabaye mbere y’uko Vestine na Idrissa basezerana imbere y’amategeko.

Avuga ko bafashe imodoka bagiye gushaka ahantu bazakirirwa, ariko bageze mu nzira bagira ibyo batumvikanaho, Idrissa ava mu modoka, atega moto arabasiga, ubundi ajya mu rugo, gahunda yari yabajyanye birangira itabaye.

Uyu mutangabuhamya kandi avuga ko mbere y’ubukwe, Vestine yamenye ko Idrissa afite umwana. Avuga ko igihe Vestine yabazaga Idrissa kuri uwo mwana, ngo yararakaye cyane kuko yari abajijwe ku kuba yarabyaye.

Nyuma y’ubukwe, gushwana kwarushijeho kugaragara

Vestine na Idrissa bakoze ubukwe ku wa 5 Nyakanga 2025, nyuma y’uko bari bamaze igihe bakundana.

Uyu mutangabuhamya avuga ko nyuma yo gukora ubukwe, umubano wabo waranzwe n’amakimbirane no gushwana.

Avuga kandi ko Idrissa yagiriraga ishyari musaza wa Vestine, ngo kubera ko hari igihe yafashe Vestine ku rutugu.

Ibi ni bimwe mu bintu uyu mutangabuhamya ashingiraho mu gusobanura impamvu yumva ko umubano w’aba bombi wari umaze kugira ibibazo bikomeye.

“Idrissa ni umuntu uhinduka”

Mu gusoza ubu buhamya, uyu muntu yabajijwe niba abona ko umubano wa Vestine na Idrissa ushobora kongera gusubira ku murongo. Igisubizo cye cyabaye kigufi kandi gikomeye. Ati: “Oya! Kuko Idrissa ni umuntu uhinduka, si umuntu mwabana igihe cyose.”

Ku rundi ruhande, Idrissa na Vestine bombi bagiye batanga ibisobanuro ku bibazo byabo mu bihe bitandukanye, buri umwe asobanura uruhande rwe ku byabaye mu rugo rwabo.

Ni muri urwo rwego inkuru yabo ikomeje kuba imwe mu ziri kuvugwa cyane mu myidagaduro nyarwanda, aho ikibazo cy’uko bahuye, uwabahuje, ndetse n’icyatumye urugo rwabo rugera ku gusaba gatanya bikomeje gutera amatsiko menshi.

Mu gihe urugo rw’aba bombi rwakomeje kuvugisha benshi, ubuhamya bw’umwe mu bo mu muryango wa Vestine bwagaragaje uko aba bombi bamenyanye, uwabahuje n’ibyaranze intangiriro y’umubano wabo


URUKIKO RW'IBANZE RWA KICUKIRO RUGIYE GUFATA UMWANZURO KU RUBANZA RWA IDRISSA


KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIJYANYE N’IBYO IDRISSA YABWIYE ABANYAMAKURU


KANDA HANO UREBE IBYAVUGIWE MU RUBANZA RUSHINGIYE KU GUSABAKWEREKWA UMWANA, NO GUKORESHA ADN



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...