Bwiza agiye gukora ibirori byo kwizihiza imyaka 4 ari mu muziki n’isabukuru y’imyaka 26

Imyidagaduro - 30/07/2025 6:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Bwiza agiye gukora ibirori byo kwizihiza imyaka 4 ari mu muziki n’isabukuru y’imyaka 26

Umuhanzikazi Bwiza Emerance wamenyekanye nka Bwiza, agiye kwizihiza imyaka 4 amaze atangiye umwuga w’umuziki ndetse anizihize isabukuru y’imyaka 26 y’amavuko, mu birori biteganyijwe gutegurwa mu buryo bwihariye na Kikac Music Label imufasha mu iterambere ry’umuziki we.

Uhijumfura Claude washinze Kikac Music, yabwiye InyaRwanda ko ibi birori byiswe "Bwiza Gala Night" biteguwe nk’uburyo bwo gushimira abafana, abaterankunga n’abandi bose bagize uruhare mu rugendo rwa muzika rwa Bwiza.

Yagize ati “Ibi birori ni uburyo bwo guha agaciro abantu bose bagize uruhare mu kumenyekanisha Bwiza, yaba abafana, abaterankunga, abafatanyabikorwa ndetse n’itangazamakuru. Hari byinshi yakoze kandi agomba kubisangiza abamushyigikiye kuva agitangira.”

Yongeraho ko abazatumirwa bazahabwa ‘invitation’, ndetse ko bizaba n’umwanya wo kugaragaza imishinga mishya uyu muhanzikazi ari gukoraho, harimo amashusho mashya y’indirimbo, ibikorwa mpuzamahanga n’ibindi.

“Ni ibirori atazagaragaramo nk’umuhanzi usanzwe uri kwizihiza isabukuru, ahubwo bizaba ari igihe cyo gutangiza icyiciro gishya mu rugendo rwe.” – Claude

Bwiza mu myaka ine y’umuziki: Urugendo rw’umukobwa wiyubatse mu buryo budasanzwe

Bwiza yinjiye ku mugaragaro mu ruhando rw’umuziki muri 2021 abifashijwemo na Kikac Music, anatangira kugaragara ku rubyiniro binyuze mu ndirimbo ze za mbere zakunzwe nka “Ready”, “Exchange’, ‘Yiwe’, ‘No Body’ n’izindi.

Mu gihe gito, yabaye umwe mu bahanzikazi bakomeye mu Rwanda, agaragaza umwihariko mu ijwi, imideli, no mu buryo ataririmbamo gusa ahubwo anavuga ibyiyumvo by’abakobwa n’urubyiruko muri rusange.

Muri iyi myaka ine, Bwiza yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Riderman, The Ben, Bruce Melodie, Chriss Eazy, Juno Kizigenza, Riderman, Mico The Best, Senderi Hit, ndetse yakorewe indirimbo na ba Producer bakomeye nka Ayo Rash, Loader, Prince Kiiiz, n’abandi.

Albums ebyiri mu myaka ine: ‘My Dreams’ na ‘25 Shades’

Muri 2023, Bwiza yasohoye Album ye ya mbere yise “My Dreams”, igizwe n’indirimbo zagaragazaga uburyo akura mu bitekerezo no mu nzozi ze z’ubuhanzi. Iyi album yatumye ashimangira ko ataje gukora indirimbo z’ikiruhuko, ahubwo afite intego ndende.

Mu 2025, yagarutse mu buryo budasanzwe asohora Album ye ya kabiri yise “25 Shades”, yagiye hanze mu kwezi kwa Kamena, iriho indirimbo zerekana impinduka ziri mu muziki we, haba mu buryo bwo kuririmba, amagambo n’umwimerere. Ni album yatangajwe nk’igice cy’ubuzima bwe, ikubiyemo ibihe 25 binini byamugize uwo ari we.

Ibirori byo kwizihiza iyi myaka ine ari mu muziki ndetse n’isabukuru y’imyaka 26 y’amavuko, bitezweho kuba umwanya ukomeye uzamugaragaza nk’umuhanzi ugeze ku rundi rwego, ndetse uzabanzirizwa n’ibikorwa bitandukanye bizamufasha kwagura ibikorwa bye mu muziki nyarwanda no hanze.


Bwiza mu gihe yitegura ibirori byo kwizihiza imyaka 4 amaze mu muziki ndetse n’isabukuru y’imyaka 26 y’amavuko


Umuhanzikazi Bwiza amaze kuba ikimenyabose mu muziki nyarwanda; aherutse gusohora Album ye ya kabiri yise ‘25 Shades’


Uru ni urugendo rutangiye mu 2021: Bwiza aritegura gusangiza abafana be imishinga mishya n’icyerekezo gishya


Ibirori bya Bwiza bizabera muri Kigali Universe ku wa 9 Kanama 2025

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MARITHA’ YA BWIZA



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...