Bwiza ari mu bahanzi b’Abanyarwanda
basusurukije abitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi wabereye mu
Kinigi kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026.
Nyuma yo kuva ku rubyiniro, uyu
muhanzikazi yagiranye ikiganiro kigufi na InyaRwanda, avuga ko yishimiye uburyo
yakiriwe ndetse n’ibihe byiza yagiranye n’abakunzi b’umuziki we.
Yavuze ko ibihe byiza yagiranye
n’abitabiriye ibi birori byamusigiye ibyishimo. Ati “Meze neza, ndishimye.
Abantu twaririmbanye, twabyinanye; mbese byari ibyishimo.”
Mu gihe Bwiza ari mu byishimo
by’ibirori bya Kwita Izina, yanahaye abakunzi be indi nkuru bashobora
kwishimira, avuga ko umushinga mushya w’umuziki afite uri hafi gusohoka.
Uyu muhanzikazi yavuze ko album
nshya ye izajya hanze mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, asiga igitekerezo
cy’uko ishobora no gukurikirwa n’igitaramo cyo kuyimurikira abakunzi be.
Ati “Abafana banjye bitege album
nshya mu byumweru bibiri biri imbere. Ntawamenya, wabona tunakoze igitaramo.”
Ibi bivuze ko abafana ba Bwiza
bashobora kuba bagiye kubona umuziki mushya nyuma y’igihe uyu muhanzikazi yari
amaze yibanda ku bikorwa bitandukanye by’umuziki we.
Uretse umuziki, Bwiza yanavuze ku
bijyanye n’ubuzima bwe bwite, by’umwihariko amakuru amaze iminsi amuvugwaho
ajyanye no kurushinga.
Ubwo yabazwaga aho imyiteguro
y’ubukwe bwe igeze, Bwiza yasubije mu magambo make ariko yumvikanisha ko uwo
munsi utari kure. Ati “Buri hafi.”
Aya magambo aje nyuma y’amakuru
amaze igihe avugwa ko Bwiza ari gutegura ubukwe n’umujyanama we, Uhujimfura
Jean Claude.
Umubano wa Bwiza na Uhujimfura
watangiye mu buryo bw’akazi. Mu myaka yashize, Uhujimfura ni we wabaye
umujyanama wa Bwiza ndetse amufasha mu rugendo rwe rw’umuziki binyuze muri
KIKAC Music.
Ni umubano watangiye nk’uw’umuhanzi
n’umujyanama we, ariko nyuma uza kurenga imipaka y’akazi, aba bombi bagirana
umubano w’urukundo.
Bwiza amaze imyaka igera kuri itanu
ari mu rugendo rw’umuziki afatanyamo bya hafi na Uhujimfura Jean Claude, kuva
yinjiye muri KIKAC Music.
Muri iyo myaka, umubano wabo
wakomeje kugaragara cyane mu bikorwa by’umuziki wa Bwiza, kugeza ubwo amakuru
yo kuba bari mu rukundo atangiye kuvugwa ku mugaragaro.
Kuri ubu, amakuru ahari avuga ko
aba bombi bamaze gutera indi ntambwe mu mubano wabo, bakaba baratangiye
imyiteguro ibaganisha ku kubana nk’umugabo n’umugore.
Amakuru yizewe agera kuri
InyaRwanda avuga ko Bwiza na Uhujimfura bamaze kumvikana ku itariki y’ubukwe
bwabo, nubwo kugeza ubu batari bayitangaza ku mugaragaro.
Bivugwa ko ubwo bukwe bushobora
kuba mu mezi ya mbere ya 2027, mu gihe Bwiza we yahisemo kubwira abakunzi be
gusa ko “buri hafi”.
Ku ruhande rumwe, uyu muhanzikazi
ari gutegura igice gishya cy’urugendo rwe rw’umuziki, aho ategerejweho album
nshya mu byumweru bibiri biri imbere. Ku rundi ruhande, ubuzima bwe bwite na
bwo buri mu gihe cy’impinduka, aho ari hafi gutera intambwe nshya mu rukundo.
Ni ibintu bituma uyu mwaka wa 2026 ushobora kurangira Bwiza afite byinshi byo kwishimira: umuziki mushya uri hafi gusohoka ndetse n’imyiteguro y’ubukwe iri gufata indi ntera.

Bwiza yatangaje ko ari kwitegura gukora ubukwe n’umukunzi we Uhujimfura usanzwe ari n’umujyanama we
