Bwiza yasohoye Album, ‘Folomiana’ irashyira irasohoka: Indirimbo 15 zakwinjiza neza muri Weekend – VIDEO

Imyidagaduro - 17/05/2025 7:51 AM
Share:

Umwanditsi:

Bwiza yasohoye Album, ‘Folomiana’ irashyira irasohoka: Indirimbo 15 zakwinjiza neza muri Weekend – VIDEO

Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.

Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n’abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo. 

Mu ndirimbo zasohotse muri iki cyumweru, harimo iyitwa 'Folomiana' yategerejwe igihe kirekire, ikavugwaho amagambo atagira ingano. Nyuma y'uko isohotse, umuhanzi Kevin Kade yatangaje ko we na Chriss Eazy, bafashe icyemezo cyo kongera muri iyi ndirimbo Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben biturutse mu kuba yarayikunze, ariko kandi babibona nk’amahirwe yo guhuza imbaraga n’umuhanzi wababereye ikitegererezo mu rugendo rw’abo rw’umuziki.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda tariki 14 Gicurasi 2025, Kevin Kade yavuze ko ‘Folomiana’ yatangiye gukorwa muri Werurwe 2025 ari we wenyine, nyuma hiyongeramo Chriss Eazy, na The Ben waje nyuma cyane ubwo indirimbo yari igeze ku rwego rwo gusohoka.

Yagize ati: “Igitekerezo cyo gukorana cyazanywe na Chriss Eazy, ariko indirimbo yatangiye ari njye njyenyine. Twarayikoze irarangira, tunafata amashusho twembi. The Ben yarayumvise ayikunda, atuganiriza ku buryo twamwongeramo.”

Kevin avuga ko ubwo The Ben yari mu bitaramo i Burayi, bagombaga kumutegereza agaruka kugira ngo afatwe amashusho. Yagize ati: “Yaraje ubwo yari avuye i Burayi, afata amashusho ye wenyine kuko twe twari twaramaze gufata ayacu. Niyo mpamvu amafoto yagiye asohoka mbere yari ari njye na Chriss Eazy gusa.”

Uyu muhanzi avuga ko kuba yongeye gukorana na The Ben bwa kabiri abifata nk’umugisha udasanzwe. Ati: “Ni ikintu cy’agaciro, si ibintu buri wese abona. Ni ubuhamya bwiza bw’uko yanyumvise no ku rwego yangejejeho. Abikorana urukundo kandi ibyo afite abisangiza abandi.”

Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe mu minsi itatu ku ruhande rwa Kevin Kade na Chriss Eazy, mu gihe The Ben yayafashe ku munsi umwe. Kevin avuga ko bahisemo imyambarire itandukanye n’iyo abantu basanzwe bamenyereye, bayikuye ku isura y’umuco wo muri Mexique bawuhuza n’ibigezweho mu karere.

Yagize ati: “Twashatse ibintu bifite umwihariko, dushyira hamwe ibitekerezo byinshi. Iyi ndirimbo yatwaye amafaranga menshi, ariko imibare ntitwayitangaza kuko ni ibanga ry’akazi.”

‘Folomiana’ iri ku mwanya wa kabiri kuri album Kevin Kade na Chriss Eazy bari gutegura, kandi uyu mwaka bafite gahunda yo gukomeza gukorana nk’abavandimwe.

Iyi ndirimbo yanditswe n’abarimo Kevin Kade, Chriss Eazy, The Ben, Element Eleéeh, Diez Dola, Junior Giti na Dylan Kabaka. Kade yashimiye by’umwihariko Makanyaga Abdul wabafashije kunoza amagambo y’indirimbo ye ‘Hashize iminsi’ bifashishije muri ‘Folomiana.

Kuri uyu wa Gatanu kandi, ni bwo umuhanzikazi Bwiza, umukobwa uri kuzamuka neza mu ruhando rw’abahanzi, yashyize hanze Album ye nshya yise “25 Shades.”

Nubwo bizwi ko Bruce Melodie na The Ben ari bamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda no mu Karere, ariko icyatangaje benshi ni uko n’ubwo bombi bamaze imyaka myinshi mu muziki, nta ndirimbo n’imwe bigeze bakorana.

Hari ubwo bagerageje gukorana ariko ntibyagira icyo bitanga. Gusa kuri iyi nshuro, Bwiza yakoze amateka yo kubahuza kuri Album ye, ibintu benshi bafata nk’igikorwa gikomeye kandi kidasanzwe.

Bwiza na Bruce Melodie bakoranye indirimbo ‘Ogera’ yamamaye mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame, ni mu gihe The Ben bakoranye indirimbo ‘Bestfriend’.

Kuri Album ye harimo indirimbo 12 harimo: Ahazaza, To You, Maritha, Isi, Hello, Symbol, Ndabaga, Nasara yakoranye na Loader, Ginger ndetse na ‘Best Friend’ iri mu njyana ya Amapiano.

Ni Album yakozweho n'aba Producer barimo Loader, Prince Kiiiz, Davy Denko, Phantom, Santana Sauce, inononsorwa na Bob Pro.

Mu bandi bahanzi bakoze mu nganzo, harimo Bosco Nshuti, Kivumbi, Diez Dola, QD, Khalifan wahuje imbaraga na Marina, Racine na Papa Cyangwe, Alex Nkomezi n’abandi.

Dore indirimbo 15 zagufasha kuryoherwa n’impera z’icyumweru:

1.     Folomiana - Chriss Eazy, Kevin Kade & The Ben

2.     Nasara – Bwiza ft Loader

3.     Mama – Kivumbi King ft Mike Kayihura

4.     Ndishimye – Bosco Nshuti

5.     Inkuba – Diez Dola

6.     We made it - Khalfan Govinda ft Marina & Jay C Ambassador

7.     100 – Racine ft Papa Cyangwe

8.     Umwiza - QD

9.     Amaraso – Alexis Nkomezi ft Gisubizo Ministry

10.Isi – Angell Mutoni ft Blocka Beats 

11.Nyash – Yee Fanta

12.Kirabo - Able

13.Ijuru – Eddy Muramyi ft Takie NDOU 

14.7 Vice Versa [Karaoke Version] - Passy Kizito

15.Uwambitswe - Siloam Choir/Adepr Kumukenke ft Bosco Nshuti


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...