Aba bombi bameranyije kubana nk’umugabo n’umugore mu buryo bwemewe n'amategeko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa
Gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2026 ku Murenge wa Kimihurura.
Ni nyuma y’uko urukundo rwa Bwiza na Uhujimfura Jean Claude rwari rumaze igihe ruvugwa, gusa bakaba bari baririnze kurutangazaho byinshi.
Mu minsi yashize ubwo InyaRwanda yagiranaga ikiganiro kigufi na
Bwiza akabazwa aho imyiteguro
y’ubukwe bwe igeze, yasubije mu magambo make ariko yumvikanisha ko uwo
munsi utari kure. Ati: “Buri hafi.”
Umubano wa Bwiza na Uhujimfura watangiye mu buryo
bw’akazi. Kuva Bwiza atangiye umuziki, Uhujimfura ni we wabaye umujyanama we
amufasha mu rugendo rwe rw’umuziki binyuze muri KIKAC Music.
Ni umubano watangiye nk’uw’umuhanzi n’umujyanama we,
ariko nyuma uza kurenga imipaka y’akazi, aba bombi bagirana umubano w’urukundo.
Bwiza amaze imyaka igera kuri itanu ari mu rugendo rw’umuziki afatanyamo bya hafi na Uhujimfura Jean Claude.
Muri iyo myaka, umubano wabo wakomeje kugaragara cyane
mu bikorwa by’umuziki wa Bwiza, kugeza ubwo amakuru yo kuba bari mu rukundo
atangiye kuvugwa ku mugaragaro.
Nyuma y’uko basezeranye imbere y’amategeko bivugwa ko
ubukwe bushobora kuba mu mezi ya mbere ya 2027.
Ku ruhande rumwe, uyu muhanzikazi ari gutegura igice gishya cy’urugendo rwe rw’umuziki, aho ategerejweho album nshya mu byumweru bibiri biri imbere.
Ku rundi ruhande, ubuzima bwe bwite na bwo buri mu gihe
cy’impinduka dore ko yamaze gutera intambwe nshya mu rukundo.
Ni ibintu bituma uyu mwaka wa 2026 ushobora kurangira
Bwiza afite byinshi byo kwishimira: umuziki mushya uri hafi gusohoka ndetse
n’imyiteguro y’ubukwe iri gufata indi ntera.


Bwiza yasezeranye imbere y'amategeko na Manager we Claude


Nyambo ni umwe mu bitabiriye ubukwe bwa Bwiza na Claude
