Byaba ari ku rwego rw’abami – Rick Ross ku ndirimbo y’inzozi ze yakorana na Bob Marley, Fela Kuti na Burna Boy

Imyidagaduro - 14/03/2026 4:54 PM
Share:

Umwanditsi:

Byaba ari ku rwego rw’abami – Rick Ross ku ndirimbo y’inzozi ze yakorana na Bob Marley, Fela Kuti na Burna Boy

Umuraperi wo muri Amerika Rick Ross yatangaje abahanzi yakwishimira gukorana na bo mu ndirimbo imwe, agaragaza ko byaba ari inzozi ahuriye n’ibihangange by’umuziki nka Bob Marley, Fela Kuti na Burna Boy, bagahurira mu ndirimbo.

Uyu muraperi uzwiho gushinga inzu itunganya umuziki ya Maybach Music Group, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira mu kiganiro cyanyuze kuri internet (livestream), aho yabajijwe ku nzozi ze zo gukorana n’abandi bahanzi.

Rick Ross yavuze ko aramutse ahawe amahirwe yo gukora indirimbo ihuza abahanzi b’indashyikirwa, yahitamo kuyikorana n’abo batatu kuko buri umwe muri bo afite amateka akomeye mu muziki.

Yagize ati: “Mu nzozi zanjye zo gukorana n’abandi bahanzi, nabona ndirimbana na Rick Ross, Bob Marley, Fela Kuti na Burna Boy. Mutekereze indirimbo ihuje abo bose. Kuri njye byaba ari urwego rw’abami mu muziki. Byaba ari ibintu byo ku rwego rwo hejuru cyane.”

Rick Ross yakomeje avuga ko aramutse anabashije kongeramo undi muhanzi umwe kuri iyo ndirimbo, yahitamo umunyabigwi mu muziki wa Soul na R&B, Sade, nubwo yemera ko bishobora kutoroha kumugeraho.

Ati: “Ndi boss ariko sinzi niba byoroshye kubona Sade ngo dukorane. Namushyira ku rutonde rw’ibyifuzo byanjye. Ndakunda cyane Sade.”

Rick Ross asanzwe ari umwe mu baraperi bubatse izina rikomeye muri Hip Hop ku isi, mu gihe Bob Marley na Fela Kuti bafatwa nk’ibihangange byagize uruhare rukomeye mu guteza imbere injyana za Reggae na Afrobeat ku rwego mpuzamahanga.

Ku rundi ruhande, Burna Boy we ari mu bahanzi bagezweho batumye umuziki wa Afrobeats urushaho kumenyekana ku isi, bituma gukorana kwabo byafatwa nk’ihuriro ry’ibisekuru bitandukanye by’umuziki.

Rick Ross ni umwe mu baraperi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bageze kure mu muziki wa Hip Hop, ndetse aza no kuba umwe mu bacuruzi bakomeye muri uru ruganda.

Mu myaka irenga 20 amaze mu muziki, Ross yubatse izina rikomeye haba mu ndirimbo yasohoye, ibitaramo ndetse no gushinga inzu itunganya umuziki ifasha abahanzi batandukanye.

Rick Ross amazina ye nyakuri ni William Leonard Roberts II, yavukiye i Clarksdale muri Mississippi ariko aza gukurira i Miami muri Florida.

Yatangiye kwigaragaza mu muziki mu ntangiriro z’imyaka ya 2000, ariko izina rye ryatangiye kumenyekana cyane mu 2006 ubwo yasohoraga indirimbo Hustlin’ yakunzwe cyane mu muziki wa Hip Hop.

Iyi ndirimbo yamuhesheje amasezerano akomeye mu nzu itunganya umuziki ya Def Jam Recordings, aho yasinyishijwe na Jay-Z wari uyoboye iyi label muri icyo gihe.

Nyuma y’intsinzi ya “Hustlin’”, Rick Ross yahise asohora album ye ya mbere yise Port of Miami mu 2006. Iyi album yahise igera ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard 200, ibintu byamushyize mu baraperi bakomeye muri Amerika.

Yakomeje gusohora izindi album zakunzwe zirimo: Trilla (2008), Deeper Than Rap (2009), Teflon Don (2010), God Forgives, I Don’t (2012) n’izindi.

Zimwe muri izi album nazo zagiye zigera ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard 200, bigaragaza ubwamamare bwe mu muziki wa Rap.

Mu 2009 Rick Ross yashinze inzu itunganya umuziki yise Maybach Music Group (MMG). Iyi label yafashije kuzamura abahanzi batandukanye barimo: Meek Mill, Wale na Omarion. Iyi label yatumye Rick Ross ataba gusa umuhanzi ahubwo aba n’umushoramari ukomeye mu muziki.

Mu rugendo rwe, Rick Ross yagiye atwara ibihembo bitandukanye ndetse agahabwa nominations mu bihembo bikomeye nka Grammy Awards. Yakoranye n’abahanzi bakomeye barimo Drake, Jay-Z, Kanye West, na Lil Wayne.

Kugeza ubu Rick Ross akomeje gukora umuziki no gushora imari mu bikorwa bitandukanye birimo ubucuruzi ndetse n’imyidagaduro.

Uyu muraperi afatwa nk’umwe mu bagize uruhare runini mu guhindura isura ya Hip Hop mu myaka ya 2000 kuzamura, aho yubatse izina rishingiye ku ndirimbo zikomeye, ubucuruzi ndetse no gufasha abahanzi bakizamuka.


Rick Ross yatangaje abahanzi yifuza gukorana na bo mu ndirimbo y’inzozi ze, harimo Bob Marley, Fela Kuti na Burna Boy


Burna Boy yagaragaye ku rutonde rw’abahanzi Rick Ross yifuza gukorana na bo mu ndirimbo y’inzozi ze



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...