Bruce
Melodie na The Ben ni bamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda no mu karere, ariko
icyatangaje benshi ni uko n’ubwo bombi bamaze imyaka myinshi mu muziki, nta
ndirimbo n’imwe bigeze bakorana.
Hari
ubwo bagerageje gukorana ariko ntibyagira icyo bitanga. Gusa kuri iyi nshuro,
Bwiza yakoze amateka yo kubahuza kuri Album ye, ibintu benshi bafata
nk’igikorwa gikomeye kandi kidasanzwe.
Bwiza
na Bruce Melodie bakoranye indirimbo ‘Ogera’ yamamaye mu bikorwa byo kwamamaza
Perezida Paul Kagame, ni mu gihe The Ben bakoranye indirimbo ‘Bestfriend’.
Kuri
Album ye harimo indirimbo 12 harimo: Ahazaza, To You, Maritha, Isi, Hello,
Symbol, Ndabaga, Nasara yakoranye na Loader, Ginger ndetse na ‘Best Friend’ iri
mu njyana ya Amapiano.
Ni
Album yakozweho n'aba Producer barimo Loader, Prince Kiiiz, Davy Denko,
Phantom, Santana Sauce, inononsorwa na Bob Pro.
Umujyanama
wa Bwiza, Uhujimfura Claude yabwiye InyaRwanda, ko Bwiza yahurije Bruce Melodie
na The Ben kuri Album ‘kubera ko aribo bahanzi bakomeye mu Rwanda muri iki gihe’.
Mu
butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bwiza yashimiye byimazeyo aba bahanzi
n’abandi bafatanyije na we kuri iyi Album, avuga ko ibyakozwe byaturutse ku
bufatanye, urukundo no gushyira umutima ku byo barimo.
Yavuze
ati “Amagambo ntabwo ahagije ngo nsobanure uko mbashimira. Murakoze cyane kuba
mwarashyize umutima wanyu muri uyu mushinga. Impano zanyu, ubwitange n’urukundo
rwanyu byatumye uyu mushinga ugerwaho, kandi ndishimye cyane ku byo twagezeho.”
Yakomeje
agira ati “Gukorana namwe byari uburambe butazibagirana – guseka, gukora
amasaha y’ijoro, gushaka ibisubizo by’imbogamizi – ni ibintu nzahora nibuka.
Buri wese muri mwe yazanye umwihariko we kandi nize byinshi kuri buri umwe.”
Bwiza
yasoje avuga ko afite amatsiko yo kwizihiza isohoka ry’iyi Album ku itariki ya
16 Gicurasi 2025, aho azaba ari kumwe n’abafana be bo ku isi hose.
Ibi
bitumye iyi Album ya Bwiza iba amateka mu muziki nyarwanda, kuko ari bwo bwa
mbere Bruce Melodie na The Ben bagiye guhurira ku mushinga umwe, kandi bikozwe
n’umuhanzikazi ukiri muto mu rugendo rw’umuziki.
Ni
ibisanzwe ko Album ifatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rw’umuhanzi, ariko iyo
umuhanzi akiri muto nk’uko bimeze kuri Bwiza, agashobora guhuriza ku mushinga
we abahanzi bakomeye nka The Ben na Bruce Melodie, icyo ni ikimenyetso cy’uko
ari kugenda yandika izina rikomeye mu muziki.
Kuba
Bruce Melodie na The Ben bemeye kugaragara kuri Album ya Bwiza, bisobanura ko
bamwemera nk’umuhanzi ufite aho ageze, wubashywe kandi ufite icyerekezo
gikomeye. Ni ikimenyetso cy’uko yateye intambwe ikomeye, kandi
The
Ben aherutse kubwira InyaRwanda, ko Bwiza ari ‘umukobwa wo guhanga amaso’ kandi
‘wo gushyigikira’.
Album
si igikorwa gisanzwe. Kuyikorera bisaba gutekereza ku gitekerezo rusange,
gutegura indirimbo nyinshi zitandukanye ariko zihuriye ku murongo umwe,
gufatanya n’abatunganya umuziki, abahanzi, n’abandi bantu benshi.
Uyu
mushinga usaba ubushobozi mu buryo bw’umutungo, igihe n’ubwenge – kandi iyo
umaze kugerwaho uba ushyize ikimenyetso gikomeye ku rugendo rw’umuhanzi.
Abahanga
bavuga ko Album ituma umuhanzi atanga ubutumwa bufatika kuri we, ku byo abona,
ku byo anyuramo, cyangwa ku muryango nyarwanda. Muri make, ni ikarita imuranga
nk’umuhanzi – uburyo afata umuziki we n’icyerekezo yifuza kuwujyanamo.
Iyo
Album irimo ubuhanga, ubuhamya, ubusabane n’abandi bahanzi bakomeye, ikorerwa
igihe n’ubushishozi, ishobora gutuma umuhanzi arushaho kwigarurira abakunzi
bashya no kugumana abari basanzwe. Ni inzira imufasha kurenga imbibi z’umuziki
wihuta (single), akinjira mu itsinda ry’abahanzi b’ibanze mu gihugu.
Album
nziza ishobora gutuma umuhanzi abona amahirwe yo gukorana n’abahanzi bo hanze,
gukora ibitaramo bikomeye, no gukundwa ku rwego mpuzamahanga. Ibi byose ni
inzira y’agaciro ku muziki w’umuhanzi nk’uriya wa Bwiza.
Album
ya Bwiza “25 Shades” ntivuze gusa indirimbo zitandukanye, ahubwo ni urufunguzo
rw’icyerekezo cye gishya mu muziki.
Kuyikorera
hamwe n’abahanzi bakomeye, ni ukubaka umusingi ukomeye w’ahazaza he, kandi ni
igikorwa gishyira umukono ku izina rye nk’umuhanzi ukeneye kwitabwaho no
gushyigikirwa.
Bwiza
ari kumwe na The Ben nyuma yo gukorana indirimbo ‘Best Friend’ yamamaye cyane
Bwiza
ari kumwe na Bruce Melodie mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame

Bwiza
yanditse amateka avuguruye yo guhuriza hamwe Bruce Melodie na The Ben kuri
Album
Urutonde rw’indirimbo 12 ziri kuri Album ’25 Shades’ ya Bwiza yakozweho na ba Producer banyuranye

KANDA
HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘OGERA’ YA BWIZA NA BRUCE MELODIE
