Bwiza yataramiye mu Ntara ebyiri mu ijoro rimwe - AMAFOTO

Imyidagaduro - 14/06/2026 12:22 PM
Share:

Umwanditsi:

Bwiza yataramiye mu Ntara ebyiri mu ijoro rimwe - AMAFOTO

Umuhanzikazi Bwiza Emerance uzwi cyane ku izina rya Bwiza, yaraye yanditse amateka adasanzwe mu rugendo rwe rwa muzika nyuma yo gutaramira abakunzi be mu Ntara ebyiri zitandukanye mu ijoro rimwe, ibintu bidakunze kubaho ku bahanzi benshi kubera intera n’imbogamizi z’urugendo.

Uyu muhanzikazi uri mu bagezweho mu muziki nyarwanda, yabanje kwitabira igitaramo cya “Summer Country Tour” cyabereye kuri Sitade Ubworoherane mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru, mbere yo gukomereza mu Karere ka Rubavu mu Ntara y'Iburengerezuba aho yari ategerejwe mu birori byo gutanga ibihembo bya Rubavu Music Awards & Talent Detection 2026.

Ni ibikorwa byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 13 Kamena 2026, aho Bwiza yagaragaje imbaraga n’ubushake bwo kwegera abakunzi b’umuziki bo mu bice bitandukanye by’igihugu.

Mu gitaramo cya Summer Country Tour cyabereye i Musanze, Bwiza ni umwe mu bahanzi bahawe inshingano zo gutangira gususurutsa abitabiriye iki gitaramo cyari cyahuje ibyamamare bitandukanye mu muziki nyarwanda.

Uyu muhanzikazi wabarizwaga ku rutonde rw’abari bitezwe cyane, yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo ‘Gake’, ‘Ready’, ndetse na ‘Ogera’ yakoranye na Bruce Melodie, ibintu byatumye abakunzi be bamwereka urukundo rwinshi binyuze mu kuririmbana na we no kubyina indirimbo ze.

Mu gihe benshi bari bagitekereza ko nyuma y’iki gitaramo aza kuruhuka cyangwa agasubira i Kigali, Bwiza yari afite indi gahunda ikomeye imutegereje mu Ntara y’Iburengerazuba.

Nyuma yo kurangiza kuririmba i Musanze hagati ya saa mbili na saa tatu z’ijoro, Bwiza yahise afata urugendo rwerekeza i Rubavu aho yari yatumiwe mu birori byo gutanga ibihembo bya Rubavu Music Awards & Talent Detection byabereye muri Kivu Intare Arena.

Ahagana saa tanu z’ijoro, uyu muhanzikazi yari ageze i Rubavu, yongera gutaramira imbaga yari yitabiriye ibi birori byari bibaye ku nshuro ya kabiri. Abitabiriye ibi birori bamwakiriye mu buryo bushimishije, cyane cyane ko yari avuye mu kindi gitaramo gikomeye cyabereye mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe ndetse yerekana ko nubwo yari avuye mu rugendo rurerure, yari agifite imbaraga zo gususurutsa abakunzi b’umuziki.

Gutaramira mu Ntara ebyiri zitandukanye mu ijoro rimwe ni ibintu bidakunze kugaragara cyane mu muziki nyarwanda, bitewe n’igihe gisabwa mu ngendo ndetse n’imyiteguro iba ikenewe kuri buri gitaramo.

Ibi byatumye Bwiza yinjira mu mubare muto w’abahanzi bamaze gukora igikorwa nk’iki. Mbere ye, ibikorwa nk’ibi byaherukaga kuvugwa cyane ubwo Bushali na Chriss Eazy bataramiraga mu gihugu cy’u Burundi ndetse bakongera bagataramira no mu Rwanda mu ijoro rimwe.

Ku ruhande rwa Bwiza, kuba yarabashije gutaramira i Musanze n’i Rubavu mu masaha make hagati yabyo, byongeye kugaragaza uburyo agenda aba umwe mu bahanzi bafite gahunda nyinshi ndetse bakomeje kwitabira ibitaramo byo hirya no hino mu gihugu.

Mu birori bya Rubavu Music Awards & Talent Detection 2026, Bwiza ntabwo yari wenyine ku rubyiniro kuko hanataramiye umuraperi Riderman, uri kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki nyarwanda.

Riderman yataramiye abakunzi be mu ndirimbo zatumye yubaka izina rye mu muziki nyarwanda, ibintu byatumye ibirori birushaho kuba iby’amateka ku bakunzi b’umuziki bitabiriye.

Rubavu Music Awards & Talent Detection ni ibihembo byashyizweho hagamijwe gushimira no guteza imbere impano z’abahanzi bo mu Karere ka Rubavu no mu Ntara y’Iburengerazuba muri rusange.

Uyu mwaka byitabiriwe n’abahanzi, abayobozi n’abakunzi b’umuziki batandukanye, bikomeza kwerekana ko bigenda bifata indi ntera.

Ku ruhande rwa Bwiza, ijoro ryo ku wa 13 Kamena 2026 rizakomeza kwibukwa nk’irigaragaza ubwitange bwe mu kazi ke, aho yashoboye guhuza ibitaramo bibiri bikomeye mu Ntara ebyiri zitandukanye mu masaha make, agasiga ibyishimo ku bakunzi be bo mu Majyaruguru no mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Amafoto ya Bwiza ubwo yaririmbaga mu gutangiza ibitaramo "Summer Country Tour" byabereye i Musanze

Amafoto ya Bwiza aririmba mu birori byo gutanga ibihembo 'Rubavu Music Awards 2026'



Umuraperi Riderman yatanze ibyishimo mu bihembo 'Rubavu Music Awards' byatangiwe mu Karere ka Rubavu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...