Ni inkuru yatunguye benshi, kuko yaje nyuma y’igihe aba
bombi bagaragaza isura y’urugo rwabo nk’aho ibintu byose bigenda neza. Kuva
icyo gihe, inkuru yabo yakomeje kuvugwa cyane mu bitangazamakuru, ku mbuga
nkoranyambaga ndetse no ku miyoboro ya YouTube.
Impaka zarushijeho gukomera bitewe n’ubuhamya n’amagambo
yagiye atangwa n’impande zombi. Buri ruhande rwagiye rusobanura uko rwabonye
ibibazo byabaye hagati yabo, mu gihe abakurikiranaga iby’uru rugo na bo
bakomeje kwibaza icyatumye umubano wabo ugera aho ugeze.
Vestine yari yarigeze kuvuga ko yinjiye mu rushako azi neza
icyo arimo, ndetse akagaragaza ko atatekerezaga ko umubano we na Idrissa
ushobora kurangira burundu.
Mu biganiro bitandukanye yagiranye n’ibitangazamakuru, yumvikanishaga ko Idrissa ari Umukirisitu kandi ko bombi bari bafite intego yo kubaka urugo rukomeye.
Yigeze no kuvuga ko gutandukana atari ikintu
yatekerezaga, cyane ko atabona icyo yabwira ababyeyi be mu gihe yaba arushinze urugo nyuma akarusenya.
Mu gihe ikibazo cyabo cyari kimaze kujya ahagaragara,
impande zombi zatangiye gutanga ibisobanuro ku byabaye. Vestine yigeze gusohora
ibaruwa yuzuyemo amagambo agaragaza ukwicuza, mu gihe Idrissa na we yagiye
agaragaza agahinda k’ibyo yari arimo kunyuramo.
Ariko hagati muri ibi byose, hari ikindi kibazo cyakomeje
kugarukwaho: Vestine na Idrissa bahuye bate? Ni nde wabaye umuhuza wabo?
Mu nkuru zagiye zivugwa nyuma y’uko umubano wabo ushyizwe
ahagaragara, izina rya Murindahabi ryakunze kugarukwaho nk’umuntu wagize uruhare
mu guhuza Vestine na Idrissa. Gusa yagiye ahakana kenshi ko ari we wabahuje.
Yavuze ko yamenye iby’urukundo rwabo nyuma y’uko Vestine
ubwe amusanze aho yakoreraga, akamubwira ko afite umukunzi kandi ko bitegura
kurushinga.
Idrissa, ku rundi ruhande, we yagiye yumvikana avuga ko
yahuye na Vestine bigizwemo uruhare na Murindahabi.
Ibi byatumye ikibazo cy’uwahuje aba bombi gikomeza kuba
amayobera ku bakurikirana inkuru yabo.
Hari n’andi makuru yavuzwe ko Idrissa yageze mu Rwanda mu
Ukwakira 2024, icyo gihe akagira umubano n’umwe mu bakobwa bari baritabiriye
irushanwa rya Miss Rwanda, ariko uyu mubano ntukomeze kuko uwo mukobwa atari yiteguye
gushinga urugo.
Bivugwa ko uyu mukobwa yaba yaragiriye Idrissa inama yo
gushaka umukobwa uzwi cyane mu itangazamakuru niba yarashakaga kubaka urugo
rushingiye ku kuba bombi bazwi.
Icyakora, aya makuru ntabwo InyaRwanda yabashije kuyagenzura
mu buryo bwigenga.
Ubuhamya
bushya butanga indi sura y’uko Vestine na Idrissa bahuye
Mu gihe ikibazo cy’urugo rwabo gikomeje kuvugwa, InyaRwanda
yabonye ubuhamya bw’umwe mu bantu bo mu muryango wa Ishimwe Vestine, utanga
ibisobanuro birambuye ku buryo Idrissa yamenyanye na Vestine.
Uyu mutangabuhamya avuga ko yamenye ko Vestine akundana na
Idrissa mu mwaka wa 2024.
Nk’uko abivuga, Vestine ubwe ni we wamubwiye ko Idrissa
yamumenye binyuze ku mukobwa witwa Dyna, wamuhaye nimero ya telefoni ya
Vestine.
Ati: “Yahaye Idrissa nimero ya Vestine. Idrissa yabwiye
Vestine ko iwabo ari muri Burkina Faso ariko ngo aba mu Bushinwa.”
Uyu mutangabuhamya avuga ko icyo gihe atari azi neza ibyo
Idrissa yakoraga, ndetse ko na Vestine ubwe atari azi neza ibikorwa Idrissa yakoraga.
Idrissa
yakoresheje izina “Jean Luke”?
Muri ubu buhamya kandi, havugwamo ko mu ntangiriro z’umubano
wabo Idrissa yaba yaragiye abwira Vestine ko yitwa “Jean Luke.”
Uyu mutangabuhamya avuga ko Vestine yamenye amazina nyakuri
y’umugabo we ari uko bari bageze mu nzira yo gusezerana imbere y’amategeko,
ubwo yamenyaga ko yitwa Idrissa Ouedraogo.
Ibi, niba ari ukuri, byaba ari kimwe mu bintu byihariye
byaranze intangiriro y’umubano wabo.
Uyu mutangabuhamya kandi avuga ko Idrissa yageze mu Rwanda
inshuro eshatu mbere y’uko akora ubukwe na Vestine.
Avuga ko Vestine atigeze ajya gusura ababyeyi ba Idrissa
muri Burkina Faso, kuko ngo Idrissa yamubwiraga ko adashaka ko ajyayo.
Muri ubu buhamya, havugwamo kandi urugendo rwa Idrissa mbere
y’uko atura mu Rwanda.
Uyu mutangabuhamya avuga ko Idrissa yabanje kuba mu
Bushinwa, nyuma akaza kwimukira i Dubai, aho yamaze igihe, mbere yo gutura mu
Rwanda muri Gicurasi 2025.
Ni muri icyo gihe umubano we na Vestine wari umaze kugera ku
rwego rukomeye, kugeza ubwo bahisemo kubana nk’umugabo n’umugore.
Ubuhamya
buvuga ku burakari bwa Idrissa
Ikindi kintu gikomeye kiri muri ubu buhamya ni ibirebana
n’imyitwarire ya Idrissa, aho uyu muntu wo mu muryango wa Vestine avuga ko
yamubonaga nk’umuntu wagiraga uburakari bukabije mu bihe bitandukanye.
Atanga urugero rw’ibyabaye mbere y’uko Vestine na Idrissa
basezerana imbere y’amategeko.
Avuga ko bafashe imodoka bagiye gushaka ahantu bazakirirwa,
ariko bageze mu nzira bagira ibyo batumvikanaho, Idrissa ava mu modoka, atega
moto arabasiga, ubundi ajya mu rugo, gahunda yari yabajyanye birangira itabaye.
Uyu mutangabuhamya kandi avuga ko mbere y’ubukwe, Vestine
yamenye ko Idrissa afite umwana.
Nyuma
y’ubukwe, gushwana kwarushijeho kugaragara
Vestine na Idrissa bakoze ubukwe ku wa 5 Nyakanga 2025,
nyuma y’uko bari bamaze igihe bakundana.
Uyu mutangabuhamya avuga ko nyuma yo gukora ubukwe, umubano
wabo waranzwe n’amakimbirane no gushwana.
Avuga kandi ko Idrissa yagiriraga ishyari musaza wa
Vestine, ngo kubera ko hari igihe yafashe Vestine ku rutugu.
Ibi ni bimwe mu bintu uyu mutangabuhamya ashingiraho mu
gusobanura impamvu yumva ko umubano w’aba bombi wari umaze kugira ibibazo
bikomeye.
“Idrissa
ni umuntu uhinduka”
Mu gusoza ubu buhamya, uyu muntu yabajijwe niba abona ko
umubano wa Vestine na Idrissa ushobora kongera gusubira ku murongo.
Ku rundi ruhande, Idrissa na Vestine bombi bagiye batanga
ibisobanuro ku bibazo byabo mu bihe bitandukanye, buri umwe asobanura uruhande
rwe ku byabaye mu rugo rwabo.
Ni muri urwo rwego inkuru yabo ikomeje kuba imwe mu ziri
kuvugwa cyane mu myidagaduro nyarwanda, aho ikibazo cy’uko bahuye, uwabahuje,
ndetse n’icyatumye urugo rwabo rugera ku gusaba gatanya bikomeje gutera
amatsiko menshi.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIJYANYE N’IBYO IDRISSA YABWIYE ABANYAMAKURU
KANDA HANO UREBE IBYAVUGIWE MU RUBANZA RUSHINGIYE KU GUSABAKWEREKWA UMWANA, NO GUKORESHA ADN
