Bwiza azava mu bitaramo bya Country Summer Tour aruhukira muri Zambia

Imyidagaduro - 10/06/2026 4:23 PM
Share:

Umwanditsi:

Bwiza azava mu bitaramo bya Country Summer Tour aruhukira muri Zambia

Umuhanzikazi Bwiza Emerance wamamaye mu muziki nka Bwiza, agiye gutaramira muri Zambia mu rugendo rwe rw’ibitaramo bizenguruka Isi byiswe “Home World Tour” bigamije kumenyekanisha album nshya yise “Mu rugo” yitegura gushyira hanze.

Uyu mukobwa ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Kikac Music, akomeje kwagura amaboko mu muziki we mu rwego rwo kugeza umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, aho kuri ubu u Rwanda ruri kwitegura kumubona akorera amateka imbere y’abanya-Zambia.

Uretse kuba azataramira muri Zambia ku itariki ya 11 Nyakanga 2026, Bwiza agiye kubanza kuzengurukana Igihugu na Bruce Melodie, The Ben na Kitoko mu bitaramo bya Summer Country Tour.

Mu minsi ishize ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura ibi bitaramo bizenguruka igihugu, yagize ati: “Nditeguye cyane ku buryo niba The Ben na Bruce Melody batiteguye cyane bazayatamo (Nzabarusha gutanga ibyishimo).”

Ibyo bigaragaza urwego uyu muhanzikazi amaze kugeraho yaba mu miziki myiza akora, mu kizere amaze kugira mu muziki we ku buryo yumva ko bakuru be (The Ben na Bruce Melody) ashobora kubarusha gutanga ibyishimo mu gihe baba batiteguye.

Uyu muhanzikazi umaze igihe kitari gito ari inyenyeri y’umuziki nyarwanda mu kiciro cy’abari n’abategarugori, agiye kuzenguruka ibihugu bitandukanye mu bitaramo bya “Home world Tour” nyuma y’uko indirimbo ye “Gacye gacye” yujuje miliyoni y’inshuro yarebwe kuri YouTube bituma iba indirimbo ya 13 y’umuhanzikazi irebwe Inshuro miliyoni kuzamura.


 Bwiza agiye gukorera igitaramo mu gihugu cya Zambia 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...