Uyu
muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zirimo “Ready”, yasangije abakunzi be amafoto
n’amashusho ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza ari muri iyi nzu ndangamurage
iri i Stockholm, ku wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2026.
Bwiza
ari muri Suède aho amaze iminsi mike ahakoreye igitaramo ku wa Gatandatu tariki
07 Werurwe 2026, maze ahitamo no gusura bimwe mu bice bikomeye by’amateka
n’umuco by’icyo gihugu.
Mu
byo yasobanuriwe muri iyi nzu ndangamurage harimo igice cyihariye cyitwa
“Ragnfrid’s Saga”, aho uwahasuye yinjira mu rugendo rw’amateka rumara iminota
igera kuri 11, rumwereka ubuzima bw’aba Vikings mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Muri
uru rugendo, umushyitsi amenya byinshi ku mibereho y’aba Vikings, uburyo
bubakaga inzu zabo, ibyo baryaga, uko bagendaga mu nyanja bakoresheje amato
yabo azwi cyane, ndetse n’uko bagiraga uruhare rukomeye mu bucuruzi no mu
ntambara mu Burayi bwo hambere.
Aba
Vikings ni ubwoko bw’abantu bakomokaga mu bihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi
bizwi nka Scandinavia, birimo Norvege, Suède na Denmark.
Amateka
agaragaza ko aba bantu babayeho cyane hagati y’umwaka wa 800 kugeza mu wa 1050
nyuma ya Yesu Kristo, igihe cyiswe Viking Age mu mateka y’u Burayi.
Aba
Vikings bari bazwi cyane nk’abasirikare n’abasare bakomeye. Bari bafite amato
yihariye yitwaga Longships yabafashaga kugenda mu nyanja no kugera mu bihugu
bya kure. Ibi byatumye bagera mu bice byinshi by’u Burayi ndetse no mu bindi
bihugu byo ku migabane itandukanye.
Nubwo
bakunze kuvugwa nk’indwanyi zakoraga ibitero mu bihugu bitandukanye, amateka
agaragaza ko aba Vikings bari n’abacuruzi bakomeye, abahinzi ndetse n’aborozi.
Bagize
uruhare mu kwagura ubucuruzi mu Burayi bwo hambere, ndetse bagera no mu bice
by’Ubwongereza, Ubufaransa, Iceland, Greenland ndetse bamwe bavuga ko bageze no
muri Amerika mbere y’ivumburwa rya Christopher Columbus.
Inzu
ndangamurage ya Viking Museum iri i Stockholm ni imwe mu zigisha amateka y’aba
Vikings mu buryo bugezweho.
Mu
bintu bikurura abantu bayisura harimo:
Amato
ya Vikings (Longships) yubatswe nk’uko yakoreshwaga mu bihe bya kera.
Intwaro
n’ibikoresho by’intambara birimo inkota, ingabo n’ingofero bakoreshaga.
Ibikoresho
byo mu buzima bwa buri munsi birimo ibyakoreshwaga mu guteka, mu buhinzi no mu
bworozi.
Ragnfrid’s
Saga, igice cy’ikoranabuhanga cyigisha amateka y’aba Vikings mu buryo bw’inkuru
igaragara mu majwi n’amashusho.
Iyi
nzu ndangamurage ikunze gusurwa n’abakerarugendo baturutse hirya no hino ku
Isi, bashaka kumenya amateka y’aba Vikings bagize uruhare rukomeye mu mateka
y’u Burayi.
Ku
ruhande rwa Bwiza, gusura iyi nzu byabaye nk’urugendo rwo kumenya amateka
n’umuco by’aho ari mu bitaramo, ibintu bikunze gukorwa n’abahanzi benshi mu
gihe bagiye mu bindi bihugu.
Nubwo
yari mu ruzinduko rw’umuziki, uyu muhanzikazi yahisemo gufata akanya agasura
kimwe mu bice bikomeye by’amateka ya Suède, asangira n’abamukurikira kuri
internet ibyishimo by’uru rugendo.

Bwiza
yasuye Viking Museum i Stockholm mu gihe ari mu ruzinduko rw’ibitaramo ku
Mugabane w’u Burayi

Viking
Museum iherereye i Stockholm ni imwe mu nzu ndangamurage zigaragaza amateka
y’aba Vikings babayeho mu Majyaruguru y’u Burayi mu kinyejana cya 8 kugeza mu
cya 11






