Bwiza yaririmbye nyuma guhindura ‘Status’, The Ben, Diamond na Knowless – ‘Weekend’ yasize urwibutso

Imyidagaduro - 02/11/2026 8:42 AM
Share:

Umwanditsi:

Bwiza yaririmbye nyuma guhindura ‘Status’, The Ben, Diamond na Knowless – ‘Weekend’ yasize urwibutso

Impera z'icyumweru zari izidasanzwe mu ruganda rw'imyidagaduro, haba mu Rwanda no hanze yarwo. Ni iminsi yaranzwe n'ibitaramo byahurije hamwe abahanzi bakomeye, ibyishimo by'abakunzi b'umuziki, amateka mashya mu buzima bw'ibyamamare ndetse no guha agaciro umuco nyarwanda.

Kuva muri Poland aho Bwiza yagaragaye bwa mbere ku rubyiniro nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko na Uhujimfura Jean Claude, kugera i Kampala muri Uganda aho The Ben yongeye guhura na Diamond Platnumz, kugeza i Kigali aho Butera Knowless, Massamba Intore n'andi matsinda y'abahanzi basusurukije abakunzi b'umuziki, byari ibihe by'umwihariko.

Ni weekend yagaragaje ko umuziki nyarwanda ufite isura zitandukanye, kuva ku njyana zigezweho kugeza ku muziki gakondo, ndetse n'uko abahanzi bawo bakomeje kwagura ibikorwa byabo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

1.Bwiza yagarutse ku rubyiniro nyuma yo guhindura 'Status'

Umuhanzikazi Bwiza Emerance ari mu bahanzi bagize weekend idasanzwe, aho yataramiye abakunzi b'umuziki muri Poland.

Iki gitaramo cyari gifite umwihariko wo kuba ari cyo cya mbere uyu muhanzikazi agaragayemo ku rubyiniro nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko na Uhujimfura Jean Claude, ku wa 23 Ukwakira 2026.

Aba bombi basezeraniye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, biyemeza kubana nk'umugabo n'umugore mu buryo bwemewe n'amategeko. Uhujimfura Jean Claude kandi ni umuntu umaze igihe amufasha mu rugendo rwe rw'umuziki, aho amuyobora binyuze muri KIKAC Music.

Kuba Bwiza yongeye guhura n'abakunzi be nyuma y'iyi ntambwe nshya mu buzima bwe bwite byatumye igitaramo cye kigira umwihariko, cyane ko ari n'igihe abakunzi be bari bamaze iminsi bamugarukaho nyuma y'amakuru y'ubukwe bwe.

Muri iki gitaramo kandi, Bwiza ntiyari wenyine mu bahagarariye umuziki nyarwanda. Yafatanyije n'umuhanzi w'injyana gakondo, Lionel Sentore, na we ufite umwihariko wo kumenyekanisha umuco nyarwanda binyuze mu bihangano bye.

2.The Ben na Diamond Platnumz bongeye guhura i Kampala, mu mubano witamuruye

Mu gihe Bwiza yari yerekeje muri Poland, i Kampala muri Uganda naho hari ibirori bikomeye byahuje bamwe mu bahanzi bafite amazina akomeye muri Afurika y'Iburasirazuba.

Umuhanzi The Ben yari mu bahanzi batumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ya Comedy Store Uganda, igikorwa cyateguwe n'umunyarwenya Alex Muhangi.

Iki gitaramo cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, kuri Lugogo Cricket Oval, gihuriza hamwe abahanzi n'abanyarwenya baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y'Iburasirazuba.

Mu bari bitezwe cyane harimo Diamond Platnumz wo muri Tanzania na The Ben wo mu Rwanda, bombi basanzwe bafitanye ubucuti ndetse n'amateka y'imikoranire mu muziki.

Aba bahanzi bongeye gusangira urubyiniro, bibutsa abakunzi babo indirimbo 'Why' bahuriyemo mu 2022. Ni indirimbo yakunzwe mu karere, inakomeza kuba imwe mu bihangano by'ingenzi byagaragaje ubushobozi bw'abahanzi bombi bwo gukorana.

Mbere y'iki gitaramo, The Ben yari yagaragaje ko afata Diamond Platnumz nk'icyitegererezo mu muziki, avuga ko ari nk'igitabo ahora asoma kugira ngo agire ibyo amwigiraho.

Yagize ati: "Sinzi niba Diamond Platnumz ahabwa agaciro akwiriye, kuko kuri twe abahanzi ameze nk'igitabo cy'amasomo. Ni igitabo nsoma buri munsi kugira ngo ngire ibyo nigiraho kandi mufatireho urugero."

Na Diamond Platnumz yari yagaragaje ko yishimiye kongera guhura na The Ben, by'umwihariko bakongera kuririmbana indirimbo yabo 'Why'.

Uretse kuba igitaramo cyaranzwe n'umuziki, cyari n'umwanya wo kwizihiza imyaka 10 Comedy Store imaze itanga urubuga ku banyarwenya n'abahanzi batandukanye. Cyitabiriwe n'abandi bahanzi barimo Sheebah Karungi, Rema Namakula, Winnie Nwagi n'abandi.

3.Knowless yagarutse ku ndirimbo ze zakunzwe mu gitaramo 'Improper Access'**

Mu Rwanda, Butera Knowless na we yari mu bahanzi bahagurukije abakunzi b'umuziki, abinyujije mu gitaramo 'Improper Access' cyabereye muri Camp Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026.

Uyu muhanzikazi yari yatumiwe nk'umuhanzi mukuru muri iki gitaramo cyabaye ku nshuro ya gatatu, kigamije guhuza abahanzi, abavanga imiziki n'abakunzi b'imyidagaduro, by'umwihariko hagamijwe guteza imbere abagore bafite impano mu muziki.

Knowless yataramiye abari bitabiriye iki gitaramo, abaririmbira indirimbo zitandukanye zakunzwe mu rugendo rwe rw'umuziki rumaze imyaka isaga 15.

Yibanze ku bihangano byamufashije kubaka izina mu muziki nyarwanda, ashimisha abakunzi be bari bamaze igihe bategereje kongera kumubona ku rubyiniro.

Kimwe mu bihe byihariye byaranze umwanya we ku rubyiniro ni igihe yaririmbiye Tidiara Kabendera indirimbo yo kumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko, mbere yo gusoza igitaramo cye.

Ntabwo yari wenyine kuko Mamba na we yageze ku rubyiniro, aririmba indirimbo ze zirimo 'Ku Mutima', mu gihe abandi bahanzi n'abavanga imiziki barimo DJ Higa, DJ Inkel, DJ Senshi, DJ Novia na DJ Joxy Parker na bo bagize uruhare mu gususurutsa abari bitabiriye.

Iki gitaramo cyongeye kugaragaza uruhare rw'abagore mu muziki, cyane ko ari kimwe mu bikorwa byateguwe hagamijwe kubaha urubuga rwo kugaragaza impano zabo.

4.Massamba Intore n'Itorero Indashyikirwa bashimangiye ko gakondo igomba kuganza

Nubwo ibitaramo byinshi by'icyo cyumweru byibanze ku njyana zigezweho, i Kigali habereye igitaramo cyahaye umwanya ukomeye umuziki gakondo.

Ni igitaramo 'Gakondo Iganze' cyabereye muri Kigali Universe ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, cyahuje Massamba Intore, Itorero Indashyikirwa n'Itorero Inyamibwa.

Iki gitaramo cyari kigamije kugaragaza umwimerere w'umuco nyarwanda binyuze mu ndirimbo, imbyino n'ibicurangisho gakondo birimo ingoma, inanga n'umuduri.

Abategura iki gitaramo bagaragaje ko gutumira Massamba Intore n'Itorero Inyamibwa byari uburyo bwo guha abakunzi b'umuco amahirwe yo kongera kuryoherwa n'uburyohe bw'umuziki gakondo nyarwanda.

Sam Inkuba, umuvugizi wa Indashyikirwa, yasobanuye ko bahisemo gukorana na Massamba kubera ubunararibonye afite mu muziki gakondo, ndetse n'uruhare yagize mu gufasha bamwe mu bahanzi gukura muri uru ruganda.

Ikindi cyaranze iki gitaramo ni ukuninamira umuhanzikazi w'inararibonye Nyiranyamibwa Suzanne uherutse kwitaba Imana ku wa 16 Ukwakira 2026.

Uyu muhanzikazi yari umwe mu bantu bagize uruhare mu kubungabunga umuziki gakondo nyarwanda, akaba yaramenyekanye mu bihangano byibutsa amateka y'u Rwanda, umuco n'ubuzima bw'Abanyarwanda.

Mu bihangano bye byamenyekanye harimo 'Ese Mbaze Nde?', 'Telefone ko Ititaba' n'izindi ndirimbo zakomeje kumwubakira izina mu muziki nyarwanda.

Urupfu rwe rwashenguye benshi mu bakunzi b'umuziki, abahanzi n'abandi bafite aho bahuriye n'umuco nyarwanda. Bityo, kumwibuka muri 'Gakondo Iganze' byari uburyo bwo guha icyubahiro umurage yasize mu muziki.

5. Riderman na Juno Kizigenza basusurukije abanya-Rubavu

Mu gihe ibitaramo bitandukanye byari byahuruje abakunzi b'umuziki mu mpera z'icyumweru, Akarere ka Rubavu na ko kari mu byishimo, aho Riderman na Juno Kizigenza bahurije imbaraga ku rubyiniro.

Iki gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, nyuma y'umukino wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru wahuje APR FC na Etincelles FC kuri Stade Umuganda.

Uyu mukino warangiye APR FC itsinze Etincelles FC ibitego 2-0, ariko ibyishimo ntibyagarukiye ku kibuga kuko abakunzi b'umupira n'umuziki bakomeje kwishimana mu gitaramo cyakurikiyeho.

Riderman na Juno Kizigenza ni bo bari ku isonga mu bahanzi basusurukije abari aho, bafashijwe na DJ RY wacurangaga indirimbo zitandukanye hagati y'ibice by'ibitaramo.

Kuba aba bahanzi bombi bari bahuriye ku rubyiniro byari umwanya mwiza ku bakunzi b'injyana zitandukanye, cyane ko Riderman ari umwe mu baraperi bamaze igihe kinini bubaka Hip Hop nyarwanda, mu gihe Juno Kizigenza ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu njyana zigezweho.

Riderman na Juno Kizigenza rero bari mu bahanzi bagize uruhare mu gutuma weekend yo mu Rwanda iba injyanamuntu, aho n'abatuye mu Ntara bahawe amahirwe yo kwitabira ibitaramo bikomeye bitabereye i Kigali.

6. Victor Rukotana yataramiye abakunzi ba Gakondo muri ‘Dutarame u Rwanda’ ku nshuro ya Kane

Umuhanzi Victor Rukotana yari mu bahanzi basusurukije abakunzi b'umuziki mu mpera z'icyumweru, abinyujije mu gitaramo cye ‘Dutarame u Rwanda’ cyabereye muri ONOMO Hotel Kigali ku wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026.

Iki gitaramo cyabaye ku nshuro ya kane, kikaba kiri mu ruhererekane rw'ibitaramo uyu muhanzi yatangije agamije guha umuziki gakondo nyarwanda urubuga ruhoraho, kuwugeza ku bantu benshi no kuwukundisha urubyiruko.

Rukotana yatangije uyu mushinga agamije guhindura imyumvire y'uko ibitaramo bya gakondo bikwiye kugarukira mu birori by'umuco cyangwa mu tubari. Yifuza ko na wo wagira ibitaramo byihariye, biteguye neza kandi biha agaciro abahanzi n'umuco bahagarariye.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda mbere, yasobanuye ko igitekerezo cyo gutangiza ‘Dutarame u Rwanda’ yagitekereje kera, ariko akabura ahantu hakwiye yahuriza abakunzi b'umuziki we.

Yagize ati: “Sinavuga ko mbitangiye kuko nagiye mbigerageza mu bihe bitandukanye, gusa nkagongwa no kutabona ahantu hanyaho nahuriza abakunzi banjye. Nyuma naje kwegera Onomo Hotel ngo mbihakomereze, baranyakira. Gusa ni umushinga munini, ntabwo ari ho uzagarukira. Nimara kwaguka uzajya no ahandi.”

‘Dutarame u Rwanda’ ni igikorwa giteganyijwe kujya kiba buri wa Gatanu wa nyuma wa buri kwezi, kigahuza abakunda umuziki gakondo, abahanzi n'abandi bifuza gusabana binyuze mu muco nyarwanda.

Uretse gususurutsa abantu, Rukotana afite intego yo gukoresha ibi bitaramo mu kuzamura impano z'abahanzi bakiri bato, akabaha amahirwe yo kugaragaza ibyo bashoboye no kumenyekana.

Uyu muhanzi kandi yifuza ko ‘Dutarame u Rwanda’ yaba urubuga rwo gukundisha urubyiruko umuco warwo, ndetse n'uburyo bwo kumenyekanisha u Rwanda ku banyamahanga barusura.

Iki gitaramo cyabaye mu gihe Rukotana akomeje gushyira imbaraga mu muziki gakondo, nyuma yo kumurika Album ye ya mbere yise ‘Imararungu’ mu 2025, igizwe n'indirimbo 10.

Mu bihangano bye byamumenyekanishije harimo ‘Warumagaye’, ‘Munyana’, ‘Inyange’ n'izindi zigaragaza uburyo ahuza injyana gakondo n'uburyo bugezweho.

Binyuze muri uyu mushinga, Victor Rukotana agaragaza ko intego ye atari ugukora ibitaramo bisanzwe, ahubwo ari ugufasha umuziki gakondo kugira urubuga ruhoraho, guteza imbere abawukora no gukomeza gusigasira umurage nyarwanda.

Ni umwe mu mirongo y'ibikorwa by'umuziki byagaragaje ko weekend yo ku wa 30 Ukwakira kugeza ku wa 1 Ugushyingo 2026 yari yuzuyemo ibitaramo bitandukanye, byahaye umwanya injyana zigezweho n'izishingiye ku muco nyarwanda.

Iyo urebye ibitaramo byabaye muri iyi weekend, usanga byari bifite umwihariko utandukanye, ariko byose bihurira ku ntego imwe yo gususurutsa abakunzi b'umuziki no gukomeza guteza imbere imyidagaduro.

Bwiza yagarutse ku rubyiniro afite indi nshingano nshya mu buzima bwe bwite, The Ben na Diamond Platnumz bongera kwerekana ubucuti bwabo binyuze mu muziki, Knowless yibutsa abakunzi be ibihangano byamugize uwo ari we, mu gihe Massamba Intore n'Itorero Indashyikirwa bashimangiye ko umuco gakondo ukwiye gukomeza guhabwa umwanya.

Ni weekend yagaragaje ko imyidagaduro nyarwanda itari mu cyiciro kimwe gusa, ahubwo ko ifite imbaraga mu njyana zigezweho, umuziki gakondo, ibitaramo mpuzamahanga no guha agaciro amateka y'abahanzi bayigizemo uruhare.

Mu gihe abahanzi bakomeje gushaka uburyo bwo kwegera abakunzi babo hirya no hino ku Isi, ibitaramo nk'ibi bigaragaza ko umuziki ukomeje kuba umwe mu miyoboro ihuza abantu, ibihugu n'imico itandukanye.

 

Knowless yataramiye muri Camp Kigali, ateguza igitaramo cye bwite muri BK Arena

The Ben na Diamond bahamije ubushuti bwabo, imbere y'abanya-Uganda

Itorero Inyamibwa ryanyuze benshi mu gitaramo bahuriyemo na Massamba Intore ndetse n'Itorero Indashyikirwa

Rukotana yataramiye abakunzi be binyuze muri 'Dutarame u Rwanda'


The Ben yongeye gutaramira mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda binyuze muri 'Comedy Store'




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...