Uyu
muhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, witabirwa
n’imiryango y’impande zombi ndetse n’inshuti za hafi zari zatoranyijwe, mu
rwego rwo kuwugira uw’ibanga kandi uha umwanya ibyishimo by’abari bahari.
Kimwe
mu byagarutsweho cyane muri uyu muhango ni uko umuhanzikazi Emerance Bwiza
wamamaye nka Bwiza ari we wabaye ‘Marraine’ wa Miss Nyambo, amuherekeza muri
iki gikorwa gikomeye, mu gihe Uwiragiye Richard yari aherekejwe na ‘Parrain’
we.
Si
ubwa mbere Bwiza agaragaza ubucuti bukomeye afitanye na Miss Nyambo. Mu bihe
bitandukanye bombi bakunze kugaragara bari kumwe, haba mu bikorwa bisanzwe
ndetse no mu birori bikomeye.
Baherukaga
no kubonana i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho bari bitabiriye
ibirori byo kwambika impeta mugenzi wabo Tessy, wasezeranye n’umuraperi Shizzo.
Ubwo
aheruka kuganira na InyaRwanda, Bwiza yari yareruye agaragaza uburyo afata Miss
Nyambo nk’umuntu wa hafi cyane. Yagize ati: "Ni njye ‘Marraine’ wa Nyambo.
Umukobwa wanjye."
Aya
magambo yongeye kugira ubusobanuro bukomeye kuri uyu munsi, ubwo yamuhagararaga
iruhande mu gusezerana imbere y’amategeko.
Uyu
muhango kandi witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Killaman, Dr Nsabi,
Mama Niyori, Mitsutsu, Clapton Kibonge, Patrick Rusine n’umugore we Iryn,
ndetse n’abandi bari baje gushyigikira aba bageni.
Uyu
munsi w’amateka ukurikiye ibindi bikorwa byabanje mu rugendo rw’aba bombi.
Tariki 25 Nyakanga 2026, Uwiragiye Richard yari yambitse Miss Nyambo impeta y’urukundo
mu birori byabereye mu ibanga rikomeye, mbere y’uko hakurikiraho umuhango wo
gufata irembo wabereye mu Karere ka Kirehe, aho Miss Nyambo akomoka.
Urukundo
rw’aba bombi rumaze imyaka ibiri rukura buhoro buhoro, kugeza igihe bafashe
icyemezo cyo kurushyira ku rundi rwego rwubakiye ku isezerano ryo kubana
nk’umugabo n’umugore.
Mu
kiganiro yagiranye na Chita Magic nyuma yo kwambikwa impeta, Miss Nyambo
ntiyahishe ibyishimo yari afite, avuga ko ubuzima bwe bwafashe indi ntera.
Yagize
ati "Ubu ngubu ndi 'Fiancée' w'umuntu. Nta kintu cyiza nko kuba 'Fiancée'
w'umuntu ukunda, wujuje ibintu wasengeye ku mugabo."
Yavuze
ko ijoro yambikiwemo impeta rizahora rimwibutsa ibyishimo bidasanzwe yagize.
Ati:
"Ryari ryiza cyane. Umugabo wanjye ntabwo aziranyi n'abantu benshi, abaje
na bo ni abo yari asanzwe afitiye nimero banavugana."
Nubwo
kugeza ubu bataratangaza itariki nyayo y’ubukwe, Miss Nyambo yavuze ko
imyiteguro yamaze gutangira kandi ko igihe nikigera azatumira inshuti
n’abakunzi be.
Yagize
ati: "Hakurikiyeho ubukwe mu gihe ntazi, nzabatumira nimara kubimenya.
Mfite amatsiko y'umwana wanjye nzabyara, igihe ntazi nzamubyara. Uriya ni we
uzambera umugabo rwose."
Yanagaragaje
ko atewe amatsiko n’ubuzima bushya agiye gutangira, burimo kubaka urugo, kubana
n’umugabo we no kuzarera abana.
Miss
Nyambo yasobanuye kandi impamvu abantu benshi basanzwe ari inshuti ze
batagaragaye muri ibi birori, avuga ko byateguwe mu buryo bw’ibanga,
hagatumirwa abantu bake cyane bo mu miryango n’inshuti za hafi.
Mu
gihe ubuzima bwe bwite bukomeje kwinjira mu kindi cyiciro, na none akomeje
kwitwara neza muri sinema nyarwanda. Muri iyi minsi ari mu bakinnyi b’imena
muri filime Mwenedata, anagaragara muri Amaraso Yanjye ya Killaman, ndetse no
mu yindi mishinga ikomeje gukurikirwa n’abakunzi ba sinema.
Kuba
Bwiza yamubereye Marraine muri uyu muhango na byo byabaye ikimenyetso
cy’ubucuti bwimbitse bumaze igihe hagati yabo, mu gihe Miss Nyambo na Uwiragiye
Richard bo bakomeje urugendo ruganisha ku bukwe, nyuma yo guhamya urukundo
rwabo imbere y’amategeko.

Uwiragiye Richard usanzwe ubarizwa muri Australia yemeranyije na Miss Nyambo kubana nk'umugabo n'umugore byemewe n'amategeko


Umuhanzikazi Bwiza yabaye 'Marraine' wa Miss Nyambo, bahamya urugendo rw'ubushuti rwabo bubatse igihe kinini

Kari akazi katoroshye ku bijyanye no gufata amafoto Miss Nyambo bitewe n'uko umutekano wari wakajijwe mu buryo bukomeye

Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime wamamaye nka 'Mitsutsu'

Umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba, Julius William Muhire washinze Chitta Magic



Muhoza Ange, umugore we Junior Giti uzwi mu basobanura filime mu Rwanda yashyigikiye Miss Nyambo ku munsi we

Rugemana Amen Babu washinze Umuyoboro wa 'RUA Rwanda' yashyigikiye Miss Nyambo n'umukunzi we ku munsi wabo

Umuhangamideli Maurice Niyigena washinze 'Matheo Design' yashyigikiye intambwe yatewe na Miss Nyambo

Nyambo n'umugabo we bagendeye mu modoka iri mu zihagazeho ku isoko muri iki gihe. Itunga umugabo igasiba undi

Miss Nyambo yagendeye mu modoka yo mu bwoko bwa 'Cadillac Escalade' ihageze Miliyoni 176 Frw ku isoko

Clapton Kibonge, 'Umukonyine', Patrick Rusine n'umugore we mu birori bya Miss Nyambo n'umukunzi we

Umunyamakuru akaba n'umunyarwenya, Rusine Patrick ari kumwe n'umugore we Iryn

Byari ibyishimo kuri Miss Nyambo n'umukunzi we nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko ya Repubulika y'u Rwanda


Abarimo Rufonsina, Moustapha, Mitsutsu n'abandi bashyigikiye Nyambo n'umukunzi we

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Killaman ubwo yari ku Murenge wa Nyarugenge ashyigikiye Nyambo n'umukunzi we

Mama Niyori yashyigikiye Miss Nyambo nk'umuntu wamuciriye inzira yo kwinjira muri Cinema

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Dr Nsabi muri filime nyarwanda zitandukanye

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Nick Karenzi [Ubanza ibumoso] ubwo yageraga ku Murenge wa Nyarugenge

Umukinnyi wa filime wamamaye nka 'Mama Niyori' ari mu baherekeje Nyambo n'umukunzi we basezerana imbere y'amategeko

Umukinnyi wa filime wamamaye nka 'Rufonsina' ari kumwe na Dr Nsabi bahuriye muri filime zitandukanye zamamaye
REBA HANO INDAHIRO YA MISS NYAMBO N'UMUKUNZI WE IMBERE Y'AMATEGEKO
REBA HANO UBWO NYAMBO YAGERAGA KU MURENGE WA NYARUGENGE
Kanda hano ubashe kureba amafoto yaranze umuhango wo gusezerana imbere y'amategeko
AMAFOTO: Yak- Nations Images
