Ikigamijwe
ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka
no kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze
mu nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n’abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda tariki 14 Gicurasi 2025,
Kevin Kade yavuze ko ‘Folomiana’ yatangiye gukorwa muri Werurwe 2025 ari we wenyine,
nyuma hiyongeramo Chriss Eazy, na The Ben waje nyuma cyane ubwo indirimbo yari
igeze ku rwego rwo gusohoka.
Yagize
ati: “Igitekerezo cyo gukorana cyazanywe na Chriss Eazy, ariko indirimbo
yatangiye ari njye njyenyine. Twarayikoze irarangira, tunafata amashusho
twembi. The Ben yarayumvise ayikunda, atuganiriza ku buryo twamwongeramo.”
Kevin
avuga ko ubwo The Ben yari mu bitaramo i Burayi, bagombaga kumutegereza agaruka
kugira ngo afatwe amashusho. Yagize ati: “Yaraje ubwo yari avuye i Burayi,
afata amashusho ye wenyine kuko twe twari twaramaze gufata ayacu. Niyo mpamvu
amafoto yagiye asohoka mbere yari ari njye na Chriss Eazy gusa.”
Uyu
muhanzi avuga ko kuba yongeye gukorana na The Ben bwa kabiri abifata
nk’umugisha udasanzwe. Ati: “Ni ikintu cy’agaciro, si ibintu buri wese abona.
Ni ubuhamya bwiza bw’uko yanyumvise no ku rwego yangejejeho. Abikorana urukundo
kandi ibyo afite abisangiza abandi.”
Amashusho
y’iyi ndirimbo yafashwe mu minsi itatu ku ruhande rwa Kevin Kade na Chriss
Eazy, mu gihe The Ben yayafashe ku munsi umwe. Kevin avuga ko bahisemo
imyambarire itandukanye n’iyo abantu basanzwe bamenyereye, bayikuye ku isura
y’umuco wo muri Mexique bawuhuza n’ibigezweho mu karere.
Yagize
ati: “Twashatse ibintu bifite umwihariko, dushyira hamwe ibitekerezo byinshi.
Iyi ndirimbo yatwaye amafaranga menshi, ariko imibare ntitwayitangaza kuko ni
ibanga ry’akazi.”
‘Folomiana’
iri ku mwanya wa kabiri kuri album Kevin Kade na Chriss Eazy bari gutegura,
kandi uyu mwaka bafite gahunda yo gukomeza gukorana nk’abavandimwe.
Iyi ndirimbo yanditswe n’abarimo Kevin Kade, Chriss Eazy, The Ben, Element Eleéeh, Diez Dola, Junior Giti na Dylan Kabaka. Kade yashimiye by’umwihariko Makanyaga Abdul wabafashije kunoza amagambo y’indirimbo ye ‘Hashize iminsi’ bifashishije muri ‘Folomiana.
Nubwo bizwi ko Bruce Melodie na The Ben ari bamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda no mu Karere, ariko icyatangaje benshi ni uko n’ubwo bombi bamaze imyaka myinshi mu muziki, nta ndirimbo n’imwe bigeze bakorana.
Hari ubwo bagerageje gukorana ariko ntibyagira icyo bitanga. Gusa kuri iyi nshuro, Bwiza yakoze amateka yo kubahuza kuri Album ye, ibintu benshi bafata nk’igikorwa gikomeye kandi kidasanzwe.
Bwiza na Bruce Melodie bakoranye indirimbo ‘Ogera’ yamamaye mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame, ni mu gihe The Ben bakoranye indirimbo ‘Bestfriend’.
Kuri Album ye harimo indirimbo 12 harimo: Ahazaza, To You, Maritha, Isi, Hello, Symbol, Ndabaga, Nasara yakoranye na Loader, Ginger ndetse na ‘Best Friend’ iri mu njyana ya Amapiano.
Ni Album yakozweho n'aba Producer barimo Loader, Prince Kiiiz, Davy Denko, Phantom, Santana Sauce, inononsorwa na Bob Pro.
Mu
bandi bahanzi bakoze mu nganzo, harimo Bosco Nshuti, Kivumbi, Diez Dola, QD,
Khalifan wahuje imbaraga na Marina, Racine na Papa Cyangwe, Alex Nkomezi n’abandi.
Dore
indirimbo 15 zagufasha kuryoherwa n’impera z’icyumweru:
1. Folomiana - Chriss Eazy, Kevin Kade & The Ben
2. Nasara – Bwiza ft Loader
3. Mama – Kivumbi King ft Mike Kayihura
4. Ndishimye – Bosco Nshuti
5. Inkuba – Diez Dola
6. We made it - Khalfan Govinda ft Marina & Jay C Ambassador
7. 100 – Racine ft Papa Cyangwe
8. Umwiza - QD
9. Amaraso – Alexis Nkomezi ft Gisubizo Ministry
10.Isi – Angell Mutoni ft Blocka Beats
11.Nyash – Yee Fanta
12.Kirabo - Able
14.7 Vice Versa [Karaoke Version] - Passy Kizito
15.Uwambitswe - Siloam Choir/Adepr Kumukenke ft Bosco Nshuti
