Bwiza yitabiriye ibirori umunyamakuru Tessy yambikiwemo impeta - AMAFOTO

Imyidagaduro - 15/06/2025 4:09 PM
Share:

Umwanditsi:

Bwiza yitabiriye ibirori umunyamakuru Tessy yambikiwemo impeta - AMAFOTO

Umuhanzikazi Bwiza yitabiriye ibirori Umuraperi Shizzo yambikiyemo impeta y’urukundo umukunzi we Kayitesi Yvonne wamamaye nka Tessy.

Bwiza na Tessy basanzwe ari inshuti z’akadasohoka. Ibi birori byabereye mu Mujyi wa Dubai kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Kamena 2025.

Nyuma y'igihe bivugwa ko bari mu munyenga w'urukundo ariko bagakomeza kubihisha, inkuru yaramukiye ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 15 Kamena 2025, ni iy'uko Tessy wamamaye mu itangazamakuru mu Rwanda yamaze kwambikwa impeta y'urukundo n'umuraperi Shizzo usanzwe utuye muri Amerika.

Nyuma yo gusangiza abamukurikira ku rubuga rwa Instagram amafoto abereye ijisho, Shizzo yakurikijeho ubutumwa bugira buti: "Twabikoze. Yavuze yego ku buziraherezo. Nambitse impeta Tessy. Buri nkuru y'urukundo yose ni nziza ari iyacu niyo nkunda. 1Abakorinto: 13:4-7."

Yakomeje agira ati: "Kuva twahura bwa mbere, nari mbizi ko nshaka kumarana ubuzima bwose nawe mukunzi. Warakoze kumpitamo."

Shizzo yashimye Imana yo yamugeneye Tessy nk'umufasha umukwiriye. Ati: "Imana yabikoze. Warakoze Mana kuzana uyu mugore w'igikundiro mu buzima bwanjye."

Tessy na we ntiyatindiganyije, ahubwo yasangije abamukurikira amafoto meza yambikwa impeta n'umukunzi we, maze ayaherekesha amagambo agira ati: "Mu maso yawe, niho nabonye ubuzima bwanjye bw'iteka. Ku buzima bw'urukundo n'ibyishimo. Nkunda kugukunda buri munsi Papa T."

Mu byamamare byakiranye yombi iyi nkuru ndetse bakabifuriza ibyiza byinshi, harimo umunyamakuru Bianca, Nyambo Jesca, Blandy Star, Clapton Kibonge, abanyamakuru bakoranye na Tessy ku Isango Star n'abandi benshi.

Inkuru y’urukundo rwa Tessy na Shizzo yatangiye kumenyekana mu mpera za 2024, nubwo icyo gihe batigeze berura ngo babishyire mu itangazamakuru.

Umunyamakuru Kayitesi Yvonne wamenyekanye nka Tessy aherutse gusezera ku Isango Star yari amazeho imyaka itanu, avuga ko agiye gushyira imbaraga mu kiganiro yatangije gitambuka kuri shene ya Youtube yitwa ‘This&That’.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Tessy ntabwo yigeze avuga icyatumye asezera ku Isango Star.

Ati: “Mbabajwe no kubamenyesha ko nasezeye ku mwanya wo kuba umunyamakuru wa Isango Star, nyuma y’imyaka itanu naje gufata icyemezo kingoye. Mu gihe nahamaze narakuze yaba njye ndetse no mu mwuga.”

Tessy watangiye itangazamakuru mu 2020 mu gihe cya Covid-19, aherutse kumvikana avuga ko yinjira mu mwuga atari yorohewe kuko yabanje kugeragereshwa ruswa ishingiye ku gitsina gusa aza kubisimbuka.

Umuhanzikazi Bwiza yitabiriye ibirori umuraperi Shizzo yambikiyemo impeta umunyamakuru Tessy

Tessy yambitswe impeta y'urudashira

Ubwo Shizzo yateraga ivi asaba Tessy kumubera umugore

Bombi bishimiye urugendo rugana ku buziraherezo batangiye

Amakuru ahari aravuga ko bitegura no kurushinga vuba

Urukundo rugeze aharyoshye

Inshuti n'abavandimwe bari baje kubashyigikira


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...