Bwiza ategerejwe muri Suède mu ruhererekane rw’ibitaramo bya Album ye nshya

Imyidagaduro - 25/02/2026 6:29 PM
Share:

Umwanditsi:

Bwiza ategerejwe muri Suède mu ruhererekane rw’ibitaramo bya Album ye nshya

Mu gihe umuziki Nyarwanda ukomeje kwagura imbibi, umuhanzikazi Bwiza ari kwitegura kwambuka inyanja yerekeza ku mugabane w’u Burayi, aho ategerejwe mu gitaramo kizabera i Stockholm muri Suède, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore no gutangiza ku mugaragaro urugendo rw’Album ye nshya yise ‘Home’.

aNyuma yo gususurutsa abakunzi b’umuziki mu bitaramo bya Tour du Rwanda Festival, Bwiza ntari kuruhuka. Ku wa 7 Werurwe 2026, azataramira i Stockholm mu gitaramo cyiswe “Celebrating Women’s Day”, kizaba kibanziriza umunsi nyir’izina wahariwe abagore wizihizwa ku wa 8 Werurwe buri mwaka ku Isi.

Iki gitaramo si igitaramo gisanzwe. Uretse kuba kizaba ari umwanya wo kwishimira uruhare rw’umugore mu muryango no mu iterambere ry’Isi, kizaba gifite n’intego yo gukangurira abantu kurwanya kanseri y’inkondo y’umura (cervical cancer), indwara ikomeje guhitana ubuzima bwa benshi mu bagore ku Isi.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Bwiza yagaragaje ko iki gitaramo kirenze kuba ari ukwishimisha gusa. Yagize ati "Stockholm, ubu ni ubutumire bwanyu! (Ni ukubatumira mwese kuzitabira iki gitaramo).

Ni ibirori byo kwizihiza no guha agaciro abagore. Ni ubukangurambaga bw’abishyize hamwe bwo kurandura kanseri y’inkondo y’umura. Ni umugoroba aho umuziki uzasusurutsa imitima kurusha uko ikote iryo ari ryo ryose ryabigenza.”

Aya magambo agaragaza ko Bwiza atazaba aje gutanga ibyishimo gusa, ahubwo azaba aje no gutanga umusanzu mu bukangurambaga bw’ubuzima, ahuza umuziki n’impamvu zifitiye akamaro sosiyete.

Igitaramo cya Stockholm kizabanziriza uruhererekane rw’ibitaramo mpuzamahanga Bwiza ateganya gukorera mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bwongereza n’ibindi bihugu by’i Burayi.

Ibi bitaramo biteganyijwe gutangira muri Kamena 2026, byose bikaba byarahujwe no kumurika Album ye ya gatatu yise ‘Home’, Album itegerejweho kugaragaza indi ntera mu buhanzi bwe.

Mu myaka itanu ishize yinjiye mu muziki, Bwiza amaze gushyira hanze Album ebyiri zakunzwe cyane, ndetse indirimbo ze nka ‘Ahazaza’, ‘Ready’, ‘Exchange’, ‘Carry Me’ n’izindi zimushyira mu bakobwa bafite ijambo rikomeye mu muziki nyarwanda.

Urugendo rwa Bwiza rugaragaza ishusho y’umuhanzikazi uri gukura mu buryo bugaragara, atava ku murongo w’umuco n’indangagaciro ze, ariko akabasha no guhuza isoko mpuzamahanga.

Kuba ategerejwe i Stockholm mu gitaramo gifite intego yo kwizihiza abagore no kurwanya kanseri y’inkondo y’umura, mbere yo kwerekeza mu yindi migabane, ni indi ntambwe ikomeye mu kumenyekanisha umuziki Nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Bwiza ategerejwe i Stockholm mu gitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, kizahurirana no gutangiza urugendo rwa Album ye ya gatatu yise ‘Home’ ku ruhando mpuzamahanga


Mu ijoro ryo ku wa 7 Werurwe 2026, Bwiza azahuriza umuziki n’ubukangurambaga bwo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura i Stockholm, mbere yo gukomereza ibitaramo bye muri Amerika n’i Burayi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WARATWIBUTSE' Y'UMUHANZIKAZI BWIZA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...